Digiqole ad

Sit Ball: Ikipe ya Gicumbi imaze Gutsinda Imikino 15, nta n’umwe Iratsindwa

 Sit Ball: Ikipe ya Gicumbi imaze Gutsinda Imikino 15, nta n’umwe Iratsindwa

Ikipe ya Gicumbi muri Sit Ball ngo ntiratsindwa na rimwe muri shampiyona

Nta gushidikanya ko ikipe ya Gicumbi y’abafite ubumuga Gicumbi Stars izegukana igikombe cya Shampiyona y’imikino y’abafite ubumuga izwi nka Sit Ball dore ko iyi kipe imaze gutsinda imikino 15 ikaba itaratsindwa na rimwe mu gihe hasigaye imikindo itanu gusa.

Umutoza w’imikino y’abafite ubumuga mu karere ka Gicumbi, Nyirimanzi Philbet  avuga ko shampiyona yatangiye muri Mutarama ikaba iteganyijwe gusozwa ku itariki ya 20 Gicurasi ubwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma.

Avuga ko kugeza ubu muri aya marushanwa hasigayemo amakipe atanu, Musanze; Bugesera; Ntwari; Nyarugenge n’iyi ya Gicumbi isa n’imaze kwiharira amahirwe yo kuzatwara iki gikombe.

Uyu mutoza agira ati “ Twebwe Duhagaze neza kuko kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza ubu nta kipe yari yadutsinda  muri Sit Ball.”

Avuga ko iyi mikino yatangiriye mu majonjora yo mu ntara. Ati “ Twahereye ku rwego rw’Intara dutsinda  amakipe umunani, tuzamuka turi aba mbere mu ntara.”

Amakipe abiri yabaye aya mbere ku rwego rw’Intara ni yo yazamutse ku rwego rw’igihugu. Uyu mutoza w’ikipe ya Sit Ball mu karere ka Gicumbi avuga ko amakipe arindwi bamaze guhura nayo ku rwego rw’igihugu bayatsintze yose.

Yemeza ko ikipe ye izegukana iki gikombe. Ati “ hatabaye impanuka igikombe twagitwara.”

Uyu mutoza ashimira ubuyobozi bw’akarere bubaba hafi mu mikino yose bakina, gusa akavuga ko no mu myitozo bajya bitabwaho kuko batajya banahabwa amazi yo kunywa.

Ikipe y’abafite ubumuga y’akarere ka Gicumbi ikunze gutwara ibikombe bitandukanye mu marushanwa aba yateguwe by’umwihariko irushanwa rya Shampiyona y’abafite ubumuga.

Kimwe cya kabiri cy’kipe y’igihugu ya Sitting Volley Ball mu bakobwa ni abo muri iyi kipe ya Gicumbi.

Agnes Nyiranshimiyimana, Sandrine Nyirambarushimana, Claudine bazubagira, providence Nyirantungane na Nyinawumuntu Beatrice uko ari batanu ni abakinnyi b’ikipe ya Gicumbi bakaba ni mu bakinnyi 10 b’ikipe y’igihugu.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish