Digiqole ad

Episode 82: Nelson mu mapingu, Gasongo na Dovine bafite ibimenyetso bimuhama bagiye gutanga

 Episode 82: Nelson mu mapingu, Gasongo na Dovine bafite ibimenyetso bimuhama bagiye gutanga

Njyewe-“Afande! Rwose ikiganza cyanjye kuva cyafumbatiza ukuri na nubu nticyari cyarekuza, ibyo binyoma niteguye kubinyomoza kandi ndabizi ko mu nshingano zanyu harimo no kurenganura abarengana”

Afande-“Ibyo turabyumva kuko mbere yuko turi Abapolisi turi abantu, ukuri kuraza kumenyekana, ahubwo jya imbere tugende”

Njyewe-“Afande nonese ko mukuyemo amapingu?”

Afande-“Birumvikana ntabwo twagutwara widegembya, hari impungenge ko ushobora kugerageza gucika ubutabera cyane ko ucyekwaho icyaha gikomeye”

Njyewe-“Rwose ntabwo mbarwanya! Nta nubwo natoroka ukuri kundimo, niba koko ukuri kwemera no guhambirizwa iminyururu nk’iyi mwakire dore ndateze”

Aliane wari uri aho ntiyabyihanganiye ako kanya yahise ahaguruka maze aza yiruka aho twari duhagaze ahita avuga cyane,

Aliane-“Oya oya wee! Nelson ararengana mwimwambika amapingu mfite ukuri kose ko yagambaniwe”

Afande-“Acha Kelele! Umva wa mukobwa we niba ukuri guhari turakumenya kandi niba kutanahari ntawishimira guhorwa ibyo yakoze, tulia kidogo rero”

Njyewe-“Alia! Humura ndaje ntabwo ntindayo, ndabizi igihe ni iki ngo byose bigaragare!”

Aliane-“Mana weee! Humura sha Nelson! Komera umugabo uzagushinjura turagendana! Frash wampaye ndayisigasira kandi nanjye ubwanjye ndahari, ariko koko Mana yanjye kuki wemera ko ibi bibaho?”

Aliane akirwana no kwakira ibyari biri kubera aho hantu Papa Dovine yahise ahahinguka maze ahita avuga,

Papa Dovine-“Ok! Good! Ntureba harya sha urongera uvuge ngo wakosoye ka gasaza k’amahane? Ko utavuga se? N’agasuzuguro kabi gusa! Ubu se wari uzi ko ndi njyenyine? Mwene wanyu siwe wohereje abakwemeza amakosa yawe? Dore mbese!”

Aho nari ndi nakomeje kwitegereza Papa Dovine wari uri kurwana n’ikinyoma umukobwa we yanyambitse mbura icyo mvuga mbyururutsa mu mutima ahubwo ndahindukira mbwira Aliane,

Njyewe-“Alia! Ucigatire Brendah adahogora”

Aliane yikirije azunguza umutwe wa mugani wa Afande njya imbere turasohoka tugeze hanze mba nkubitanye na Gasongo n’ibipfuko, Papa Dovine ahita amutangira vuba vuba maze aramubwira,

Papa Dovine-“Nari nakubuze sha, Dovine se mwavuganye? Nizere ko tujyanye”

Gasongo-“Eheee! Urumva nasigara? Nibamujyane n’ubundi nari naramugiriye inama aranga aratsemba, nagende ajye kuwunnyamo njye ntabwo njya ndya ruswa y’amafuti kabone n’iyo waba uri data! Ibyo nabyo, njyewe Gasongo ndagushinja da!”

Narahindukiye ndeba Gasongo duhuje amaso mbona ahekenye amenyo Afande akomeza kunshyira imbere nurira imodoka ako kanya mbona Aliane afunze bureau imodoka twari turimo iba irahagurutse.

Mu nzira nagiye ntekereza byinshi nagendaga ndeba ukuntu abantu banyitegerazanya agahinda ku mutima nti iryavuzwe riratashye ukuri nubwo kwigaragaza ariko guca mu ziko, nubwo nakomezwaga n’ikizere nari mfite ariko sinabura kuvuga ko nashavujwe n’aho nari nicaye ntagakwiye kuhaba.

Twakomeje kugenda mbona tumanutse tugana Nyabugogo ntangira kwikanga dukomeza kugenda bidatinze tuba dufashe umuhanda ujya ku Gisenyi mpita niyakira.

Urugendo rwabaye rurerure, ibitekerezo bikomeza kwiyongera nkiri kure nagiye kumva numva Umupolisi twari twicaranye arambwiye,

Afande-“Niko se sha musore we, ubu koko ugiye kuzira kwanga kwemera ko uriya mukobwa akubyarira n’ukuntu ari mwiza? Imboga zibona abana koko!”

Njyewe-“Afande! Nonese wowe wakwemera gusenya urwawe ukajya kubaka urw’abandi?”

Afande-“Ushatse kuvuga ko se uriya mukobwa twasanze aryamye kwa muganga akubeshyera atari wowe wamuteye inda?”

Njyewe-“Nonese Afande! Abaye ari njyewe urumva nakwishimira kwicara ahantu nk’aha?”

Afande-“Nanjye ubwo nahoze mbyibaza ariko uraza kudusobanurira uri mu kasho buriya niba ari ubwa mbere ugiyemo uraza kubibona neza ko ari muri ndabyemeye”

Njyewe-“Afande! Nzemera ukuri ariko ntabwo nzigera nemera ikinyoma, nkiri muto natojwe kuvugisha ukuri kandi ni nako ndi kwirukankana nako na n’iyi saha kandi mfite ikizere ko nzashyirwa nguhamije”

Afande-“Njye ndi wowe rero ukuri nagushyira hasi nkishyirira kiriya kizungerezi mu rugo kabone n’iyo yaba atari njye wagiteye inda, wowe wagize amahirwe umubibamo akabuto karakura urahindukira ngo ayikuremo wangu? Ayaya! Nta byawe kabisa”

Njyewe-“Afande! Niba wikundira ibizungerezi bizira umutima utera utanga ituze mu bandi ni tugerayo uvuge ko ari wowe wayimuteye ubundi bamuguhe umujyane umushyire mu mago”

Afande-“Eeeeeh! Ubwo se wowe urumva nabivuga mbihereye hehe? Reka reka ahubwo wowe ntubure ubwenge”

Njyewe-“N’uko rero byemere ko agahwa kari ku wundi gahandurika kandi burya amage atera atetereza nyirayo abandi bakabicira inkeri ari urukonda, rwose tuza nyakubahwa Afande uru rugamba umucamanza umwe rukumbi ni ukuri”

Afande-“Nonese ubu ko tukujyane ku Gisenyi akazi ntukavuyeho burundu?”

Njyewe-“Ubu se mwaturutse ku Gisenyi ari njye muje gufata?”

Afande-“Of course! Polisi ikorera hose mu gihugu, kandi urabizi ko ntaho wapfa kuyicikira!”

Njyewe-“Ibyo byo ndabizi Afande! Nonese ubundi ninde wandeze?”

Afande-“Uncle wawe niwe wagutanze, ngo yanze gushyigikira amafuti yawe!”

Akivuga uncle nahise menya ko ibyo aribyo byose nta wundi utari Martin wagiye kuntanga, ako kanya numva umujinya w’umuranduranzuzi uriyongereye maze mpita mvuga,

Njyewe-“Nari ngize ngo byibuze ni Papa Dovine wandeze naho ni Martin? Iyaba mwari muzi uwo wiyita Uncle wanjye uwo ari we? Nako reka niturize gusa nzi ko bavuze ngo nyiri akarimi kabi yatanze umurozi gupfa”

Afande-“Oya uko byagenda kose ikibazo cyageze aho kigomba kugera kandi n’ibimenyetso ndabizi ko bihari, rero sha nakugira inama yo kudahisha ukuri hato utazavaho ukatirwa imyaka akayabo kandi wari ufite amahirwe yo kugabanyirizwa ibihano”

Afande amaze kumbwira ibyo ntacyo nigeze musubiza, naratuje dukomeza urugendo ruba rurerure ariko uko ikilometero havaho kimwe urugendo ruricuma dutangira gusatira umujyi bidatinze tuba turawinjiye dukomeza kugenda mbona dutaye umuhanda ujya kuri Polisi twinjira mu muhanda ujya kwa muganga nyuma y’iminota micye tuba duhingutse hahandi nasize Dovine.

Tukigerayo natangiye kwibaza ibigiye gukurikiraho gusa nanone kuko nari niteze byose narakomeye ntegereza ikigiye gukurikiraho, imodoka igiparika Afande wari wicaye imbere yahise avamo aza inyuma maze arambwira,

Afande-“Manuka musore, nanone uracika wongere ugende se?”

Njyewe-“Oya Afande! Ubu se koko ubwo naba ngize amahirwe yo kubona aho nyuza ukuri kwanjye kukajya ahagaragara nkagenda njya hehe?”

Afande-“Ngaho jya imbere rero ubanze ujye gukemura iby’ingenzi”

Koko nagiye imbere twinjira mu bitaro nkomeza gukurikira Afande twinjira mu bitaro bakomeza kuri reception nanjye nkomeza kubakurikira tukihagera Afande aba abwiye umukobwa wari uhari,

Afande-“Nari nzanye wa musore!”

We-“Eeeeeh! Nuwo rwose mpise mbona ibitugu mbona ni byabindi, mbega umusore! Koko ugatoroka umugore wawe akabura uko avurwa hejuru yawe? Ngaho zana ibyangombwa vuba tumwandikire ifishi bamuvure”

Njyewe-“Njyewe ariko uriya mukobwa ntabwo ari umugore wanjye, nta n’ubwo ari njyewe wamuteye inda avuga atwite, nka Polisi nzi ko mudahana ibyaha gusa ahubwo munarenganura n’abarengana, nubwo mboshye amaboko ntabwo mboshye umutima kandi mfite ukuri”

Afande-“Ariko sha niba nta bwoba ugira nta nubwo wubaha ikiremwa muntu? Ubwo uzi ko umwana na nyina bari mu kaga?”

Njyewe-“Uriya mukobwa nta kintu arwaye, ndabizi neza icyo ashaka ni ukunyegekaho inda atwite”

Afande-“Ibyo se urabivuga ubikuye hehe? Ndavuze ngo tanga ibyangombwa byawe bandike ifishi vuba!”

Njyewe-“Afande! Mbere yo kubitanga mubanze mwumve ukuri kwanjye, ntabwo ndavuga amatakaragasi ahubwo njye ndavuga ukuri nzanasubiramo”

Afande-“Ariko ubundi ndaburana nawe nkubaza iki sha?”

Ako kanya Afande yahise anyegera akora mu mufuka atangira kunsaka akora mu mifuka y’imbere akora no muyinyuma mbona akunje isura ahita ambwira arakaye cyane,

Afande-“Niko sha! Nta byangombwa ugira?”

Njyewe-“Ndabifite Afande! Rwose ndabasabye nubwo mubikuyemo mureke kungerekaho umutwaro uzamvuna ku maherere”

Afande-“Ngo tubikuyemo? Ahubwo se ni gute ugenda utagira ibyangombwa?”

Njyewe-“Uuuuuh? Ntabyo musanzemo se?”

Afande-“Dore yewe ngo arijijisha! Wowe ahubwo uraje umbwire neza ukuntu utagira ibyangomba, njya imbere ubanze ujye kunsobanurira neza”

Akivuga gutyo wa mu Polisi wundi yahise antwara intambike dusubira ku modoka ndurira bakandagira icyuma mpaka kuri Polisi tugezeyo mvamo banshyira imbere feri ya mbere muri bureau,

Afande-“Niko sha! Ushobora kumbwira impamvu utagira ibyangombwa?”

Njyewe-“Afande! Rwose ibyangombwa ndabifite ahubwo nanjye birantunguye biba n’amahirwe kuba ntabyo musanzemo”

Afande-“Ngo? Nta soni wowe urazana amacenga muri Dosiye? Buretse ndaje ngukorere agatendo wumirwe”

Njyewe-“Afande! Ibyo mukora byose bibe ibyo gutuma ngaragaza ukuri kwanjye, naho ibyo kwemera ibyo ntakoze byo umutima wanjye uranangiye”

Nkivuga gutyo ako kanya nahise numva umuntu ukomanze maze ndahindukira mbona Papa Dovine na Gasongo barahageze,

Papa Dovine-“Nyakubahwa Afande natwe twiyiziye, rwose uyu musore natange ibyangombwa kwa muganga bamvurire umukobwa dore ararebye cyane!”

Afande-“Wahora ni iki wa musaza we ko tugize ngo turabimwatse tugasanga imifuka yera?”

Papa Dovine-“Ngo? Nonese Afande ubwo biragenda gute?”

Afande-“Turabanza tumenye impamvu nta byangombwa agira kuko nabyo ubwabyo ni ikibazo?”

Gasongo-“En Bon urugamba rukaba ruratangiye! Nyakubahwa Afande, uyu musore njye twarabanye kuva mu buto bwanjye, twakuranye tuba mu cyaro kugeza ubwo tuzanye inaha, amaze guhohotera umukobwa w’uyu musaza nk’uko Uncle we yabibabwiye yampaye ruswa y’amafaranga ngo nzaze kumushinjura mu mafuti ye ariko nyuma yo gusubiza ubwenge ku gihe nahisemo inzira ikwiye niyemeza kuvuga ukuri, ukuri mfite rero ni kwinshi ariko ibyerekeye ibyangombwa bye nzi neza ko ejo bundi akiva kwa muganga ibyangombwa yabihishe ngo mutazabimwaka ku ngufu”

Afande-“Ibyo uvuga ni ukuri sha?”

Gasongo-“Ni ukuri kose ndagapfa iki gihe njye kuva navuka sinari nabeshya ndakambura data!”

Njyewe-“Gaso! Koko uratinyutse unsubije mu igunira navuyemo uza guhamya ibinyoma ngo urubwa rumbere?”

Afande-“Rero nari nzi ko hano nta rubanza dufite, twebwe twitabajwe mu rwego rwo gutabara uriya mukobwa urembye kuko kugira ngo avurwe agomba kwerekana imyirondoro y’uwamuteye inda nk’uko amabwiriza mashya abigena, gusa hiyongereyeho ko uyu musore yasambanyije uyu mukobwa ku gahato ndetse hari n’amakuru ko uyu musore yashatse ko inda y’uriya mukobwa ivamo kandi kuba ari kwa muganga nabyo hari impamvu ikomeye ishobora kuba ibyihishe inyuma…”

Gasongo-“Afande! Ukuri ni uko mbabwiye….”

Afande-“Gabanya ikiburi wowe! Uransha mu ijambo nta soni? Hano umuntu avuga ari uko ahawe umwanya, ese ibyo bipfuko bikuzuyeho wabaye iki?”

Gasongo-“Barampohoteye ejo bundi bamena umutwe kandi ndacyeka ko uyu musore yaba yarabigizemo uruhare kuko yari amaze kumenya ko nshobora kuzamuvamo”

Afande-“Eeeeeh! Ok! Ayo ni andi makuru tubonye, niko se musore na n’ubu uremeza ko uri umwere?”

Njyewe-“Rwose ndahamya ko ndi umwere ibyo bavuga byose ni ibinyoma”

Nkivuga gutyo Martin yahise yinjira yahagira acyebaguza hirya no hino maze ahita avuga,

Martin-“Afande! Rwose turabashimira kuba mwamufashe, nizere ko yabyemeye, nka Uncle we rwose yadusebeje kandi umuryango wacu ntabwo washyigikira amafuti”

Afande-“Nonese murifuza ko tumukorera iki? Ko atabyemera?”

Martin-“Oya agomba kubyemera murebe uko mubigenza, ubwo se yabananira ra?”

Gasongo-“Oya rwose mutamufunze ngo mumuhezemo byatuma n’abandi tubikora, rwose kugambirira kwica umuntu ni icyaha gikomeye ku isi yose kandi umuti yari yaraguze ambwira ko azawuha uriya mukobwa ubanza yararangije kuwumuha uko mbibona”

Njyewe-“Afande! Uyu musore arabeshya, ibyo avuga byose ndabasabye mutabyemera kuko ari ibinyoma byambaye ubusa, njye nawe twarakuranye byo ntabwo abeshya ariko nyuma yaranyihindutse ku bw’inyungu ntazi ategereje, ibyo ntabwo ari njye wabihamya njyenyine uku kuri gufite benshi”

Martin-“Arabeshya, niba atabeshya natubwire uko kuri, ngaho se nakuvuge”

Papa Dovine-“Rwose Afande ndabinginze muntabarire umukobwa ubu ari mu marenbera, erega nta gushidikanya uyu musore niwe wayimuteye, na mbere hose umukobwa wanjye yari yarabimbwiye”

Afande-“Genda Kidogo Sir! Niko se musore, urizera neza ko ufite ibimenyetso bigaragaza ukuri?”

Njyewe-“Yego ndabyizera Afande!”

Gasongo-“Hhhhhhh! Arabeshya Afande ngaho nabitange turebe”

Gasongo akivuga gutyo twatunguwe no kubona Dovine yinjiye aho twari turi ari kumwe na Mama we twese turikanga,

Papa Dovine-“Dore re? Si ngaba barabirukanye!”

Mama Dovine-“Baratwirukanye da! Ngo tuze tubanze dukemure iby’umugabo wamuteye inda”

Afande-“Bibaye amahire ahubwo nyiri ubwite ariyiziye, niko uyu musore uri hano niwe uhamya ko yakunywesheje ugasinda yarangiza akagusambanya akagutera inda?”

Dovine-“Ni ukuri kose ni uyu Nelson! Hari ku itariki ya cumi ndetse icyo gihe ntabwo naraye mu rugo na Mama arabizi”

Gasongo-“Natwe aho twari turi Nelson twaramubuze turara twicaye kuko nta muntu yigeze abwira aho agiye yaje mu gitondo da!”

Nakomeje gushyingura mu mutima amagambo ya Gasongo na Dovine nkomeza gukomera ako kanya numva imiryango y’imodoka hanze yifunga numva ikintu gisa n’ihumure kinzamutsemo Afande ahita avuga,

Afande-“Komeza uvuge uko byose byagenze kandi uvugishe ukuri, amaze kugusambanya?”

Njyewe-“Afande! Ibyo bavuga byose ni ibinyoma njye, nzi neza impamvu y’ibi byose, rwose munyumve mfite ukuri”

Afande-“Genza kidogo, abo mbona binjiye se bite byabo? Murifuza ko tubafasha iki Sir?”

Afande akivuga gutyo nahise ntungurwa no kumva ijwi rya John wahise uvugira inyuma yanjye,

John-“Njye nitwa John uyu nawe yitwa Aliane dukorana n’uyu musore Nelson ndetse ni n’umwana wacu, twari tuje tumukurikiye twumvise ko bamujyanye kandi uko biri kose impamvu bamujyanye hari icyo twaba tuyiziho rwose Afande!”

Martin-“Uuuuuh? Ese ni wowe Nyakubahwa John?”

John-“Bite byawe wowe? Ese aha niho ukorera akazi?”

Martin-“Urabona nyine nawe urabyumva umwana yaranyitabaje ngo nze muvugire ukuri nako ubundi ngwino tujye hanze nkubwire…”

John-“Rekera aho nakumvise ngaho jya mu kazi kawe kuko njye nje gukurikirana ikibazo cy’umukozi wanjye batwariye mu kazi”

Martin-“Uuuuuh? Nonese waretse nanjye nkahaguma ko nanjye ntareka umukozi wacu…”

John-“Ni njyewe ubifite mu nshinano, ndacyeka ibyo bitakureba, cyeretse niba witeguye gutanga ibisobanuro?”

Martin-“Ubwo njye na Aliane muzanye tuzabitanga”

Aliane-“Umva yewe? Ibi byose ntabwo ari wowe ubiteye se? Hejuru y’ubugome bwawe koko ukabeshyera Nelson ngo ukunde umugerekeho inda wateye Dovine? Hari icyo tutazi se? Hama hamwe di!”

Afande-“Uuuuh? Ndabona bya bintu bikomeye ahasigaye harajya havuga uwo mpaye ijambo, en bon! Niko muko nyuma y’uko uyu musore akunywesheje ugasinda yarangiza akagusambanya wakoze iki?”

Dovine-“Yarambwiye ngo ni nsheceke niyumva ko hari uwo nabibwiye azanyivugana hanyuma nyuma mubwiye ko ibyo yankoreye byabyaye ingaruka arambwira ngo nzayikuremo”

Afande-“Ntibishoboka? Ye? Ibyo se koko byarabaye?”

Gasongo-“Njye naba umugabo wo kubihamya! Rwose ibyo Dovine avuze byarabaye, hashize iminsi bibaye uyu Dovine wari uzi ko ndi inshuti ya Nelson cyane yaje kundeba rwihishwa maze ambwira uko byose byagenze amaze kubimbwira aranyinginga ngo ntihazagire uwo mbibwira ngo kuko Nelson yamubwiye ko azamuhitana naramuka abyumvise ahandi, ubwo rero mu kubyumva njye nagize ubwoba maze ndabimubaza arabihakana ariko vuba aha nibwo yabyemeye maze ampa ruswa ngo nzamushinjure gusa umutimanama wanjye waranangiye mubwira ko ntashyigikira amakosa abibonye ararakara cyane ndetse anyirukana mu nzu twabanagamo none dore yansanze n’aho nimukiye amena umutwe, ntimureba uko yangize!”

Afande-“Reka reka ntibishoboka? Uyu musore ko… Yebaba wee! Nonese wowe mugabo waje kurega harya witwa Martin?

Martin-“Yego Fandi?”

Afande-“Fandi nawe, wowe ibi byose wabimenye ute?”

Martin-“Njyewe rwose nabimenye nako ubundi uyu musore yateye inda uyu mukobwa amaze kuyimutera aramwigarika nkanjye rero mukoresha nagombaga kumenya ukuntu agenda atera amada abakobwa abonye bose, rwose yarabinyemereye kandi anyemerera kumurongora antuma no kubibwira sebukwe”

Afande-“Ese ko ucurikiranya amagambo wa mugabo we? Uzi ko mu bintu byose uvuze nta na kimwe twumvisemo? Yabababa! Umuntu w’umugabo arya indimi imbere y’abantu?”

John-“Ariko Martin koko nta soni ufite zo guhagarara imbere y’abantu igihugu kizeye ugahamya ibinyoma ungana utyo? Martin, njyewe ubwanjye ntacyo ntazi hagati yawe na Dovine, inshuro zose mwasohokanaga wantiraga imodoka kuko iyawe ishaje, njye namwe twasangiraga kenshi nkabasiga mu kabari mwe mukajya muri lodge nakubuza ukanga ukananira ndetse rimwe na rimwe tukanabipfa, none ubonye ingaruka zije ngo ni uyu muhungu Nelson?”

Martin-“Ehee? John ubwo utangiye kuzana…”

Afande-“Ceceka wowe nta jambo uhawe, uri uwo kuzana matatizo n’ikiburi gusa nta n’icyo uvuga, komeza rata mugabo, harya bakwita John?”

John-“Yego Afande! Rwose uyu musore ararengana kuko ndabizi neza uyu Martin amaze kumenya ko yateye inda uyu mukobwa yasabye Nelson kwemera gushyingirwa nawe ndetse agerekaho no kumuha amafaranga menshi ariko umusore arabyanga, nyuma yo kubyanga yararakaye ndetse ashaka kumwirukanisha mu kazi, nanjye rero mu gukora igenzura nibwo namenye byose”

Gasongo-“Oya rwose dufite ibimenyetso byemeza ko uyu Nelson ariwe wateye inda Dovine akamusaba no kuyikuramo, rwose ibyo uyu John avuga arabeshya ahubwo mbaye nishinganishije kuko nanjye ari Boss wanjye”

Afande-“Ibyo bimenyetso ni ibihe se uvuga sha wowe w’ibipfuko?”

Gasongo-“Dovi! Zana ya telephone yawe werekane ibyo mwagiye mwandikirana byose, gira vuba ukuri kujye ahagaragara”

Ako kanya Dovine yatangiye kwisakasa mu myenda abura telephone asuka isakoshi hasi akomeza gushakira hose hafi gukuramo n’inkweto ngo arebemo hashize akanya induru ayiha umunwa,

Dovine-“Mana weee! Telephone yanjye barayitwaye! Oya wee! ……………………………..

 

Tuzacikwe na Episode ya 83

73 Comments

  • ndayibatanze pe! nga ho namwe nimukanguke dore yaje.

  • Woooooo, ukuri kuragaragaye. Gasongo , Martin na Dovine wabo baramwaye.

    • Ese murara ijoro

  • Ahwiiii Martin ahawe carte rouge kubera kurya indimi ,yaje avuga ko ari Oncle wa Nelson none abaye umukoresha ugenzura abakozi batera amada Hhhhh mbega guseba, John na Ariane ntako musa pe, naho cya Gasongo ni ikibwa ntakenge namba.Iyo phone se ya Dovine aravuga ko ayibiwe kwa muganga, amatsiko wee can’t wait new one tomorrow. Thx Umuseke.

  • Mng,Gasongo gasongo!! kdi sha uzikoraho uribuka imibanire yawe na nelson none niwowe umugambanira bigeze aho hamwe niyo ndaya sha wirengagije umugisha w’ababyeyi sha wapfuye uhagaze ahubwo bashaka baguhamba kuko warangije urugendo,nelson ihangane nanjye ndaje nkurwanirire kdi nziko hamwe n’Imana turanesha.

  • Mbaye uwa mbereeee

  • Ariko ubu gasongo azabigenza ate nyuma yibi koko mbega ububwa buvanze nubugome!!!

  • Murakoze kutugezaho episode vuba ariko mudusigiye amatsiko menshi. Muzane indi tumve amaherezo ya Martin Gasongo na Dovine.
    Aliane na John muri intwari, incuti zitabara aho rukomeye! I’m the first one.

  • Mukanguke musome byaryoshye.Urugamba rugeze mu mahina haraca uwambaye.

  • Gasengo anteye iseseme mugitondo!!! Martin ararya indimi se yari yazirya hhhhhhh

  • bigeze ago biryoshye nizeteko Nelson abona ibimenyetso bimushinjura Martin akarara muri prison landing bakamwandikaho umwana baca umugani NGO urucira mukaso rugatwara nyoko kandi umutego mutindi Ushibukana nyirawo Martin hama hamwe akobo wacukuye ukagemo kuko ibyiza ubuza abandi nabo byababera umiseke thx.

  • Imana itabara neza aho rukomeye ikigaragaza .dore re batangiye kurya iminwa barasigara mabuso nelson, Ariane, John bagende bemye.amen birasobanuka byose na karekezi awujyemo .mama Brown abonye imitungo yabo .mbega ikirara cyibyiza weeeeeeee, reka bakwambukireho.thxs mwanditsi uri umuhanga pe.

  • Ukuri guca muziko ntigushya! Gasongo, dovine ma Martin igihe cyane kurasohoye daaa!!!

  • Mbega abantu bagiye guseba wee !!Martin ahennye mubakwe !!

  • Iryavuze riratashye kabisa ukuri kugiye kwigaragaza.

    Ese Gaso urajya hehe koko ni binyoma urimo guhimba ushinja Nelson uzi neza ko ari binyoma uzabigenza gute kweri, bizereko nawe usigara mu buroko kubwo gushinja ibinyoma ugamije kumugirira nabi. Ese Gaso iyo usaba ukaba ari wowe bashyingira Dovine ko aribwo wari kunguka kurusha kubeshyabeshya ese phone wayijyanye ngo muhimbe ibimenyetso

    Dovi wowe ko utakarije ababyeyi bawe umwanya ushinja umuziranenge iyo uvugisha ukuri ntibyari kugufasha muguhabwa imbabazi za babyeyi none ubateranyije na bantu ugiye gutuma basaba imbabazi urabigira gute?

  • hahahaha aka Dovine karashobotse tu we na Martin na Gasongo Abe aribo basimbura Nelson ukuri kwagaragaye pe

  • Hahahaha.barahasebera pe.nije mbaye uwambere

  • Hahahaa!!mbega guseba Martin gasongo Dovine????????????????

  • Nkaba mbaye uwambere mukugera kuriyinkuru gusa ndifuza ko kino gusaza ngo ni martin kitasubira murugo bagukanire urugikwiye kd na gasongo ntasigare kuko ndabona ameze nkuwariye giti! Ariko ndikwibuka ukuntu Nelson yamurariye amajoro arikwa muganga none akaba amwituye kumwifuriza kunyongwa mbega incuti mbi!

  • Ukuri kuzatsinda tout! Ni ubwo nta rugamba ruba akana.

  • Ariko Mana uri mwiiiiza! uca inzira aho zitari kdi inzira zawe zirenga igihumbi! ntakure utavana umuntu! yoooh iyi epzode nyusomye amarira yuzuye mumaso! Ariko nzi neza ko Imana ihora ari Imana kdi ishobora byose! reka mbyuke mvuga ubuntu bwawe kuko hari ikinshimishije kinejeje! yooooooh Ujya uca akanzu umwanzi yaciye akobo disi! urumva ukuntu abajura batazi ibiri kuba ariko ukabateza kwiba fone ya Dovine kugirango atagwirwaho n’ urusyo!!!!! ushimirwe pe!

  • Karabaye! Ngo Ni uncle ubundi ndi umukoresha….. Martin weeee nturatangira kunyara mu mapantaro ???????? urucira mukaso rugatwara nyoko ????. Ngo Gasongo arishinganisha? Ngo bigende gute Ko direct yirukanywe! Asubiye kwisuma imitwaro da! Ubu se Ko agiye kumenya Ko Ari n umwana WA John arakwirwahe? Ngo fone irabuze?!????. Buretse Aliane akwereke ubwenge azi????. Flash ngiyo, amafoto y urukozasoni abonwe n ababyeyi, maze mwumirwe?! Nelson we uhanyuranye umucyo! Martin arafungwa hanyuma yibagiranwe hasigare kwa Karekezi nta mukiriya nawe afatwe. Brown asimbure Nelson, Nelson asimbure Martin. ????????????

  • urugamba rugeze mumahina! txs

  • ndabemera cyane rwose, utudu story nutwubwenge kbs naho cya gasongo nikigoryi rwose, martin we ibinyoma bye biragaraye!Dovine uri umukobwa muni rwose

  • Umva Martin ukuntu atangiye kurya indimi ngo bamutumye kubibwira papa Dovine!!nibwo yagiye abeshya ngo Nelson amubereye uncle mu gihe Nelson we yamubwiye ko ari uncle wa Dovine!!!Hahahahahhhhh!!muraje mujye ahagaragara icyo nzi cyo ni uko Aliane afite ukuri kose kandi afatanyije na John barahita babigaragaza.Ahubwo nibitabaze na Fiston ari hafi ahite agaragaza ibya Dovine na Martin.John na Aliane Imana izabafashe muri byose,kandi Gatanyamiryango ngo ni Gasongo nawe ntazabure gufungwa kubera guhamya ibinyoma ndetse John ahite anamusezerera ku kazi ubundi asubire mu kwisuma imizigo.Ikibazo ni impuhwe za Nelson azongera amuzane babane

  • Mbega umukobwa mubi,urarutanze imbere yabantu Bose,gasongo ukuri nikugaragara ndakugira inama yo kwiyahura kuko urasebye

    • Oya Droce gupfa sigihano pe,butlrya uwapfuye ntamenya ibisigaye nabeho yambare ikanzu yubugwali asebe uzi uburyo iryana kurusha urupfu,kdi narwo rwikundira abeza iyonkozi yibibi ntirwayiteza.nahame hamwe yumve ibinyoma na ruswa avuga niwe wayiriye bamufunge,abanze asubize ubwenge kugihe.

  • mana weeee!!!!!ukuri kugiye kujya ahagaragara peee sha nulson komeza wihangane nakanya gato gusa martin nagasongo bo Bose nibamwe baraje basebe ese buriya gasongo azitwara ate imbere yabo ndumiwe gusa.

  • Aho bigeze ndabona ari terebye ahubwo muduhe indi zode rwose reka reka sinakomeza guceceka kwifata birananiye nanjye ndaje gusa njye ndashinja cya Gasongo nacyo bagifunge nanga umuntu udasubiza agatima impembero

  • Imana ishimwe kuba ukuri kugiye kugaragara, Gasongo agiye kugaragara kabisa

  • BYIZA CYANE ! BIPFUKO MUKANYA UKURI NIKUJYA AHAGARAGARA ARABIGENZA ATE ? IYABA NA MAMAN GAJU YARAHARI NGO YUMVE UKO BIPFUKO ABESHYA ! GUSA BIGEZE MUBURYOHE RWOSE NERSON KOMERA UFITE AMABOKO AGUSHYIGIKIYE PE KOMERA UKURI KURATSINDA UM– USEKE MURI ABAMBERE MURAKOZE !..

  • MBega Imana itabara! Dovine urasebye nabamari bawe. ariko se umuntu wamygerekaho inda bikemera! ntibibaho rwose amaraso ni ikintu gikomeye.

  • Ariko inzira z’Imana we! Martin na Gasongo tayari bageze mabuso, Nelson ntari bwinjiremo ndabarahiye pe. Mbega John na Ariane baziye igihe? Nelson we ntabwo akeneye kuvuga byinshi, abahamya barahari, ahubwo Divine araje ahite avuga byose ubundi ababyeyi be basabe imbabazi Nelson. Iyaba kwihutisha amasaha byashobokaga ngo buhite bwira bucye. Umwanditsi wacu ,bravo kabisa.

  • Kwiyahura we@Drocelle ,reka kwiyahura nta nama ibamo erega gasongo yarashutswe kdi wibuke ko nawe bakubeshye kukuzamura muntera wabyinira aho wicaye cg ukamugabira ubushyo ntanurwoya rwazo ugira,gusa gasongo n’ugusaba imbabazi uruganda rwose kuko we asebeje umukozi warwo mwiza en plus umwana wa boss.;-(;-(

  • Martin aramwaye to,Divine, Gasongo muzifuza Nelson mutakibibonyr.Aliane nawe John murwanye intambara nziza kuri Nelson.Ndahamya ko ibintu bibaye sawa noneho

  • Gasongo courage ufite ukuri rwose!ikigoryi gusa, ntubanje ngo ukemure ikibazo cy’ibipfuko wikoreye none ugeretseho no gutekereza hafi kwawe wishoye mu byo utazi! Wao Aliane uri umukobwa mwiza Imana iguhezagire!John amaraso si amazi rengera umuhungu wawe kandi ni ukuri umugabo aribyara!Martin uri bihehe mu zindi ngaho injira mu yo wubatse!Papa Dovi utazize inarashatse azira inarabyaye!wabyaye nabi pe!Dovine ntacyo wari kuzaba ugiye kumarira Brouwn ngaho shogoshera utahe nugira amahirwe so aragukingurira! Nelson muvandimwe Imana si.umuntu ngo yibeshye! ngaho shyira umutima munda Iyo mu ijuru iratabaye!
    ubutabera nibukore ibyabwo rero!
    Gusa ngiye kuzazira ibitotsi pe!

  • Mbega inkuru mbega inkuru!ubu re ndumva ibintu ariho biryoshe!komeza utubwire man!

  • Mureke na brown ejo azafungurwa nawe azumva nukuri kwa nelson kubinyoma bya divine john aliane ndabakuuuuunda byahatari muri itwari martin wakwirutse kusebeye mubantu bakuru koko papa dovine ngirengo ubonye ko amahane atuma utumwanya wawe ejo na mama gaju azaza gutora brown bahite baca murubanza rwumwana we maze dovine abure aho areba ayiiii imana sumuntu ngwibeshye nimusigeho mwabanyabinyoma MWe ese alia waba wibutse nibyangobwa byanelson ko yabisize mubiro ESE martin nimba uri oncle nyina wa nelson yitwande ise sewe ninde ibyo byonyine byagutsinda utaburanye sigaho gusaza usangira nabana ubanduranyamwo wagiye ureba abakecuru mungana ko batakibyara ntawakugaruka oho ubunyogwe bugukozeho da ndumiwe nokurya iminwa nimwe mwizaniye police reka ibereke aho itandukaniye namwe ndababara brown naba adahari NGO dovine arire iminwa imbere ye gaso baragukatira gushinja ubeshya nubufatanya cyaha ubuse ninde uzakwitaho mama gaju wagowe gaju ntazakwikoza bambe urasebye azaza agusanga murigereza uzirububwa ntiyakwemera muhungu mubi wigicucu urajyahehe akato wahaye nelson ugiye kugakubirwa kenshi cyane bye gaso wihanganire gereza kuko niwowe wigemute

  • Nelson humura agahinda kawe kagiye gusigara aho. Izo nkozi z’ibibi nizituze zambare amapingu ya Nelson. Ntakimbabaje nka Martin usebeye imbere ya sebukwe na nyirabukwe. Naho Gasongo we yapfuye ahagaze pe!

  • Hihihiiiii.Reka nisekere.Rwa Gasongo uwarupfuka umunwa kuko ibyo ruvuga biteye isesemi.Maze John uhite urwirukana.Sibyo?Hanyuma nawe mwanditsi uhite umfungira Martin, na rwa Gasongo ubundi Dovine ababyeyi barahita bamuca mu muryango,hahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

  • mbega urucira mukaso rugatwara nyoko esubu martin urakwirwahe fiston nawe nahagera urarya namenyo gusa john imana ijyiguha umugisha na Aliane nelson komera wifitite brendah

  • Ur gonna face it rough stupid gal(dovine) ndabona ukuri kwose kugiye kujya hanze……

  • ariko njye mbona gasongo mumurenganya niba yarisumaga imizigo amakara, nyina wibipfuye amaso byose afite uburere buke nyine bw’abakarani mumureke azicuza kandi NELSON azamubabarira kuko imbabazi ntacyo zitwaye mureke mureke azazimuhe

  • Harimo uburyo pe! Mana we Imana ninziza pe! kuko igucira akanzu umwanzi agucira urwobo Gasongo mu mwihorere asebe ariko arebe umutima mwiza wa Nelson uzamusabira imbabazi akagarurwa mu kazi kandi akagumya kumuyobora erega Bibiliya iravuga ngo ijisho ntirikiturwe irindi ahubwo haranira kubabarira . Mwanditse ndagukunda ariko nawe kugerageza iyi nkuru ibe ndende kuko ninto bishoboka ikindi muziduhe zose amatsiko yabaye menshi
    Aliane na John muri intwari ubutwari bwanyu haricyo bunyigishije njye izi epsode nzikuramo isomo suburyohe gusa nkuramo ahubwo ndi mu ishuli nukuli umuseke muri aba mbere ku nyigisho nziza muduha zo kubana kivandimwe no gufashanya byaba ngombwa ukitanga ngo ukuli kugaragare cyangwa murokore inzirakarengane

    Meci bien

  • ahaaaaa cyokoz ndanezerew urugamba ruri kugana kumusozo warqo KBS gusa martin,gasongo,dovine murasebye% ndasabye nabo babafunge bumve ukunt bimera kuk iby bifuriza abandi nabo byabageraho congz to nelson,john,aliane nibind bizikora.inshuti nyanshuti uyibonera mubyago muri abant babagabo rwose

  • Ariko Mana we abagome ntibagira conger koko ubu Martin, Dovine, Gasongo buriya barashaka kugera kuki? Aha mbere yari uncle none arongeye ngo ndumukoreshawe Imana ihe umugisha John kuko ibi byose arikubikora ataramenyako Nelson ari umwana we ahubwo ari ubumuntu bumurimo, Mana shyira ukuri ahagaragara, kandi ndizerako uyu mu police ari inyangamugayo uko ntangiye kumwumva nta ruswa yariye

  • Umva rero nkubwire Nelson nuramuka wongeye gukundana na Gasongo Jyewe Nzahita nkwanga burundu ndagusabye please nibiramuka binarangiye uzahite ucana nawe umubano burundu burundu kuko Gasongo Ni feke

  • Iyi nkuru iraryoshye bya hatari! Ahubwo se Gaju namara kumenya amakuru y’ububwa bwa Gasongo azakomeza amukunde!! Umusore umeze utya nta kintu yazamugezaho!!!

  • Mana wee Gasongo wa runtu we tuzaguhondeshe iki kizakunoza?? Mr Martini hama hamwe isi ikubone uncle wa Dovine uncle wa Nelson???????????????????????? hhhh uri igicucu sana John we haranira ishema ry’umuhungu wawe Aliane chr asante sana kbs Mana wee Brendah arabyakira ate koko????

  • yewe gasongo arasebye

  • ahwiiiii umutima warumvuye mo nezaneza mbega gasongo wibwa ibwa ziragwira nukuri umuntu koko ufite inshuti nka kasongo yaragiwe Umwanditsi courage pe amatsiko ngo mutahe!.

  • Ngewe ndabona nelson azasimbura Martin ku mwanya yakoragaho kubera amafuti ye, maze ikigoryi gasongo kigiye kuba igishomeri kuko john azahita akirukana

  • Wawooo urugamba rawashyushye ntago buribuke amatsiko ngo mutahe

  • ibi byose nibiba mu ubuzima tubamo buri munsi,ariko ukuri mtikujya gutsindwa byose bigiye kujya ahabona

  • woooow! nelson ukuri kwawe ukuvuge kose. ibimenyetso byawe biruta ibyabo. kuko ntekereje ko Gasongo na Divine bakoresheje tel yaws bakiyoherereza msg kandi humura aliane na brenda bazahamya ko gasongo yashimuse tel yawe. komera nanjye nzanye ibindi bimenyetso simusiga byo kugushinjura. maritini we! oncle nako umukoresha, hagarara hamwe isi ikubone.

    • Uziko ureba kure aka kantu sinari nagatekereje kbs uziko Gasongo na Dovine bakoresheje 4ne ya Nuliso bakiyoherereza za sms wangu ark bihorere ntacyo bizatanga natwe turahari ngo dutange ubuhamya Nuliso wacu ni umwere twese turabizi ndetse najya mu rukiko njye nzajyayo ntange ubuhamya

  • Ijuru riratabaye rwose. Ark uziko ibyo bimenyetso bari gushaka muri 4ne ya Dovine ariwe na Gasongo babyanditsemo igihe amwambura 4ne. Uribeshya cyane Gasongo we uwo ukuboko kw’Imana gukingiye nubwo wazana bombe atomique ntiyamugeraho. Muhagarare urwo mwamuciriye murujyemo. Ark se ubu ejo hazagera koko????????????

  • Yewe ndabona birimo bisobanuka abo bantu bose muhite mubashyira muburoka maze ma nelly atahe yemye cya gasongo babanze bagifunge nkumwaka ubundi kitavamo gishyize ubwenge kugihe. Maritin we bamutere 25ans niho azamenya agaciro kukuri. Urugamba ruri kumusozo tu

  • Akumiro karagwira pe ubu c Martin urya indimi ukuri kutarigaragaza kwose aho kumenyekanira ntaza kuba ibubu ngo[ nkanjye rero mukoresha nagombaga kumenya impamvu atera inda abakobwa bose abonye] ibyo kuba Uncle we bibaye umukoresha Martin nahame hamwe yumve dore ko nyiri akarimi karekare yatanze umurozi gupfa ubu c Gasongo ubu ibye ntibyarangiye ntacyo bakiramira dore ko ibipfuko afite banza barabipfukishije no mubwonko kuko icyitwa ubwenge no gutekereza byagiye kera urumva ibigambo by’ibinyoma gihuragura imbere y’abantu koko!? babivuze ukuri ko utazi ubwenge ashima ubwe hanyuma Dovine c ko 4ne ayibuze aravuga ko Nelson yayitwaye nayo ra!? Mzee John na Aliane muziye igihe kabsa gusa sinzi uko nabashimira pe kuko muri intwari gusa Aliane natange ibyo bimenyetso ubundi inkozi z’ibibi bazikanire uruzikwiye cyane cyane Martin na cya Gasongo maze bumve ko guhemuka bimera ok big up k’UM– USEKE turabemera bikaze Nelson humura twese tukuri inyuma kd urugamba rugeze mumahina ukuri kwawe ufite kd uhora ukujishije kuraje kwigaragaze humura papa tugufatiye iryiburyo

  • Inda nini tuyime amayiraaa, ikugira inama mbi ikaguteranya n’inshuti ukayihinduka ukayita ukaba umugaragu w’inda!!!!!! Gasongo ntakindi kimukoresha ibi byose usibye inda nini! itumye asangira n’ imfura agashaka kuyicura! kdi imfura niyo musangira ntigucure,waterwa ikagutabara,mwajya inama ntikuvemo, sinifuza kuzongera kumva Gaju agikunda Gasongo bibaho mu ubuzima! ndakwinginze mwanditsi ahubwo Gaju azabe uwa Fiston!!!!! Urakoze kutugezaho iyo nkuru iraryoshye kdi iteye amatsiko

    • Ahwiiiiii , amarira aranyishe simbasha gusoma. Mana weee.Ndagushimye cyane. Nelson yibagiwe ibyangombwa bari bagiye kubimwaka kungufu ngo bandike iriya ndaya. Mbega gasongo!! umuntu arabeshya kugeza naho adatinya john ari boss we? akirengangiza aho yabakuye? Martin atangiye kuvugishwa, Muhame hamwe mwagaragaye. Iminsi y’umujura ni 40. Ariko genda Nelson uri umugabo pe, mbega John yaribyaye . ukuntu musubiza mwitonze, mudahubuka, mutarya amagambo. Reka mama wa Nelson ace kuri police abone imodoka ya John ajye kureba icyabaye noneho abone cyakibwa ngo ni Gasongo gitangire guhuragura ibigambo gisebya Nelson ko babanye kuva kera ari bato baba mucyaro hanyuma wa mu mama amubaze mucyaro hehe? kimubwire iwabo , akibaze uri uwo kwande? kimubwire asange arahazi cyane kuko baturanye ni wabo hafi, wa mu mama amubaze ati nonese uriya musore nuwokwande? kimunwire, nikinyendaro ntazi se , ntazi nyina, numwuzukuru wokwa…. wa mu mama yumve n’umwana we, na John yumve n’umwana we. Ibintu byose bibe birakemutse. Gasongo, Martin na Dovine Murakwirwahe? babafunge mwese. Murasebye.

  • arko ndanezerew Mana!!Imana ikora ibyayo p ibyangombwa bya nelson birabuze kugirang atikorera umutwar wabandi hhh Amen none na fon ya dovine irabuze kugirango batamubeshyera Imana igira neza!!iyi episode iranejeje bidasubirwaho nukuri i can’t read next one!!i like u umuseke much respect

  • Biranejeje ukuli kugiye kwigaragaza,nubwo ibyangombwa byabuze ndumva Police itari gukora ikosa nkiryo itarumva ukuli.ndisabira umwanditsi ngo ejo azatuzanire Brawun na Mama we Ndetse na Gaju aziyumvire ibyinshuti ye bipfuko atazabibarirwa.thx

  • Mng,Gasongo gasongo!! kdi sha uzikoraho uribuka imibanire yawe na nelson none niwowe umugambanira bigeze aho hamwe niyo ndaya sha wirengagije umugisha w’ababyeyi sha wapfuye uhagaze ahubwo bashaka baguhamba kuko warangije urugendo,nelson ihangane nanjye ndaje nkurwanirire kdi nziko hamwe n’Imana turanesha.

  • Mbega by I za

  • Iteka Ryose Ukuri Kuratsinda Kandi Ndabibona Ko Mugiye Kubagaragura!

  • Mbegs imbwa gasongo buriyase.ntibagiye guseba ra iwibye font ya Dovine ndamwemeye pe .Martin nahagarare bamubone .mutuzanire Gaju na mama Brown ndetse na Brown bahanyure babyumve .ahubwose isi ntigira inyiturano koko. Gasongo nasubire mumizigo

  • Gasongo ukuri kuribwigaraze rwose kandi Martin ni feke byahatari. Nelson hagarara cyigabo rwose ukuri kukrimo ukugararagaze

  • Hahahah Gasongo agiye gusubira mubijumba no gutashya maze sogokuru na nyogokuru batahe mumugi, uwashingira gasongo jojo kuko bahuje ubwenge. Gaju ntagashakwe nigicucu azabona umusore uzubwenge

  • Gasongo niwe muntu wa feck uri muri iyi nkuru!!! Mbega ubugwari!! Ndashima umuseke ariko nubwo wa mugani polisi yabuze ibyangombwa mu mufuka wa Nelson ndakeka polisi itari gukora ikosa ejo gutanga ibyangombwa by’umuntu ku kintu nka kiriya ku ngufu

  • Imana nihabwe icyubahiro cyose, nukuri Imana irahari kdi irakora Nelson Imana irahari, remember that “No weapon formed against me shall prosper” GASONGO Inda Nini nishyari ni shyano pe. Thank you UM– USEKE.

  • hhhhhhhhhhhhh.uncle of both nulso abd Dovine !!!!!!ndumva utagira igisekuru kbsa waravutse kubantu benshi nawe ushobora kuba utazi umukino urimo.Urwishigishiye ararusoma ngaho muryogerwe bahemu!!!
    baravuga ngo inyana ni iya mweru John and Nelson we realy appreciate yr relationship (father-child relationship)
    Ngaho ubuturo bwiza nako gereza nziza …shitani mukorera azaBahembe.nsigaye mbona umuntu muremure nkahunga ngo ataba aru gasongo..Hhhhhh.thx umuseke can,t wait to read the new episode tomorrow!

  • very nice uwuseke kbsa utu dustory nubwenge gusa &our dailylife so we can lean about.

Comments are closed.

en_USEnglish