Jaff Ajay afite impamvu zifatika zatumye aririmba “Kagame wacu”
Jeff Ajay ni umuhanzi ukizamuka. Mu ndirimbo ye yise ‘Kagame wacu’ agaruka ku bintu Umukuru w’Igihugu yagejeje ku Banyarwanda harimo gutuma abari ‘aboro baba aborozi’ binyuze muri gahunda ya Girinka.
Mu bindi biri muri iyi ndirimbo ni ukuba umuriro w’amashanyarazi umaze gukwira ahantu henshi mu gihugu bigafasha mu iterambere ry’icyaro no mu zindi gahunda zitandukanye.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ngo yatumye Abanyarwanda bagira isura nziza mu mahanga kandi bihagazeho mu nzego zitandukanye, bituma uyu muhanzi asaba ko yazaba ari we wiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora azaba tariki ya 03-04 Kanama, 2017.
Ati: “Muri iki gihe u Rwanda rufite umutekano usesuye ni ikintu cy’ingenzi Abanyarwanda benshi babona. Kuba amahanga yarigeze gutererana u Rwanda hanyuma ingabo zari ziyobowe na Kagame zigahagarika Jenoside bikwiye kuba intandaro y’uko dukomeza gushyigikira Paul Kagame.”
Kubera ko ngo amajyambere y’u Rwanda agaragarira buri wese uri mu gihugu, Jeff asanga Abanyarwanda baba hanze y’igihugu bajya baza bakirebera ibyo igihugu cyagezeho kurusha kubibwirwa n’ibinyamakuru.
Jeff avuga ko ibyo Perezida Kagame yakoreye Abanyarwanda bigomba gusigasirwa kugira ngo bizarambe.
Umva iyo ndirimbo:
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW