Digiqole ad

Igitutu (Pressure) y’abafana siyo umuhanzi agenderaho- Naason

 Igitutu (Pressure) y’abafana siyo umuhanzi agenderaho- Naason

Naason asanga {Pressure} y’abafana atariyo yagatumye umuhanzi akora umuziki

Mu minsi ishize ubwo yasohokaga mu binyamakuru bitandukanye ku rutonde rw’abahanzi basigaye ku izina nta bikorwa bishya bafite, Naason yavuze ko umuziki awukora bitewe n’ingenga bihe ye. Atari igitutu ashyirwaho n’abafana.

Naason asanga {Pressure} y’abafana atariyo yagatumye umuhanzi akora umuziki

Nshimiyimana Naason amaze imyaka umunani {8} akora umuziki. Yatangiye gukora ibijyanye na muzika muri 2009 ubwo yari akirangiza amashuri yisumbuye muri Lycee de Nyanza.

Icyo gihe cyose amaze akora ibijyanye na muzika birimo kuririmba no kuba azi gucuranga byanatumye ubu akora n’akazi k’ubu producer, ngo igihe cyose umuhanzi akoreye ku gitutu cy’abafana hari ibyo yiyicira.

Avuga ko umuhanzi ashobora kumara umwaka cyangwa se n’amezi runaka nta gihangano ashyira hanze. Ariko hari ibikorwa akora bituma abafana be bakomeza kumubona.

Muri ibyo bikorwa harimo ko ashobora gukorana n’abandi bahanzi {Collabo}, ashobora no kumvikana mu ndirimbo yakoreye umuhanzi.

Ibyo byose bikaba biterwa n’ingenga bihe umuhanzi aba yarihaye. Bitari ibyo akaba ashobora kwisanga nta n’umwe ugishaka kumva indirimbo ze kubera kwihutira kuzishyira hanze huti huti.

“Gushyira hanze indirimbo waririmbye wenyine sicyo gikorwa gusa umuhanzi agaragariramo gusa. Hari ibindi byinshi!!! Nta muhanzi ushobora gukorera ku gitutu cy’abafana ngo arambe. Kuko bituma akora n’ibidakwiye”– Naason

Naason aheruka kugaragara mu ndirimbo ‘Sexy Girl’ yakoranye n’itsinda rya TNP mu mpera za 2016. Amashusho yayo agera hanze tariki ya 06 Ukuboza 2016.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish