Digiqole ad

Twahisemo kudasubizanya na Human Rights Watch -Min. Busingye

 Twahisemo kudasubizanya na Human Rights Watch -Min. Busingye

Minisitiri Johnston Busingye aganira n’abanyamakuru kubyo u Rwanda rumaze gukora ku myanzuro rwavanye i Geneve mu 2015

Mu minsi ishize, umuryango w’Abanyamerika uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch wasohoye ikegeranyo gishinja Leta y’u Rwanda guhonyora uburenganzira bwa bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba ibavana mu butaka bwabo. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko ibi byagenzuwe bagasanga nta kuri kwabyo kandi ko nta kiza uyu muryango wifuza ku Rwanda ndetse ko Leta y’u Rwanda yahisemo kutazongera gusubiza ibivugwa n’uyu muryango.

Minisitiri Johnston Busingye aganira n'abanyamakuru kubyo u Rwanda rumaze gukora ku myanzuro rwavanye i Geneve mu 2015
Minisitiri Johnston Busingye aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri

Minisitiri Busingye avuga ko uyu muryango wiyita mpuzamahanga wihaye inshingano zo kwinjira mu bibera ku Isi ariko atazi aho byaturutse.

Ati “ Ngira ngo ni umuryango utegamiye kuri Leta,  mpuzamahanga sinzi aho iyo qualification yavuye, sinzi niba ari uko iteye ariko nzi ko ari umuryango utegamiye kuri Leta ushingiye mu mahanga niba ari cyo kiwugira mpuzamahanga ntabwo mbizi.”

Avuga ko ubwo uyu muryango wasohoraga raporo igaragaza ko hari abaturage b’i Rutsiro n’i Rubavu Leta yakuye mu butaka bwabo, hari itangazamakuru ryigiriye ahavugwaga ibi rigaragaza ko aya makuru anyuranye n’ukuri.

Minisitiri Busingye avuga ko Leta yo itigeze igira icyo ivuga kuri aya makuru kuko Human Rights Watch yakunze gushinja ibinyoma Leta y’u Rwanda.

Ati “ Kimwe mu byo dusa nk’aho twiyemeje ni uko gukomeza kugirana imishyirano n’uwo muryango ntacyo bitwungura, byaba byiza tuwihoreye ugakora ibyo ushaka, ntabwo ari twe dufite amakaramu cyangwa impapuro zawo.”

Minisitiri Busingye avuga ko hari indi miryango basanze ifite icyo yungura u Rwanda, ibabwira ibitagenda ngo bikosoke kandi igamije impinduka nziza. Kuri Human Rights Watch yo ati;

“ Icyo twe twirinda ni ukuwusubiza, ntabwo twifuza kujya dusubizanya nawo kuko twasanze kugeza magingo aya ntacyo udufasha, ntacyo utwungura, ntacyo urengeraho Abanyarwanda,…

Hari imiryango myinshi dufite iharanira uburenganzira bwa muntu idufasha, ikurikirana itubwira ibitagenda, tukagosora, tukicarana nabo tukaganira, uriya (HRW) twasanze utuzuza ibyo twumva bibereye uburenganzira bwa muntu,…

Twahisemo ko bafata ikaramu n’impapuro bakora uko intoki zabo zibereka ariko twe twirinde kubasubiza kuko iyo tubasubije bituma raporo yabo igira agaciro.”

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru mu ntangiro z’uku kwezi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yagarutse kuri iyi raporo ya HRW, avuga ko ibyo uyu muryango wavuze kuri Leta ari ibinyoma.

Yavuze ko uwifuza kumenya ukuri adakwiye kwemera ibitangazwa n’uyu muryango.

Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “ Uwifuza kumenya neza ibibera muri iki gihugu, namugira inama yo kudasoma raporo za Human Rights Watch.”

Human Rights Watch ifite ikicaro i New York no mu yindi mijyi 18 ku isi harimo Nairobi na Johannesburg yo muri Africa ikora za raporo ku bihugu ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ijya ishinjwa kubogamira ku nyungu za Leta zunze ubumwe za Amerika.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • MINISITIRI AYAYAYA NI HATARI KABISA

Comments are closed.

en_USEnglish