Episode 89: Igikuba kiracitse, Nelson ahamagawe igitaraganya kwa muganga
Njyewe-“Uuuuuh? Gigi! Koko se uyu muntu uri kuri iyi foto John aramuzi?”
Gigi-“Nelson! Aramuzi cyane ahubwo!”
Nkibaza ibyo nari ndi kumva John yahise yitsa umutima mbona asa n’usuherewe maze ahita avuga,
John-“Imana ishimwe kuba mbonye Gigi akiriho, ibi niboneye n’amaso yanjye uyu munsi mbikesha mwebwe, uyu afite amwe mu mateka yanjye y’akahise, muhumure iyi foto nayimenye kandi na nyirayo ni ibanga rizitse, ni agaseke kazapfundurwa umunsi umwe w’ibyishimo, uwo munsi azaba ari imboneka rimwe mu buzima kandi azaba ari uwo gutungurwa kwa benshi”
Njyewe-“Ngo nyirayo ni ibanga rizitse?”
John-“Yego rwose ibyo mvuga nibyo, uwo munsi nugera uzahishura byinshi!”
Gigi-“John! Nonese witeguye kudufasha gushaka Mawuwa?”
John-“Kumushaka gusa se ahubwo? Murumva koko nabyanga? Gusa mutazigora cyane ndabizi tuzamubona”
Gigi-“Uuuuh? John! Ko ubivuga nk’ubyizeye?”
John-“Nonese tutizeye twakora iki ngo gikunde? Gigi! Humura tuzamubona nk’uko nkubonye ubu, nubwo igihe gishize ari kinini ariko abadapfuye ntibabura kubonana”
Njyewe-“Noneho natwe reka dushyire amafoto ye online turangishe wenda nta wamenya wabona hari abamubonye bakamumenya nubwo ubu yahindutse”
Aliane-“Nibyo sha Nelson! Ahubwo watinze njye na Gigi twarangije kuyashyiraho kare!”
Ako kanya nahise mfungura telephone ifoto ya Mawuwa iba profile picture ya twese, John na Gigi bakomeza kuganira byinshi ariko kandi nkabona John ibitekerezo byagiye kure nkomeza kumwitegereza hashize akanya Gigi ahita avuga,
Gigi-“Sha reka ngende gusa njyanye ibyishimo byo kongera kubona John mu maso yanjye! John, ni ukuri Imana ishimwe ko nongeye kukubona ndetse nkakubona igihe gikwiye, ndifuza ko wamfasha tugashaka Mawuwa ndetse tukagerageza kugarura ibye Karekezi yigabije!”
John-“Gigi! Humura rwose ahubwo andika numero zawe za telephone hano nzaguhamagara njye nawe tuvugane sibyo!”
Gigi-“Yego rwose! Mana wee! John disi!”
John yahereje telephone Gigi yandikamo numero maze arayimusubiza ubundi adusezera atabishaka aragenda natwe dusigara aho akimara kugenda Aliane ahita avuga,
Aliane-“Nta makuru yo kwa muganga mwo kabyaramwe ko numva mpangayikiye bariya bana na Mama wabo?”
John-“Wahora ni iki ko ariho mvuye!”
Twese-“Ngo? Niho uvuye?”
John-“Niho mvuye rwose!”
Njyewe-“Ni amahoro se ko nabonye wanagiye wihuta cyane usa n’utabajwe?”
John-“Yewe! Rwose nta mahoro ntayo umukobwa Dovine aho gukira ari kurushaho kuremba, Gaju umutima wamusimbutse unanirwa gusubira mu gitereko, Brown nawe yanze gukanguka, buriya ngiye ari Mama Dovine umpamagaye ambwira ngo ntabare Mama Gaju nawe yananiwe kwiyakira,”
Njyewe-“Yebaba wee! Ibi se kandi ni ibiki koko?”
Aliane-“Mana wee! Mbega umuryango uhuye n’ibibazo! Ubu se koko dukoze iki?”
John-“Nanjye ubu uko mundeba uku nabuze icyo nkora, umuryango uducitse kubera ikinyoma koko? Ubu se noneho Pascal aramutse abyumvise yatuvuma ibingana gute koko?”
Njyewe-“Ariko rero ndumva nta mpamvu yo kuguma kurebera, tubyivangemo ku ngufu ikiba kibe”
John-“Ariko se…? Nako ibyo rwose ntabwo byaba ari byo, aho kugira ibyo dukiza twakwangiza byinshi, Muganga ambwiye ko ahubwo iyaba byashobokaga twajya aho badashobora kutubona byibuze tukahamara igihe kirekire”
Njyewe-“Yee? Ngo tukajya aho badashobora kutubona?”
Aliane-“Oya! Ubwo se uwo niwo muti cyangwa Muganga afite indi mpamvu ashaka ko mubasiga? Ndumva ntabyumva neza!”
John-“Yagerageje kunsobanurira ariko byanze kunjyamo rwose, ngo Brown ntashobora kuzatuza abona Nelson, ngo kimwe nuko Gaju adashobora kuzaba muzima ambona”
Njyewe-“Ubwo se niba bavura indwara nk’izo, umuti akaba ari uko tuzinga utwangushye baba bavura iki? Reka njye ntabwo nahunga ntacyo nishisha”
Aliane-“Ariko nanjye ndumva mutahunga, murahunga iki se? Ahubwo mushake inzira ukuri gutambuke nonese ubwo mugiye amaherezo yazaba ayahe?”
Njyewe-“Si nk’ibyo byose se!”
John-“Nelson! Uremera ko Brown na Gaju ari abavandimwe bawe ndetse mufitanye igihango cy’amateka?”
Njyewe-“Rwose ndabyemera!”
John-“Uremera ko Mama Gaju yababereye umubyeyi utabonwa na bose akabita abana be kugeza ubwo abashyize mu bandi yibyariye?”
Njyewe-“Ndabyemera kandi sinzigera na rimwe mbyibagirwa”
John-“Urifuza ko umuryango mwasanze usazwe n’ibyishimo wasenyuka burundu uzize uriya mukobwa w’umuhemu wumviye ijeri ndetse n’ikinyoma Gasongo yabibye kubw’ishyari n’ifaranga?”
Njyewe-“Ntabwo nzigera ndeka ibyo biba kandi ndabigusezeraniye, ahubwo dore uvuze Gasongo unyibutsa akabaye kuri Jojo amaze kumbwira mukanya!”
John-“Ngo? Jojo se ngo yakubwiye iki? Mwahuriye hehe? Gasongo se abijemo gute kandi? Mbwira sha!”
Njyewe-“Yaje hano kare aje kumbaza ibyabaye maze arankundira antega amatwi maze mubwira ukuri kose nawe ampishurira ko atwite inda ya Gasongo”
John-“Ntibishoboka! Ngo Jojo…”
John na Aliane baratangaye bishoboka kandi koko birumvikana hari inkuru iza ukabura uko uyakira, muri ako kanya John yakomeje kunyitegereza maze hashize akanya arambwira,
John-“Nelson! Ubu igihe ni iki, ibyanditswe reka bisohozwe, shyira ikingaza hano dukore icyo twavukiye maze umuryango wongere ube umuryango nk’uko byahoze, iyi ni impumu inyibukije aho namenyaniye nawe maze ngahishurirwa ko utwikiriye umuryango mugari”
Ako kanya nahise nkubita ikiganza mu cya John arankomeza Aliane nawe mbona agikubiseho,
Aliane-“Nanjye ntabwo muzansiga, ubwo se naba nararuhiye iki?”
John-“Nuko nuko mukobwa mwiza! Waharaniye ukuri ndetse urakwitangira nzi neza ko umunsi umwe nako kuzakwigaragariza”
Aliane-“Urakoze cyane John! Natwe erega tukwigiraho byinshi, twaba turi abaswa tutagenje uko ugenza!”
Tugifatanye ibiganza ako kanya telephone yanjye yarasonnye maze nkora mu mufuka vuba vuba nyikuramo ndebyemo mbona ni numero ntazi mpita nkanda yes nshyira ku gutwi,
Njyewe-“Hello!”
We-“Bite sha Nelson! Ni Karekezi!”
Nkimara kumva ari Karekezi nahise nshyira loudspeakers ngo John na Aliane nabo bumve maze ahita akomeza kuvuga,
Karekezi-“Umva sha Nelson! Nonese ko ngushaka byihutirwa koko nakubona nte?”
Njyewe-“Eeeh! Ngo uranshaka byihutirwa? Ni amahorose?”
Karekezi-“Wabishatse yaba amahoro da! Ahubwo se uri hehe?”
Njyewe-“Ndi ku kazi Boss! Ubwo turabonana nimugoroba ntashye!”
Karekezi-“Oya! Aho haba ari kera! Ahubwo mbwira aho ukorera nze nkurebe”
Njyewe-“Uuuuh? Ko numva atari amahoro ra? Utaba wisubiyeho ugiye kudukura mu nzu rwose?”
Karekezi-“Oya! Ahubwo dore wa mugabo wari wansezeranyije kuyigura yanshyizeho agenda uwa mperezayo, rwose ndashaka uzane wa mukiliya wambwiraga tuvugane!”
Njyewe-“Eeeeh! Niba ari ibyo noneho reka nze kuzana nawe mu rugo nimugoroba ntashye muvugane!”
Karekezi-“Nti wumva se! Icimi ku ijana ndariguha, gira vuba itaka ritaranyakana!”
Njyewe-“Hhhhh! Ngo itaka ryakwakanye gute se Boss?”
Karekezi-“Byihorere wowe ntabyo uzi! John se… nako uze gutaha kare rwose unzanire uwo mukiliya ibindi nzaba nkubwira ngiye kugenda”
Njyewe-“Ngo ugiye kugenda? Nabyo se birimo Boss? Ubwo se ushatse kuvuga ko ugiye kugurisha ukagenda?”
Karekezi-“Eeeeh! Reka reka ntabyo mvuze, ubwo wanze kumpa amakuru wasanga hari ibyo unkinze”
Njyewe-“Ayahe makuru se Boss?”
Karekezi-“Ndavuga aya John sha! Niko, na nubu koko wampejeje mu gihirahiro?”
Njyewe-“Nonese Boss! Rwose nakubwiye ko John ari umuyobozi wacu ndetse aba ku Gisenyi, nta yandi makuru ye mfite rwose ndumva utandenganya!”
Karekezi-“Ariko byo mba mbona uri umuntu w’umugabo sha! Uramunse uzi amakuru ye ntabwo wampisha wahita umbwira”
Njyewe-“Nonese Boss! Sinaherutse ujyana na wa musore Ganza ngo aguhe amakuru yose?”
Karekezi-“Wahora niki ko iriya mbwa yanjyanye ngo nyigurire twagerayo yamara gusoma abiri ati urabanza unyishyure mbere yo kuguha amakuru”
Njyewe-“Umaze kumwishyura se yaguhaye ayahe makuru Boss?”
Karekezi-“Byihorere sha wowe, maze kuyiha amafaranga uzi ko yambwiye ngo igiye kunzanira umusore wabanaga na John ikagenda igiye”
Njyewe-“Yabababa! Ihangane rwose ariko nta n’impamvu yo kwikanga uwo mugabo, ubundi se umwikanga iki?”
Karekezi-“Wowe unzanire uwo mukiliya vuba ibindi nzakubwira sha!”
Njyewe-“Humura arahari rwose ndamuzana”
Karekezi-“Sawa sha!”
Call end.
John-“Ok! Ubu noneho urugamba rugiye kugera mu mahina, aho yahereye Karekezi agiye kubona ko guceceka atari ubucucu ahubwo ari ugutuza, Nelson! Nimugoroba utansiga turatahana kandi ndahava mubwije ukuri kose!”
Aliane-“Njyewe se ko natakaye koko? Nelson! John se afite aho ahuruye na ya mazu Karekezi akodesha?”
Njyewe-“Alia! Urahari ndabizi ntaho ugiye byose uzabimenya”
John-“Ahubwo reka mbe ngiye kugira ibyo nkemura mbere y’uko uru rugamba rutangira”
Nagize ngo ngire icyo mubaza John asohoka yihuta agana ku modoka arinjira ahagurukira mu ijana njye na Aliane dusigara aho dutangira kuganira byinshi amasaha akomeza kwicuma bigeze nka saa kumi n’imwe dutangira gupanga gutaha mu guhamagara John nsanga numero ye ntayiriho dufata umwanzuro wo gutaha.
Njye na Aliane twarasohotse turakinga dufata inzira dutaha tugeze imbere gato aba arambwiye,
Aliane-“Uuuuh! Nelson! Ntabwo uri kumva ko bari kuguhamagara?”
Njyewe-“Eeee? Uzi ko ntari nabyumvise wana?”
Nahise nkura telephone mu mufuka vuba vuba mu kureba umpamagaye nsanga ni John numva nikanzemo nsunika nganisha kuri yes,
Njyewe-“Hello!”
John-“Fata aka moto vuba unsange hano ku bitaro”
Njyewe-“Ngo ku bitaro?”
John-“Yego! Banguka vuba yewe urakeneye cyane byihutirwa”
Njyewe-“Yewe? Ni ubuhoro se? habaye iki?”
Call end.
Nabaye ngikura telephone ku gutwi mpamagara moto vuba vuba Aliane atangira kumbaza mubwira kwa muganga gusa mpita nurira moto vuba niba yarabyumvise simbizi gusa nagezeyo nkiyivaho mbona nawe avuye ku yindi ahita aza aho nari ndi akingeraho,
Aliane-“Ahwiii! Nelson! Bigenze gute?”
Njyewe-“Nanjye ntabwo mbizi ampamagaye nonaha!”
Aliane-“Inde se?”
Njyewe-“Ni John kandi numvise avuga nk’udatekanye”
Aliane-“Ayiweee! Ahubwo se ubu ko ibikoba binkutse? Reka twinjire turebe!”
Ako kanya twahise twinjira mu bitaro dukomeza aho bakirira abantu tukihagera mba nshishije amaso mu bantu mbona agapira k’umuhondo nzi mu kwitegereza neza mbona koko ni Jojo wari uryamye kuri Mama Kenny nkomeza kugenda musanga Kenny akitubona ahita ahaguruka aza yihuta maze araduhobera dukomereza aho Mama we yari ari,
Mama Kenny-“Yewee! Dore Nelson!”
Njyewe-“Mama Kenny! Ko muri hano se byagenze gute? Mwabuze aho Brown na Gaju se bari?”
Mama Kenny-“Uuuuh! Nelson nibwo tukihagera ariko banze ko ngo tujya aho bari ahubwo harimo abaganga benshi”
Njyewe-“Jojo se bite ko akuryamyeho?”
Mama Kenny-“Wahora ni iki ahubwo ko ntazi ibyo abaganga bamubwiye, nibo bamaze kuvugana ahita aza arira cyane, ubu ndi kumuguyaguya ngo yihangane”
Tukiri aho nagiye kubona mbona John aturutse hirya yihuta araza n’aho twari turi agiye kutugeraho Mama Kenny yegamisha Jojo ku ntebe arahaguruka turamusanganira tumuhagarara imbere,
John-“Iryavuzwe riratashye! Brown aranze azize amaherere!”
Akivuga gutyo twese twabaye nk’abakubiswe n’inkuba njye ngirango numvise nabi maze mpita mubaza vuba vuba,
Njyewe-“Ngo ngo Brown bigenze gute?”
John-“Nta kigenda Brown ubuzima bwe buri mu kaga, ubu noneho umutima uri gusatira guhagarara”
Twese-“Ooooh my God!”
Njyewe-“Ntibishoboka?”
John-“Ibyo mbabwira ni ukuri, uko amasaha ari kwicuma ari kugenda agana ahabi, kandi ntako abaganga batagize, wa muganga wamuteye rwa rushinge nawe yahise atoroka, ubu rwose ibintu byayoberanye”
Aliane-“Mana yanjye wee! Ubu se koko ibi tubigize dute?”
John-“Nta kindi twarenzaho kuko n’inzobere byaziyobeye”
Mama Kenny-“Mana wee! Ubu se koko turazibandwa tuzerekeza hehe mubyeyi wambyaye wee? Brown aduciye mu myanya y’intoki koko? Mama we se ari hehe? Gaju se?”
John-“Mama Brown na Mama Dovine bose baganjwe n’intimba, ntawe uri kubasha kuvuga, ni nayo mpamvu muganga ari njye yahamagaye”
Aliane-“Uuuuh! Uriya si Dovine ra?”
Aliane akivuga gutyo twese twarahindukiye maze tureba inyuma koko tubona Dovine wari wambaye ishuka, yiteze umupira mu mutwe ndetse afite na rwa rukweto rumwe rwa Gasongo yataye kuri gereza mu ntoki, tubona aza agana aho twari turi ari kumwe n’umwe mu baganga akitugeraho arahagarara,
Dovine-“Hhhhhhhh! Ntaho nkuzi ra? Uri Police cyangwa uri Papa? Oya ndabona usa n’umusazi”
John-“Oya ndi John! Wamenye se?”
Dovine-“Hhhhhhh! Uri umusazi nakubonye, usa n’umuntu ufunzwe kubera kuntera inda! Ariko sha namwe muri abana babi, ubwo se kuki mwatumye ayintera mureba maze nkayisama”
Twese twaracecetse maze habura ugira icyo avuga hashize akanya Dovine arongera aravuga,
Dovine-“Ubu ndigushaka umuntu witwa Gasongo ntawe mwamboneye? Nako mwe ntawe muzi reka mbe nigendeye!”
Dovine yarongeye yikorera urukweto arakomeza aragenda ako kanya akirenga tubona umuntu ukuruye John twese duhindukirira rimwe tubona ni umuganga batangira kwihuta natwe tuboma inyuma ndetse bariruka natwe tubirukaho bakata ahantu henshi natwe tutabava inyuma tugeze imbere tuba dukubitanye n’urusaku rw’abantu barira mu kubageraho dusanga ni Mama Dovine na Mama Brown turikanga,
Njyewe-“Yebaba we! Aya marira se kandi mwo kabyaramwe?”
Aliane-“Ahwiiiii! Nelson! Ko ibikoba binkutse?”
Nahise ntera intambwe mfata Mama Brown wari wahogoye numva agahinda kanzamutsemo, burya kubona umubyeyi uhogora biragatabwa,
Njyewe-“Mama! Ihangane wirira tuza turahari, mbwira ni iki kiguteye guhogora?”
Mama Brown-“Oya wee! Oya ntacyo ndicyo Brown wanjye adahari, ……………………..
Ntuzacikwe na Episode ya 90 izabageraho ejo mugitondo
73 Comments
yoooo disi brown azize ubusa nukuri iyo atariwe bibaho byibura bikaba kuri dovine cg gasongo yo gatsindwa
Brawn arapfuye SE atamenye ukuri? Oya ntibishiboka. Ahukugirango brawn agende hagenda gasongo
Oya rwose Brown ntatahe atamenye ukuri nubuhemu bwa Gasongo
Yoooooo, Brown azize kwanga kumva ukuri n’umujinya w’umuranduranzuzi
Ayiwe mbega akaga Brown se arapfuye mwokabyara mwe? Mbega ubuhubutsi bw’umuganga ngo burakora ibara!
Yooh,mbega umuryango uhuye nibibazo
Oya rwose Brown ntatahe atamenye ukuri nubuhemu bwa Gasongo
Manayanjye, igaragaze ukore ibitangaza ukize ubuzima bwa brown kuko sinshaka kubona dovine nawe yangara abitewe ninda atwite bikagerekaho brown.Karekezi we wariye byinshi byubusa reka bikugaruke gusa mumufate atararenga umutaru. alliane nawe komeza ubutwari maze uzagaragire Nelson na mzee John ukuri kwigaragaze.
Abashaka gusuhuza namwe ni karibu!!
+1 920 277 6194
ariko ibi byo gusuhuza bihora aha, bishatse kuvuga iki?
Yoooo bown azize kutumva
Ariko mana mbega amarira, nizere ko bitabaho ubwo se ukuri kwaba kukimaze iki koko?Mana tabara rwose vura brown kuko aba baganga ntawukurusha ubuhanga.
Brown disi wasanga apfuye azize ikinyoma cya Dovine na Gasongo
Oyaaaa we
Brown oyaaa
Yewe noneho mbuze icyo mvuga nukuri!!! Ubu Koko Brown yaba ashizemo umwuka Koko? mbega agahinda!!! Gatindi Gasongo ararikoze yo ka …..puuu!! Mbega agahinda Mana yanjye tabara Mama Gaju!
Basore namwe nkumi murumva icyo online game irimo kubigisha ko ntanshuti ya online. Kuko arakubeshya yarangiza akajya agucengacenga bikazarangira utsinzwe ukagwa murwobo, dovine yabeshye brown ko amukunda,amubeshya ko nelson yamuteye inda none ndebera icyo bibyaye ariko mana we ababyeyi baragowe ubu iyo nkuru nitaha kuri pascal noneho azarira ayo kwarika,avuge ayabagombozi,mama gaju aragowe pe ngaho reba ni bya jojo karabaye. ibyishimo bivanze n’amarira we!!
Ibibazo byabaye ibibazo ndakurahiye!Dovine we ndumva ubwenge bwaratakaye
Brown we azize amatwi arimo ibiti!
Yoo birambabaje rwose,none Brown yaba apfuye?
Iyi irabishye ni agahinda gusa gusa
Nibaze ko mutazandika ko brown yapfuye .yahita imbihira iyi nkuru muze mugerageze agarure umwuka
woe ukunda kumva ibyiza gusa????????????
Yowe mbega inkuru mbi ndabasabye mumpe akandi gace kbsa none uyu munsi gusa mwihangane rwose ntimubwireko brown apfa agapfana agahinda ataramenya ukuri mumfasha ndabasabye ubu ndababaye kdi ndahangayitse kweri Mana we fasha brown kweri ndabasabye mbinginga ndumv ntageza ejo brown adahari muduhe akandi gace kbsa ndabinginze
oh nooooooooooo, mutambwira ko Brown apfuye se kandi? ibi noneho byaba ari ibiki koko ko inkuru yaba ibishye bidasubirwaho? ubu se koko Maman Brown yazishima ate? niyo iriya mitungo yose yamugarukira, akamenya ko na John ari musaza we,….nta byishimo uyu mubyeyi yazongera kugira mu buzima!! Oya oya oya ndababye rwose kuko byaba biteye agahinda gakomeye!! iri ryaba ari ishyano, Gasongo na Dovine baba bakoze ishyano mu muryango!! ubu se John yaba yararuhiye iki mwishywa we apfuye urw’amaherere koko??!! iri ryaba ari ishyano rwose!! reka dutegereze ejo turebe ko umwanditsi agira uko agoronzora inkuru akagarura Brown mu bazima kabisa!! Ariko se Dovine azagendera mu kagare bitewe n’iki? koko se azarongorwa na Nelson cg cya gihe Nelson yari amufashije kumusunika mu kagare ngo amugeze muri Bar ye? iby’inkuru ndabona birimo urujijo rwinshi!!
mwaramutse bavandimwe? umuseke turabashima cyane rwose kubwiyi nkuru, gsa igeze ahabishye pe! njye uko mbibona numvag brown yagombye gukira ndetse na dovine, kuko nibo ba acteur bunkuru, ari brown niwe ubikiwe ukuri dovine agasebera mu maso ye, naho abandi bose ukuri barakumenye, rero apfuye dovine agakomeza gusara ntacyo byaba bikemuye pe! ntibyaba byunze abavandimwe.
Ikinyoma ni kibi cyane nubwo cyorohera benshi!
Nyabuna wowe usoma iyi nkuru ya Online Game gerageza uhitemo neza, witandukanye n’ikinyoma cyangiza benshi cyibikiye na nyiracyo.
Irakoze mwanditsi.
Ariko di ntimumbwire ko Brown yitabye Imana hejuru y’uburangare bwa muganga n’urukundo rudashoboka yahaye Dovine
Mutubabarire mutubwire ko yazanzamutse
Oya rwose ibyo gupfa kwa Brown nange ndabyanze agomba gukira agafasha maman we abo bashiki be akazanamufasha Pascal nawe utoroshye. Muri iyi minsi turasoma ibice bibabaje gusa dukeneye aka episode kagarura model!! Ikindi maman Brown yahuye n’ibibazo byinshi rwose kongeraho gupfa kwa Brown ntitubishaka. Nakire amenye ukuri amenye ko ububwa bwose bwa Gasongo
Oya se kandi ntimubishye mutubwira ko apfuye!
mana rokora brown umukize rwose umbyeyi agahinda ntikamusiga
umwanditsi nukuri aha yabitwaye nabi pe nonese brown wacu ko apfuye arumva aribyo?twaritwiteze ibyishimo nyuma yibibizazane baribarimo.umwanditsi Niba anyumva rwose nazure brown twongere twishime
mbeg agahinda.arik naw umwandits ntutum brown apf.kmz
BIRABE IBYUYA ! BROWN , GAJU IMANA IBARENGERE NTIBAGIRE ICYO BABA BATARAMENYA UKURI ! KANDI HAKENEWE IBYISHIMO BYA MAMA GAJU YAHORANYE MBERE . GASONGO ARAKIRUKA IMISOZI ! WE NTIBIRANGIRA ASAZE KOKO ? DOVINE NAMUBONA BIRAGENDA UTE ? KO BOSE ARI ABANYAKINYOMA GISENYE UMURYANGO WARI WUNZE UBUMWE REKA DUTEGEREZE ! MURAKOZE .
Ahaa birakaze tuu
Mana we brown apfuye atamenye ukuri????
Oyaaa we brown ntabwo yapfa.
Ala…brown arapfuye she kandi???!!!
Uowe…ajyanye agahinda kwer
Ayiga mana we mbega inkuru nzindukiyeho iyo mbimenya sinari kwirirwa nyisoma mugitondo imbihirije umunsi kabisa.yaya mbega Brown uzize ubusa RIP ntituzongera kukumva gusa ndababaye pe. Ukuntu nari mbaye uwa 1
Mana yanjye Ndumva mbuze icyo mvuga gusa Mumbabarire ntimuzatinyuke kumbwira KO braun apfuye kuko mwatuma ndwara umutima Nanjye Nkajya mubitaro please mushake ukundi mubigenza Kabisa It is not possible
Brown arapfuye tu
bjr oya rwose mutavugako Brown apfuye atamenye ukuri oyaweeeee byaba ari bibi rwose oya haboneke muganga rwose nahubundi oya byaba ari bibi pe byaba bishoje nabiiiii
Olalala! Yaa Allah,Mana mpora nsabira ababyeyi mukuri girira impuhwe ababyeyi bacu nkuko bazitugiriye tukiri bato!mbuze ikindi ndenzaho birandenze pe!agahinda ntikica
Mbega inkuru ibabaje!mugeragez vraima Brown ntabigenderemwo!
oya rwose Brown apfanye ikinyoma cya Gasongo na Dovine byaba biteye isoni n’ agahinda! ubu c ko ko twaba twararuhiye iki? ukuri Nelson afite se kwaba kumumariye iki? uwo muganga we ashakishwe ubwo burangare ntago tubwishingiye dore uko Dovine yahindutse disi! anatwite! yoooooh!!!!!
iyi yo ko inteye ubwoba mwo kabyaramwe Gasongo ararikpze!!
Oya weeee nanjye kuyisoma brown atarimwo NGO amenye ukuri byambihira rwose ndashaka ko bakira bose bakamenya ukuri kwibinyoma bya gasongo na dovine
????????????????, Brown????????????
Ooooooh noooo utambwira ko Brown yitabye Imana akaba agiye atamenye ukuri. Mana tabara niwowe ushobora byose
yoooh ntimumbwirek brown apfuye vrmnt mbega agahinda nanjye karanyishe weeeee
Oya rwose Brown ntapfe atamenye ukuri, jyewe ndumva atari bupfe.
Mwaramutse! ntimuvuge ko Brown yitabye Imana ni agahinda kandi byongeye yab agiye atamenye ukuri ngo twongere twubake ubuvandimwe
oya oya ntibibe rwose
Ntago Brown yapfa ngo inkuru ibe igifite uburyohe.
Mbega inkurumbi mbiweee Mana yumva kdi Mana yukuri ndakwinginze ngo utabare brauni yegupfa atamenye ukuri Nyaguhora kungoma tabara Igaragaze nkumuremyi kdi Nkumunyabubasha bukomeye ndabizi urashoboye waratabaye birakunda witererana uyumuryango ntakindi narenzaho kubwagahinda kuzuye Umutima wanjye
Brown ntapfe atamenye ukuri pe agere kure ariko ntapfe rwose kuko napfa biraba birangiye ukuri ntacyo kuraba kuvuze ahubwo akire kandi amenye ukuri
oyaaa rwose brown ntiyapfa kuko nanjy inkuru ntacyo yaba ikimariye brown ariwe wakabaye amenye ukuri kwose ndets akazishiman na mama we mubuzima bwiza buri imbere!!umwanditsi dufashe ugoragoze brown abe muzima hhhh
Ndumva hari ukundi biri bugende Brown azanzamuke kuko apfuye atamenye ukuri ntabwo byaba ari byo.Twizere ko ejo agatima kazasubira mu gitereko!!
Umva umwanditsi hari Imiti batanga ishobora kurwanya uriya bamuteye reka ndekere kubabara ngire ikizere ko bayimutera akagaruka i buzima.
Mbega bibi reka twizere ko arabiranye aza kongera guhembuka ndavuga Brown.
yewewe erega Brown arapfuye mbenga episode mbi nihatari kweli.
umwanditsi wacu numuhanga pe nda kwemeye kbs
Reka ngire icyo nisabira umwanditsi wiyi nkuru kandi byubahirizwe pe!!! Brown apfuye iyinkuru ntacyo yaba itanze, nabeho amenye ukuri natwe bitubere isomo gupfa kumva ukuri kumuntu umwe cg kudatega amatwi uwagukoshereje. Naze amenyeko na John ko ari nyirarume. Murakoze muraba mugize neza.
ndabakunda banditsi biyinkuru arko brown mwituma apfa ngo apfe atamenye ukuri mwaba mubyishe ahubwose ko gasongo yasaze akaba atazanwa kubitaro mubyukuri brown arabe adapfuye kuko napfa ntamenye ukuri birababibaye worse murakoze
Jye nasomye iyi episode ndababara kuburyo ubu aribwo numva ngize agahenge ko kwandika, ndizera ko umwanditsi azagerageza kutubwira ko Brown bamuhaye transfer hanyuma akaza kuzanzamuka kuko apfuye iyi nkuru yabikomeje nabi cyaneeee.
kandi mwibuke ko we na Dovine aribo Online game ishingiyeho.
gusa umwanditsi nakomeze atwigisheee kuko inyigisho zirimo ninyinshi kandi zidufashe kwikosora aho biri ngombwa.
Murakoze
Oya weeeee! ntimumbwire ko Brown apfuye? ndakwirwahe koko? amarira ntatuma ndeba . Reka mbireke mumbabarire pe
Nukuri ndasaba abaganga ko bohereza Brown kuvurirwa hanze y’igihugu , noneho John agatanga amafaranga bakamujyana , Nelson akajya kumurwaza hamwe na mama Brown. kandi azakira amenye ukuri
Rwose abaganga bashake imiti idésintoxica Idaho, igabanye ubukana bw’uwo bateye Brown ariko ntapfe weee! Ukuri Ntabwo gusigaje kumenywa na Gaju gusa, na Brown akeneye ku kumenya pe! Rero rwose ntapfe!Na maman Brown atazicwa n’agahinda kandi yari ageze igihe cyo kunezerwa! Plz mwanditse tubabarire!
Urugamba rugeze mu mahina ubu nibwo Mama Gaju akwiye kwihangana naho ibyahise byo burya byari byoroshye,Tekereza Brown aramutse apfuye, Gasongo ahemukiye Gaju ataretse na Jojo ateye inda atazamutunga (simbizi ariko niko mbibona), ahemukiye isi yose kuko no ku cyaro sinzi ko azahahinguka imodoka zibaye nawe zitamugonze kuko ndabona aho bukera aza kunywa Kole na za muriture cg suruduwiri. Gupfa bwo nta Karindari y’abagenda ibaho ahubwo rutwara uwo rushatse kandi rwose wa mugabi ubanza nta rugamba rubura igitambo ngo rubone kurangira. Gusa iyi nkuru yari kuzaryoha kurusha abantu bose bayitangiye nta numwe uvuyemo kugeza irangiye. Mbega Karekezi nawe ndabona aza gusara naramuka atagiye mu munyururu, Pascal noneho amenye ibyabaye yahita amera amahembe agahinduka inka yica nubwo na mbere atari yoroshye. Tubitege amaso.
mbega ibibazo ubukoko Brawn arapfuye?
ibintu ni danger, Brown nizereko atarapfa pe
Oya oya oya rwose mwanditsi wacu turagukunda urabizi ntureke Brown apfana agahinda nta juru yazabona. nizeye ko ejo azaba yazanzamutse.
Brown ntabwo yapfa atamenye ikinyoma cya Dovine n’inda mbi ya Gasongo. Agmba kumenya ko John ari Nyirarume ndetse na Nelson akaba mubyara ( cousin)we umuryango ugahura bagakora bakagaruza imitungo ya Maman wabo asahuwe na Karekezi. Brown agakunda umukobwa umwe hagati ya Mireille na Dorlene. Pascal azafungurwa asange umuryango warunze ubumwe kandi bafite imitungo ihagije naho iye yarayoyotseatangire abasabe imbabazi. Debande ( Brown) ntiyapfa. Umuseke muru aba mbere
Brown ntabwo yapfa atamenye ikinyoma cya Dovine n’inda mbi ya Gasongo. Agomba kumenya ko John ari Nyirarume ndetse na Nelson akaba mubyara ( cousin)we umuryango ugahura bagakora bakagaruza imitungo ya Maman wabo yasahuwe na Karekezi. Brown agakunda umukobwa umwe hagati ya Mireille na Dorlene. Pascal azafungurwa asange umuryango warunze (kunga) ubumwe kandi bafite imitungo ihagije naho iye yarayoyotse atangire abasabe imbabazi. Debande ( Brown) ntiyapfa. Umuseke muri aba mbere
NANGE NABIHIWE PE
Nibyizako ukuri kwa menyekanye Nelson akarenganurwa ariko ingaruka zikomeje kuba mbi.
Brown yanze kumva inama yumva uruhande rumwe gusa afata umwanzuro ahubutse yiyibangije impamvu yagiye murigerezako nabwo yanze kumva inama akishora mu bikorwa bya ruswa. Gusa numbwo bababaye bose bacitsemo igikuba brown yageze kure ariko siko gupfa. Arahembuka kuko agomba kumenya ukuri Nelson akongera kuba intwari y`umuryango ndetse jojo agahamya ubuhemu bwa Gasongo Gaju nawe akagarukira hafi akamenya gushishoza. Umuryango ukongera gusugira bagasindagiza Jojo akagarura icyizere cy`ubuzima. Dovine agakira akihana ibibi yakoze agahinduka agasubiza umubyeyi agaciro. Maman Brown na John bakamenyana imitungo yabo ikagaruzwa. Brendah Na Nelson bugataha nyuma y`urugamba rukomeye. Imana ibahe umugisha
Comments are closed.