Digiqole ad

WDA, UR, MINISANTE na RBC ku isonga mu kunyereza umutungo wa Leta – Auditor Biraro

 WDA, UR, MINISANTE na RBC ku isonga mu kunyereza umutungo wa Leta – Auditor Biraro

Kuri uyu wa gatatu, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadia Biraro yagaragarije Inteko ishinga amategeko imitwe yombi uburyo ingengo y’imari y’umwaka wa 2015/2016, yagaragaje ko hari amafaranga agera kuri Miliyari 1.6 yasesaguwe, na miliyoni 906 yanyerejwe.

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro ageza iyi Raporo ku Nteko Ishinga Amategeko.
Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro ageza iyi Raporo ku Nteko Ishinga Amategeko.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro yagaragaje ko muri rusange mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2015/16, hari Miliyari 12.2 zasohotse zidafite inyandiko zizisobanura.

By’umhwihariko ibi byagaragaye mu bigo nka WASAC hagaragaye Miliyari 3.9; Muri Kaminuza y’u Rwanda hagaragaye Miliyari imwe; Muri EDCL hagaragaye Miliyari 2.8, Muri EUCL hagaragaye Miliyoni 851, muri PASP hagaragaye Miliyari 1.6.

Yagaragaje kandi ko hari Miliyari 1.6 yasesaguwe muri Kaminuza y’u Rwanda (Miliyoni 240), CHUB (Miliyoni 111), mu Turere 14 (Miliyoni 227), Muri REG (Miliyoni 88), Muri NAEB (Miliyoni 178), Muri RAB (Miliyoni 56), na G4CTAP/MINICOM (Miliyoni 177).

Hakaba kandi na Miliyoni 590 zasohotse nta nyandiko zitanga uburenganzira, byagaragaye muri Kaminuza y’u Rwanda (Miliyoni 421), na WDA (Miliyoni 169).

Umugenzuzi Mukuru Biraro kandi yagaragarije Abadepite n’Abasenateri ko hari Miliyoni 906 zanyerejwe. Muri aya yanyerejwe, agera kuri Miliyoni 596 yanyerejwe mu bigo bitatu ari byo WDA (100,944,000 Frw), UR-MINISANTE (170,201,475 Frw) na RBC (324,907,286).

Biraro yasobanuye ko kunyereza umutungo guhuriweho na Kaminuza y’u Rwanda na Minisiteri y’Ubuzima (UR-MINISANTE) byaturutse ku kuba MINISANTE yarishyuye Miliyoni 170 kuri Konti y’uwari umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda aho kwishyura kuri Konti ya Kaminuza, nyamara uwishyuwe si nawe wari kuri Fagitire.

Naho ayanyerejwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga nyiro (WDA) ni aho cyishyuye rwiyemezamirimo Miliyoni 100 zo kugemurira IPRC-West ibikoresho bya Laboratwari ntiyabigemura.

Naho mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyo cyoherereje Ibitaro by’Uturere Miliyoni 324 maze akoreshwa ibyo atateganyirijwe, n’ibindi.

Hari kandi amasezerano 98 yahombeje Leta miliyari 95,6 Frw

Umugenzuzi Mukuru Biraro yerekanye amakosa menshi yagaragaye mu micungire y’umutungo, byatumye amasezerano y’ibikorwa agera kuri 98 afite agaciro k’amafaranga miliyari 95 atarangira.

Muri iyi mishinga itararangiye harimo 9 yari yasigaye itarangiye mu 2014, indi 16 yari yasigaye mu 2015, na 74 yo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wasoje ku itariki 30 Kamena 2016, yose hamwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 95,671,306,480. Muri iyi mishinga 98, harimo 75 yakererewe na 23 ba rwiyemezamirimo bataye.

Hari intambwe yatewe mu kunoza imikoreshereze y’umutungo wa Leta

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro yavuze ko bagenzuye ibigo 14 aribyo RBC, REB, RAB, NAEB, WDA, RCS, RDB, RGB, RRA, RTDA, REG-EDCL, REG-EUCL, RURA na WASAC byakoresheje 60% by’ingengo y’imari y’umwaka wa 2015/2016, ni amafaranga amafaranga y’u Rwanda 1,147,354,557,580.

Gusa, muri rusange bagenzuye raporo ikomatanyije y’ifoto rusange y’umutungo wa Leta, banagenzura inzego 139, harimo Kaminuza y’u Rwanda, Minisiteri 12, Uturere twose n’Umujyi wa Kigali, n’imishinga yose iterwa inkunga na Banki y’Isi hamwe n’inkunga yose Global Fund itera u Rwanda mu kurwanya Malariya, SIDA n’Igituntu.

Ati “Muri rusange twagenzuye 85% y’amafaranga yose Leta yakoresheje mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku ya 30 Kamena 2016.”

Umugenzuzi mukuru yavuze ko muri raporo 147 zakozwe muri uriya mwaka, raporo basanze nta bibazo zifite, ni ukuvuga izahawe ‘unqualified opinion/clean’ zarazamutse ziva kuri 78 umwaka ushize (50%) zigera kuri 88 (60%).

Abadepite banyuranye bagaragaje ko nubwo iyi Raporo igaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kugenzura imikoreshereze y’umutungo, hakiri ikibazo cy’amafaranga anyerezwa, akoreshwa nabi n’ibikoresho byinshi bitabyazwa umusaruro.

Hon. Eduard Bamporiki yavuze ko hatagize igikorwa ngo barusheho kugenzura ibikorwa bya Guverinoma n’imikoreshereze y’umutungo wa Leta “Amateka yazabibabaza”.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro yasabye ko hagira igikorwa kugira ngo imicungire y’umutungo ibigo bya Leta bihabwa ibe idasanzwe, hagaragazwe uburyo busobanutse bw’abakwiye kugenzura imikorere ya biriya bigo, ndetse abagaragaweho n’imikorere n’imicungire mibi bakabiryozwa.

Perezida wa Sena Bernard Makuza na Mukabalisa Donatille uyobora umtwe w'Abadepite bakurikirana iyi Raporo.
Perezida wa Sena Bernard Makuza na Mukabalisa Donatille uyobora umtwe w’Abadepite bakurikirana iyi Raporo.
Hon. Depite Eduard Bamporiki atanga igitekerezo.
Hon. Depite Eduard Bamporiki atanga igitekerezo.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Iyi ni indirimbo tumenyereye mu matwi yacu. Bizageza muri 2025 tucyumva amakuru nk’aya.Iteka nkunda kumva discours za Perezida iyo bagiye mu mwiherero iGabiro. Ijambo ahora avuga ni rimwe kandi n’adafat’ingamba bariya batipe bazagira ngo niko bisanzwe ubundi baducuze utwacu. Ahora ababaz’impamvu badahinduka imyaka igashira indi ikaza ariko ntibabasha kumusubiza. Ni gute wahora ubwira abantu gucunga nez’ibya rubanda nk’aho batazi inyungu yabyo? UR bayiremye ngo bagiye guc’akajagari muri kaminuza za Leta ariko igihombo iduteza buri mwaka kirenze urugero. Soit ntabwo umuyobozi w’ayo ma kaminuza yose wicay’iKigali abasha gukurikirana ibibera muri aya mashuri ari mu ntara zose cyangwa se nta koranabuhanga rihari rituma basangir’amakuru nko kugira logiciel/software imwe abakozi bose bahuriyeho. Ikindi ibigo byinshi bigir’inshingano zisa ntabwo tubikeneye. Ngirango mu buhinzi dufit’ibigo birenze bitatu ngizo za RAB, NAEB n’ibindi.Kandi uretse guter’ururujijo mu baturage gusa usanga ikigo kimwe cyabikora byose ubundi tukizigamira udufaranga duke dufite mu kigega cya Leta. Icyo twishimira n’uko ruswa yagabanutse kuburyo bugaragara ariko hari isiha sisahurira mu guhimba za factures no kwishyuza Leta amafaranga y’umurengera ubundi zikayagabana na ba rwiyemezamirimo nabo bihitiyemo bakabeshya Leta ko habay’ipiganwa. Umugani w’abaturanyi bacu bo hakurya y’ikiyaga cya Kivu, “Toyebani biso nyoso” Turaziranye rwose. Bazaduhe umwanya dufatanye n’Inteko Ishinga Amategeko tugenzure aba bantu ubundi tubatamaze izuba riva. Biraro we ni umutekinisiye akora ibyo bamuhereye ububasha ariko twe tuvunikira aya mafaranga izi siha tuzaziryoza ibyacu.
    Ukuntu amafaranga y’imisoro yacu, inkunga n’inguzanyo dufata abakontabure bayakoresha ibyo atagenewe biratubabaza buri munsi. Ariko ntabwo Paul Kagame aracisha amaso muri iyo raporo ubundi bamwe babe bitegura akanyafu mu gitondo. Kandi muramuzi ko atareba inyenyeri ziri ku rutugu cyangwa ama diporome mwikoreye iyo agiye kubashyira ku karubanda.

    • DORE UMUTI W’IKIBAZO;
      Buri kigo cyose na buri rwego rwa Leta rwose habamo umukozi bita “INTERNAL AUDITOR” ariko birumvikana ntabwo yahirahira ngo atunge urutoki ikigo cg urwego akorera! AUDITOR GENERAL azatere intambwe abo bakozi abahindure abakozi be, babone “Ubwigenge”, bajye bamufasha gutangira ibintu aho bakorera hakiri kare bitarakomera.

    • Bwana Jerome ibyo uvuga nukuri pe,izonyitabirizo zíbya rubanda abanyarwanda bazi
      ukuri turabirambiwe,nonese kuki ubuyobozi bukuru budahaguruka ngo bukure munzira
      abo bajura? mbega ubwo buyobozi bwaba bubishigikiye? ko twumva iteka ryose mumyiherero intero ari imwe,impanuro za HE zikakirwa,abashinzwe ibigo bakabura ico bavuga,nonese baja bavuna umuheha bagahabwa undi nkawa mwana?
      Mbese abayobozi bibyo bigo ko tubona badahinduka kandi ntabunyangamugayo bafite?
      ariko ubungubu ntimubona ko ibyo bintu bitera kwibaza? Ibigo umutungo wa Rubanda
      binyereza nibanbindi nyine,ibaze kuba ababiyobora atanumwe ushobora guharikwa muri ako kanya bimenyekanye ko hari ibitagenda!!!uyu mugenzuzi w´umutungo wa Leta,yewe
      ntanubwo ari umutungo wa Leta ni umutungo wa Rubanda,kuko ako kayabo kaba kavuye
      mumisoro dutanga,kaba katewe inkunga abaturage b´Urwanda , yakabaye aja kugenzura
      azanye na ACP Badege n´abana be,ubwo muri ako kanya ahagaragaye imicungire mibi
      uhagarariye byibanze ico kigo akaba ariwe atabwa muri yompi,ahandi ho njye ndumva
      ari uguha akazi abadepite, birirwa baratora bunamye batora amateka n´amategeko atagira kivurira,ataco ariburamire.
      Turasabye ibi bintu bijane n´uyu mwaka,abategeka ibyo bigo ni bafatwe ntayandi mananiza hamwe n´abacunga umutungo wabyo!!!!! amafranga baranyereje, amagorofa n´ayandi yarubatswe,imiryango ubu yamaze kugera kuyindi migabane y´isi,yewe hari
      n´abari munzira bashyaka gucika, hama ngo Biraro arigutanga raporo mubadepite,bakori iki se? byose biri mumaboko ya HE Paul Kagame,na Premier Minister Murekezi, barose muri irijoro ngo ibi bintu bicike muRwanda bwaca Ntabujura buri mubigo bya Leta,i´m sorry kuvuga aya magambo,n´ubwo HE we ntawabimushinja,ariko arakwiye kugira ico ahindura,mumitekerezeye y´ikiremwa muntu,imitekererezeye yo kuyobora,na demokratiye irenze urugero, aribyo bituma
      abagizi banabi barushirizaho ubukana haba mubujura, mukwica,mubuhemutsi,n´ubutabera butangwa hatakurikijwe imiterere yibyaha biba byakozwe,yagize ubumuntu burenze, ubu abanyarwanda uko tubona ibintu HE arakwiye
      guhindura imitekerereze n´imikorere kuberako isi imaze guturwa n´inyamaswa gusa,
      ngira murabona ibintu biri kuba mu Rwanda n´ahandi hose?
      Turasaba rero ko HE yareba inyungu z´abaturage benshi, kuko abo bajura, abicanyi,abagizi banabi batandukanye nibo bake mugihugu, uwo bigaragayeho akabiryozwa inkiko zititaye kucaricocose.It´s very terrible.

    • hagati aho mubwire Barikana areke kujya arakara nk’aho abo abwira haba hari icyo bari bube. Azaribwa kugeza vision 2050 irangiye.

    • Uwo muti utanze niwo ariko se bitunaniza iki? Abarigisa barazwi nturenganye uwo mugabo.Kubigenzura gute? Biroroshye, iyo miturirwa inyanyagiye hirya no hino i Kigali ni iy’abande? Harya mu Rwanda hari uvugako ba afande banyereza? Reka ndekere hano.Ariko mbarimo mbazi.

  • I total agree ! the history will tell.

  • Barikana ahora arakaye mu nama, ntajya anambara suit. Why Honorable!?!?

  • Kaminuza y’U rwanda ko mu ngengo y’imari 2015/16 nta audit yabayemo ibi mubikura hehe? audit iheruka yari iya 2014/15. naho 2015-16 ntayo BIRARO arakora. ubwo abanditsi basesengure neza ibyo banditse. Merci

    • Ewe wiyita Keter, uyunguyu wari umuyobozi wa Kaminuza yabonye amafranga agera kuri
      kontiye,nukuvuga ko Biraro yabibonye yabyeretswe munzozize?
      Ariko kugera ubu uyo mugabo ntiyiryamiye ataco yikanga? Biragoye rwose.
      HE natange itegeko abo bantu bose babanze bahagarikwe kukazi bongere bacungishwe
      ijisho kugira ntibacike!!!!

  • Abo bayobozi bashinja gucunga nabi no kwiba umutungo wa Leta, bashyirwaho na Cabinet. Si ipiganwa banyuramo, babahitamo bahereye ku bushobozi n’ubunyangamugayo babaziho. Ubwo umusaruro batanga ni uwo nyine. Abana bo mu nda y’ingoma baba bafite uburenganzira bwo kuvuna umuheha bakongezwa undi.

    • NIZERE KO URI KWIVUGIRA UTARI KUREGERA AMAFUTI AKORERWA MURI KAMINUZA Y’U RWANDA. ESE UBU WAVUGA UTE KO HARIMO IMIKORERE MYIZA NYAMARA BADAHEMBA ABAKOZI? ESE AHO UKORERA MWE MWABA MUFITE IBIKORESHO NKENERWA MU KAZI? ESE AHO UKORERA ABANYESHURI BABA BAKORA TP? AHA JYEWE AHO NKORERA N’ABAKORA AMASUKU BARIVUMBUYE KUBERA KUTISHYURWA.

    • Masobona wiyita uko,ndakubwira nti umwana wubu ntabwo ari nkuwakera,ibintu byarahindutse,yaba utegeka ico kigo, yaba n´uwamushizeho bose bakwiye gufatirwa
      ibyemezo bakagana inzira imwe: nimuburoko ntayandi mananiza,noneho iperereza rikazakorwa bahereye kuri accounter,kugera muri micofin arinabo bagira wenda bakora za transfer z´akanoti,ariko biranashoboka no muzindi finances zizindi ministeri.

  • MURI KAMINUZA Y’U RWANDA NTAGIHE NA KIMWE UTAZASANGA BANYEREZA UMUTUNGO NYAMARA ABAKOZI BADAHEMBWA , NKUBU ABAGIYE MUBUTUMWA BW’AKAZI GUHERA 2014 NTABWO BARABONA AMAFRANGA. TWAHEMBWE UKWEZI KWA GATATU ARUKO ITANGAZAMAKURU RYAHAGURUTSE, NONE UKWEZI KWA KANE TUZAKUBONA TWIYUSHYE AKUYA. ABANYESHURI NTA TP BAGIKORA NYAMARA UKUMVA NGO AMAFRANGA YANYEREJWE. JYE MBONA IGIKWIYE ARI UGUHINDURA UBUYOBOZI BWA KAMINUZA Y’U RWANDA KUKO UBURIHO BURANANIWE CYANE NDETSE BWABAYE AKAZU. AHHA NZABA MBARIRWA KABISA.

    • Urumva bwana Peter, uguhindura abategeka ibyo bigo,ntabwo bihagije,kuko izo milliardi,ntabwo zirya umuntu umwe,ni urukwirikirane rw´abakozi kugera kuri rwiyemezamirimo.Nibahindurwe ariko babate muri yombi berekeza muri gereza bahereye
      kuri abo babitegeka hejuru,abandi bo munsi bazaja bagaragara bitewe n´inshingano
      zabo n´amakosa yabagaragayeho,amasinyatire,impapuro z´impimbano,ibyemezo bidahwitse,
      ubufatanyabyaha nibindi…………….

  • Izi rapport za Biraro,ziteye agahinda,uwazivugaho ntabwo yanaryama rwose.
    Bamwe barara ntibuca ngo baja gukorereza, abandi bari kunyunyuza imitsi no kunwa
    amaraso yabo mubyo batabiriye ibyuya.
    Ibi bintu birangirane náya matora y´umukuru w´igihugu.

  • NI AGAHINDA KUBWIRA ABANTU IBINTU BADAFITIYE UBUSHOBOZI BWO KUBYUMVA

  • aka ni agahinda kubona umuturage w’umunyarwanda arara atariye kubona uko yivuza bigoye abayoborwa turara mukazi twigomwe ngo tubashe guteza igihugu cyacu imbere kd tugahembwa intica ntikize ariko ukumva ngo umuntu yanyereje amamiliyoni atabarika bikarangira gutyo imyaka ibaye itabarika dutangarizwa izo raporo ntagihinduka,ntagikorwa ntawe twumva ko akurikiranwa n’amategeko! aba biyita intumwa zarubanda nibigaye kuko ntacyo mwakoze, gusa ndibaza niba H.E ibi abizi? nagahinda. iyi n’imitsi n’amaraso y”abanyarwanda. gusa nubwo ubuyobozi bubakingira ikibaba Imana yo izabahana

  • BANDORA mujye muzirikana ko hari amakosa AUDITOR GENERAL yita kurigisa umutungo kandi ataribyo. Musuzumye neza izo raporo hari aho musanga harimo no gukabya. Uretse ko abo bayobozi baba barahawe akazi hashingiwe kubunararibonye bafite. Ntabwo bakabakuraho ngo bakaguhe icyiza nuko bahabwa impanuro bakagerageza kubahiriza ibyo amategeko asaba.

  • iyaba nanjye ngezemo ngo nirire, smh

Comments are closed.

en_USEnglish