Abana b’u Rwanda babaye ‘adoptés’ Iburayi barashaka gusubirana igihugu
*Ni benshi bagiye Iburayi bakarerwa cg bakakirwa n’imiryango y’abaho
*Basa n’abasangiye ikibazo cyo gutakaza umuco n’igihugu,
*Babayeho birengagiza u Rwanda ariko ubu nirwo rubari kumutima
*Ihuriro ryabo “adoptés du Rwanda” ubu bararenga 500
* Umwe yabwiye Umuseke ati “U Rwanda ni Papa, France ni Mama”
Abana b’Abanyarwanda batangiye kujya kurererwa mu miryango y’Iburayi kuva mu gihe cy’Abakoloni, ubwo hoherezwaga mu Bubiligi abana bavutse ku bakoloni b’Ababiligi n’Abanyarwandakazi.
Aba bagiye ari abana bato ku butaka bw’abera bahuye n’ibibazo bitandukanye birimo ivangura rikomeye, umuco mushya ndetse no kwibagirwa burundu amateka y’imiryango bakomokamo.
Mu 2015, Ikinyamakuru Aljazeera cyatambukije inkuru y’umukecuru witwa ‘Suzanne’ wabyawe n’Umukoloni w’Umubiligi ndetse n’Umunyarwandakazi.
Uyu mukoloni wabaye mu Rwanda mu myaka ya 1920, nyuma yaje kurongora undi mugore w’Umubiligikazi, ndetse banasubirana mu Bubiligi, mu kugenda yajyanye akana ke k’agakobwa k’imyaka ine “Suzanne” asiga wa mugore w’Umunyarwandakazi n’abandi bana b’abahungu.
Suzanne ageze mu Bubiligi kuba mu ngo z’ababiligi byaramugoye, kugeza n’ubwo ajya kurererwa mu bigo by’imfubyi, abaho ubuzima bugoye kubera ivanguramoko.
Kuva mu gihe cy’abakoloni kugera mu Rwanda rw’uyu munsi, abana b’Abanyarwanda baracyajyanwa ku mugabane w’Uburayi, America n’ahandi, bakiriwe n’imiryango yo muri ibyo bihugu kugira ngo ibarere.
Abajyayo babayeho bate?
Benoît, ni Umusore w’Umunyarwanda w’imyaka 29, aba mu mujyi muto cyane witwa Poitou-Charente uherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’Ubufaransa, ni umujyi utuwemo n’abantu babarirwa mu bihumbi bitanu gusa, abirabura ni mbarwa.
Mu myaka ya za 90, yakiriwe n’umuryango w’Abafaransa utuye muri aka gace afite imyaka ine n’igice bamukuye mu kigo cy’imfubyi yajyanywemo we na mukuru we na mushikiwe bamaze kubura nyina ubabyara ari nawe wenyine babanaga, ndetse umuha ubuzima bwiza umwana wese yakwifuza kuko wari umuryango ufite akazi kandi witunze.
Gusa, nubwo yakuriye mu buzima bw’Umufaransa wa nyawe, mu mutima ngo azi neza ko ari Umunyarwanda nubwo atajya abivuga.
Uyu musore ababazwa no kuba yaratakaje ururimi rwe gakondo, dore ko ngo yageze aho yibagirwa Ikinyarwanda burundu.
Ati “Ngera mu Bufaransa, nta jambo na rimwe ry’Igifaransa navugaga. Nacyize mu mezi atandatu. Ururimi rwanjye gakondo, Ikinyarwanda, rwaragiye burundu kubera guhindurwa. Nta rwibutso na rumwe ngifite ku Rwanda, n’ibyo mu bwana bwanjye mu Rwanda mbibona kumafoto gusa.”
Benoît yabwiye ikinyamakuru ‘streetpress.com’ ko ababyeyi be bamwakiriye bakunze kumubwira ko nta tandukaniro ry’umwana bibyariye mu maraso yabo n’uwo bakiriye ngo barere, kandi ngo babigaragarije mu bikorwa kuko bakomeje kumushyigikira mu myigire ye n’imibereho ye ya buri munsi mu gihugu atabona mwenewabo n’umwe.
Nubwo hari abandi bahura n’ivangura, Benoît we ngo n’ubwo aho batuye nta birabura benshi bahaba, ngo nta bikorwa by’ivanguraruhu yahuye nabyo cyane, uretse ko na bicye yahuye nabyo yari yarabyigiye umutwe wo gucubya uwashaka kubizana wese.
Ati “Kuko ndi umuntu uhora witeze ikiza (optimiste), iyo hari ikibazo mpuye nacyo ngisubiza nshyenga kugira ngo nce intege amakimbirane aba ashobora kuvuka, ariko iyo mbona biri ngombwa no kurwana nabyo ndabikora nkirengera.
Ngira uburyo bwo kuvuga, ndetse no kwambara neza kugira ngo ntaha urwaho ababa bashaka kunsenya. Ariko n’uburyo umuryango wacu wifashije biramfasha. Uretse ko n’iyo abantu bagize ibyo bamvugaho by’irondaruhu n’ababyeyi banjye batabyishimira.”
Inyota yo mu rugo ni yose
Nyuma yo kumara igihe kinini asa n’uwirengagije isano afitanye n’u Rwanda, Benoît yaje kugera aho agira inyota yo kumenya igihugu akomokamo.
Ati “Mu gihe kirekire, nahisemo kwibagirwa u Rwanda, kubaho 200% ubuzima bwanjye mu Bufaransa. Ariko hari ibintu bibiri byaje kungarura ku ivuko.”
Benoît agiye kuzuza imyaka 20, yaje gutungurwa no kubona abana ba Nyirarume bari mu Rwanda bamwandikiye kuri Facebook.
Ati “Nifashishije amakuru nari mfite nabanje kugenzura niba aribo koko. Kuganira byari bigoye kuko nta byinshi duhuriyeho, ni Abanyarwanda nkaba Umufaransa, ku buryo byanangoraga kubasubiza. Nkiri muto aba babyara banjye banyohererezaga inyandiko (courrier) , ariko Jenoside yaje kuba mfite imyaka irindwi yahungabanyije igihugu, ntitwongera kuvugana kugeza ubwo bongeye kunyandikira kuri Facebook (nyuma y’imyaka hafi 13).”
Kuva ubwo rero ngo yatangiye kugira inyota yo kumenya amateka ye yirengagije mu myaka myinshi ishize.
Ngo amaze kugira imyaka nka 23, yaje guhura n’undi Munyarwanda nawe wagiye mu Bufaransa yakiriwe (adoptee/adopted) n’umuryango w’Abafaransa, ni ubwa mbere yari ahuye n’umuntu bahuje ikibazo, ku buryo ngo bahise banaba n’inshuti.
Uko bari babiri, nyuma baje kwiyemeza gushinga groupe kuri Facebook bise “adoptés du Rwanda” kugira ngo ibafashe kumenyana n’abandi bahuje ikibazo baba mu Bufaransa, kandi yatanze umusaruro kuko ubu ngo imaze guhuza abagera kuri 500 bahuje ikibazo.
Bose kuko bahuje ikibazo, ubu ni umuryango muto ariko ukundana, ufashanya cyane cyane mu kwiyibutsa amateka y’aho bakomoka, ururimi n’umuco nyarwanda muri rusange kuko aribyo batakaje mbere y’ibindi byose.
Muri iri huriro bibukiranya imbyino gakondo, n’ibindi bijyanye n’umuco nyarwanda, bari kwigishanya Ikinyarwabda, bakaganira ku bibazo byabo by’amabanga bihariye, bagafashanya gukira ibikomere byo kumutima kubabifite.
Benoit ati “Twumvikana ku bintu by’ibanga by’aba- adoptés. Hari hashize igihe kinini ni ibintu ntashoboraga kubwira umuntu uwo ariwe wese, ni igice cya njyewe nacecekaga, ibyo mfata nk’ubusebwa nta mpamvu. Nk’urugero, nagiriraga ishyari inshuti zanjye usanga zishobora kwimenya zirebye gusa isura y’ababyeyi. Hari bagenzi banjye duhuje ikibazo batazi amatariki y’amavuko yabo ya nyayo, n’ibindi.”
Gusa, uku gushaka kumenya amateka yabo n’igihugu cyabo, ngo ntibiborohera kuko ababyeyi babo babareze akenshi batabyishimira.
Benoît ati “Iyo abana adoptés/adopted batangiye gushakisha inkomoko n’amateka yabo, bibangamira imiryango yabakiriye ikabarera. Harimo ikimeze nko kutanyurwa, no kutizerana.”
Aba basore n’inkumi ariko bakanagira ikibazo cy’uko Diaspora y’Abanyarwanda baba mu Bufaransa ibigizayo.
Gaspard, umwe muri aba bana nawe uba mu Bufaransa yabwiye Umuseke ko ubu ihuriro ryabo rizwi n’Abanyarwanda ndetse n’Abafaransa.
Ati “Iyo tugerageje kwigera Diaspora Nyarwanda hano mu Bufaransa batwigizayo. Bavuga ko tutari abanyarwanda ba nyabo. Nyamara twe, twumva turi Abanyarwanda n’Abafaransa kuko u Rwanda ni Papa, naho Ubufaransa bukaba Mama.”
Gaspard yatubwiye ko ihuriro ryabo rifite intego yo “guhuza Abanyarwanda bari ku mugabane w’Uburayi bagiyeyo mu buryo bumwe n’ubwabo, kumenyekanisha u Rwanda mu Burayi, kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda no gufasha aba ba- adoptés kongera kubahuza n’u Rwanda”.
Ati “Ubu turabara byibura abagera kuri 500 mu Bufaransa n’ubwo hari benshi, mu Bubiligi hari abarenga 1 000, mbese aba- adoptés b’Abanyarwanda bari mu Burayi bwose. Kuri aba wakongera n’abandi bana baje mu Burayi ntihagire imiryango ibakira ngo ibagire abana bayo byemewe n’amategeko, ahubwo bagashyirwa mungo cyangwa ibigo byishyurwa na Leta z’Iburayi, ni benshi cyane.”
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Olivier Nduhungirehe yabwiye Umuseke ko batirengagiza aba bana kuko abegereye Ambasade hari ubufasha bakeneye babuhabwa.
Ati “Nta n’umwe uhabwa akato. Hari n’abaje kundeba turaganira. Hari benshi maze kwakira twaganiriye kuri icyo kibazo (cyo kutamenya amateka yabo). Hari n’abamaze kujya mu Rwanda gushakisha imiryango yabo. Turabafasha uko dushoboye. N’abandi bose babyifuza baza kuri Ambassade tukabiganiraho.”
Yongeraho ati “Ntabwo dufite imibare yabo, ariko hari groupe y’aba-jeunes nka batanu cyangwa batandatu batuye Anvers baje kundeba tuganira ku kibazo cyabo, nabagiriye inama ya institutions bahura nazo mu Rwanda. Twe biragoye kubamenya nibatigaragaza ngo batubwire ikibazo cyabo n’uko twabafasha.”
Umwaka ushize Leta yavuguriye itegeko ry’Umuryango, hinjiramo ingingo nshya yemerera uwakiriye mu muryango we (adoption) kumutwara bya burundu ntazigere asubiza amaso inyuma, ibi bishobora kongera ibibazo ku bana batwarwa n’imiryango iba igiye kubarera.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
26 Comments
Turasaba Rucagu gutegura ingando yihariye kuraba bana bitewe n’amateka yihariye banyuzemo.
amahomvu gusa! ubu kandi urwanda rugiye muntambara bakongera bakarwihakana izuba riva, none barabona rutuje bakarwiyitirira! hari uwabatumye ibulayi se, en plus ebenshi mubabaye adoptés abenshi baba ari abatinganyi abatari abatinganyi ni abanywi b’uruùogi abandi aba ari amabandi, abana abaye adopté usanga baracanganyikiwe, ntanubwo biga ngo bishoboke, muri make usanga ari imbobo zitereye aho. Abo nemera ni abarezwe na GISIMBAnaho abarerewe ibulayi ni amabandi gusa, nubwo muribusibe iki gitekerezo cyange ariko muzitegere abana banayafrika barezwe naazungu muzasanga abo bana bose ari ingegera
Kaijuka nawe urakabije cyane kuba “négativiste” no kuba “extremiste”. Njye hari abana nzi neza babaye “adopté” i Burayi kandi bameze neza Baariize barangiza amashuri ubu bafite imyanya myiza cyane mu kazi. Benshi muri bo ndetse bafasha abandi bantu mu buzima busanzwe.
Uvuze nabi Kayijuka we. Ni ukuri uko bamera kose sibo babyigize. Kwifuza iwanyu ntawe bitabaho. Reka ababishinzwe babakire, n’iyo baba batagifite umuco bagororwa kuko bafite ubushake. N’abataravuye mu Rwanda bataye umuco baragorowe nkanswe ubyisabiye. Mubareke shenge ni Abanyarwanda.
@Kaijuka, ese wowe uvuga ibi uri igiki? warerewe he uvuga utya? Uri muntu ki wita abandi benshi utazi ingegera? cyakoza abaretse igitekerezo cyawe kigatambuka bakoze, batumye tubona ko hakiri urugendo rwo gusana imitima mu banyarwanda nkawe bakifitemo urwango no kubo batazi.
Bene nkamwe muri beza kuko mutuma igihugu kibona aho kikirwaye, guceceka kwanyu ni bibi kurusha kuvuga ibuye rikaboneka rikanwa mu nzira ntiryice isuka
none ko uvuga ko babiterwa naho barerewe,uruhare rwabo nuruhe.Ibi se bituma bataba abanyarwanda.Ikindi ko hari abanywa ibyo biyobyabwenge kandi barerwa nababyeyi babanyarwanda,batuye mu rwanda,aba bo ubavugaho iki.Nge mbonahubwo wifitemo ishyari ridasobanutse cyangwa se umutima mubi……
ibyo uvuga ubihagazeho?!@ Kayijuka
@DEar Kaijuka. Isuzume neza. Ufite nawe uburwayi utazi. Quoi de plus normal que de chercher a découvrir/retrouver ses origines? naho ibyaha ubtwerera…nk’ibyo bigambo uhuraguye ntibigutamaje….ayo mazina yose ubita agukoraniyeho.Sorry. Uko niko kuri.
None se ko mwavuze ko afite imyaka 20, Jenoside ikaba yarabaye afite imyaka 7, mukongera muti ubwo yari afite imyaka nka 23, yaje guhura n’undi Munyarwanda nawe wagiye mu Bufaransa….ibi bintu turabihuza gute munyamakuru wanditse iyi nkuru?
Rukara, birashoboka kuba utazi gusoma ikinyarwanda kandi sinabikurenganyiliza kuko nanjye birangora. Gusa nakugira inama yo kujya ubanza ugashishoza mbere yo kunenga abandi. Naho ibyo umunyamakuru yanditse birasobanutse. yavuze ko benoit ubu ni umusore w’imyaka 29 kuko jenocide yabaye afite imyaka 7. Noneho igihe yari agiye kuzuza imyaka 20 nibwo yatunguwe no kubona abana ba nyirarume bamwandikiye kuri Facebook; icyo gihe hari nyuma y’imyaka hafi 13 kuko baherukaga kumwoherereza courrier mbere ya Jenocide yabaye afite imyaka 7 (13+7). Icyo utumva ni igiki?
Ahubwo wowe ufite ikibazo cyo gupfa kuvuga, njye inkuru nayisomye kare kandi niko byari bimeze, niba babikosoye ntibivuze ko batigeze babyandika
Uri Rukara nyine… ahubwo va mu mwijima
Abanyarwanda se ni he batanyanyagiye ku isi ! Abajyanywe n’abakoloni i Mulenge, Katanga, koluwezi, Karagwe, Kenya (kuhinga icyayi), Europe (adoptes), muri USA (impunzi za resettlement program zavanywe muri TZ)….ukongeraho none n’abijyanye bajya kwiga bagaherayo, abarongoye/we n’abazungu, impunzi za 1959, 1973, 1994 na nyuma, abajya gushaka ubuzima za Canada, USA, Australia, India, China, Dubai…Muri make ni he abanyarwanda batari kuri iyi si ?! NIbatuze banwe Leffe, igihugu cy’umuntu ni aho umerwe neza, ukahagirira n’amahoro n’umugisha, ibindi ni umurengwe !
Nkurikije ibiri muri iyi nkuru ndumva uwanditse iyi nkuru yasubiramo title kuko GUSUBIRANA igihugu wagirango ni Ukukiyobora ahubwo wakwandika GUSUBIRA MUGIHUGU cyabo
Wapi, GUSUBIRA MU GIHUGU CYABO sicyo bagamije, bagamije kongera gusubirana u Rwanda, kumva ari abanyarwanda, ko u Rwanda rwumva ko ari abarwo, nicyo umwanditsi aha ari kuvuga. Ntabwo ari ugusubira kukiyobora kandi batarigeze bakiyobora. Ahubwo ni ugusubirana igihugu kuko bakigeze bakiri bato, niko mbyumva.
IKIBAZO ABA BANA BAFITE MWUMVE KO GIKOMEYE CYANE
Njyewe mba Marseille kuva 2009 naganiriye na bamwe muri bo ariko rwose barakomerewe cyane.
Uzi kuba utari umubiligi cg umufaransa (kubw’amavuko) kandi ukumva nturi n’umunyarwanda (kandi ariho wavukiye) mbese kubaho imbere muri wowe wumva nta gihugu ufite.
Aba bana barababaye cyane mu bumve, numva u Rwanda rukwiye gushyiraho gahunda yihariye yo kub’integra mu muryango nyarwanda nubwo bwose bakomeza kuba mu mahanga ariko bakumva ko u Rwanda rubemera nk’abana barwo.
Mushikiwabo na Ambasadors bawe mubyigeho.
Yewe byaba ari byiza pe. Natwe turamufite uba Belgium. Hari beshi batwawe n’umugore witwa Imelda ikibabaje ni uko aba adashaka gutanga address zabo cg andi makuru ngo nk’imiryango yabo tube twabashakisha cg ngo tubasure.
Iyo akuzaniye letter yabo akenshi usanga yakuyeho adress ngo nushaka kubandikira ujye uba ariwe uyiha ayimushyire. Imelda abifashwamo cyane n’umupadiri ukorera kuri Paroisse ya Rango diocese ya Butare.
Twayobewe impamvu bataduha address zabo bana bacu kandi bazana ama letter yabo buri mwaka. Ni abana benshi rwose bagiye mu gihe cya Genocide .
ushobora nogusanga barapfuye ayo ma letters ari imlda ubwe uyiyandikira akayahimba, none se kuki atababereka kuri skype ngo mubarebe live? njye nzi umunyarwanda wabaye adopté ni umuhungu ariko ise wamwaopse yirirwaga amurongora mukibuno none uwomunyarwanda yabaye umusazi kuko iyo avuze ko aabyeyi ba mwadopse aribo birirwaga bamurongora mukibuno usanga aantu bamukwena, gusa siwe wenyine nzi abandi birabura babiri boùugihugu cya haiti babaye adopés nabo bibagendekera gutyo ubu nabo bababye abasazi birirwa binywera urumugi, abenshi mubazungu aza kwa adopta muri afrika nibabazungu babatinganyi baa bishakira utwana twokwangiza bucece kuko bazi neza ko angije utwana twutuzungu byabagaruka, rero bagahitamo kuza muri afrika bigize intama kandi ari bihehe, twwatwana twagera ibulaya bagatangira kuturongora kungufu, twaba utwana twuduhungu, twaa utwaana twudukobwa twose bararongora, ugasanga umwana yarangiritse neza neza, yashaka kuvuga ibyamubayeho akamujyana mubitaro byabasazi bakamutera inshinge zabasazi ibyo avuze byose bikitwa ibyabasazi, abanyibasiye hano bazabaze perezida wa TCHAD IDRISS DEBY Uko yafunze abafaransa ari bariyese INKUGE ya NOWA ngo bari baje gutabara imfubyo zomuri afrika kumbe babaga baje gushaka utwana dutoya twokugurisha ngo abatinganyi naba pédophile aazungu bibulaya bazajye barongora utwo twana nitumara kugera ibulaya, icyo gihe perzida w Tchad yafunze izo nkozi zibibi zabafaransa hanyuma sarkozy abyitambikamo arabafunguza, iyo perezida wa Tchad ataba umugabo abo bana barenga 400 bomuri tchad barikuzajya birirwa barongorwa mukibuno amanywa nijoro, adoption iragatsindwa, umuntu emera numwe rukumbi ni GISIMBA IMANA IZAMUHE IMIGISHA ITABARIKA
Mugomba gusobanukirwa na process ya adoption.
Adoption mumategeko mpuzamahanga ivuga ko uwo mwana aba yeguriwe ababyeyi biyemeje kumurera burundu.
Mwibuke ko aba bana bagiye bafatwa bakiri bato (imyaka 2-7) mugihe babaga bari kumuhanda bonyine cyangwa kubigo by’impfubyi.
Iyo abo bagira neza batabafata abo bana abenshi muribo baba barapfuye.
Ikibazo cyo kwibaza ku nkomoko yabo sibo bagifite gusa kuko mu burayi hari abandi bana benshi bakurwa no mubindi bihugu (China, Indonesia, India, Ethiopia, Thailand, etc.).
Icyo kibazo cyakoze kirumvikana. Icyo leta yacu yabafasha ni korohereza abashaka kugaruka gusura u Rwanda cyangwa kwimukira murwanda kuko kumyaka 18 iburayi buri wese yemerewe kwifatira imyanzuro. Racism yo ntabwo bahura nayo kuko bari adoptif ahubwo bahura nayo kubera uruhu rwabo, kimwe n’abaje baje kwiga, abaje baje gushaka ubuzima, abaje bahunze ndetse n’abana babo. Rwose aba bazungu mubahe ishimwe ryo kwitanga kurera umwana utari uwawe muburyo ushoboye bwose imyaka irenga 20 kandi ntayindi nyungu ubitezemo.
Murakoze!
Murakoze.
abagira iyo bajya baragenda
Ikibazo cyaba bana kirumvikana si abafaransa cg ababirigi nubwo adoptés nabo bazungu kandi sinabanyarda, gusa ni byiza ko hari abashoboye kwibumbira muri iyo grp bazegere ambasade y’u Rda aho baherereye ibafashe ntakundi numva ikibazo cyabo cyakemuka. Naho Kaijuka rwose wavuze nabi pe ngo ningegera nabanywarumogi? Wahubutse cyane next time ujye ushishoza mbere yo kwandika. Nubwo habamo abitwara nabi ni ibisanzwe nkuko no mu Rda bibaho ugirango abajya iwawa bose nuko ntababyeyi baba bafite se? Cg utirengagije ibyo uzi ntamwana winzererezi cg ujya mu biyobyabwenge uzi aho utuye landing afite ababyeyi??
Hari n’abagurishijwe n’umupadiri witwa Josaphat none yanze kwereka musaza wabo aho bagiye ubu uwo mwana w’umuhungu witwa Mudage yishwe n’agahinda kubera kubura bashiki be 2 uko nyine
Kiki urakoze cyane kuvuga iki kibazo,
None niba bishoboka wakwandikira UM– USEKE kuri email : [email protected] tukakivuganaho neza?
Murakoze cyane,
Ni baze turwubake n’ubwo ari ruto tuzarubyiganiramo nta ribi cyangwa twubake tujya hejuru ariko turubemo!
Mu mushyikirano utaha bazafashije aba bana bakaza interahamwe ziri mu buhungiro igihe zaziye kureba u Rwanda kirahagije ngo abashaka gutaha batahe abagumayo ni abadashaka gutaha buriya.
Imelda uyu ibye ni bitagatifu? Kuba adopted bivuga gutandukana n’umuryango wawe se? Ibi ni ukubabaza umwana. Erega abanyarwanda dukunda iwacu, kandi aba bana ntibabihisemo niho ubuzima bwaberekeje, Igihugu kibafashe bamenye iwabo, bitabujije ko bakomeza n’ubuzima mu miryango yabakiriye.
Bakeneye kwota ku gicumbi cy’umuco wmwiza w’i Rwanda aho bavuka. Imana ibabe hafi kandi izabageze mu rwa Gasabo, ibahe kubonana n’ababo basangiye amaraso.Bafite ikibazo cya crise d’identite, gukira ni ukugera iwabo bakahakirwa neza.
Nange ngaye uriya wabatutse.Namenye ko bishobora gushyikira umwana we, umwuzukuru we cyangwa umwuzukuruza we.
Comments are closed.