Digiqole ad

Antoin Hey yahamagaye 41 bitegura Central Africa batarimo Rwatubyaye

 Antoin Hey yahamagaye 41 bitegura Central Africa batarimo Rwatubyaye

Ikipe y’igihugu Amavubi igiye gutangira kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa kizabera muri Cameroon, na CHAN izabera muri Kenya. Umutoza mushya Antoine Hey afatanyije na Mashami Vincent umwungirije bahamagaye abakinnyi 41 bagomba gutangira imyiteguro, batarimo Abdul Rwatubyaye.

Amavubi yahamagawe
Amavubi yahamagawe

Umukino ubimburira indi Antoine Hey azatoza ni uwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019. Umukino uzahuza u Rwanda na Central Africa i Bangui tariki 13 Kamena 2017. Nyuma aba basore bahamagawe bazatoranywamo abazakoreshwa mu gushaka itike ya CHAN mu mukino uzahuza u Rwanda na Tanzania muri Nyakanga.

Icyatunguranye muri uru rutonde ni ukudahamagarwa kwa Abdul Rwatubyaye wabanje mu kibuga imikino umunani ikipe y’igihugu yakinnye muri 2016, gusa umutoza w’Amavubi avuga ko umwaka wa 2017 utamuhiriye kuko yakinnye imikino mike.

Abakinnyi 41 bahamagawe:

APR FC:

  • 1. Rusheshangoga Michel
  • 2. Imanishimwe Emmanuel
  • 3. Rugwiro Herve
  • 4. Usengimana Faustin
  • 5. Nsabimana Aimable
  • 6. Mukunzi Yannick
  • 7. Hakizimana Muhadjili
  • 8. Bizimana Djihad
  • 9. Nkinzingabo Fiston
  • 10. Sibomana Patrick
  • 11. Nshimiyimana Imran

Rayon Sports

  • 1. Manzi Thierry
  • 2. Nshuti Savio Dominique
  • 3. Niyonzima Olivier
  • 4. Munezero Fiston
  • 5. Manishimwe Djabel
  • 6. Muhire Kevin
  • 7. Ndayishimiye Eric

Police FC

  • 1. Mpozembizi Mohamed
  • 2. Ngendahimana Eric
  • 3. Mico Justin
  • 4. Muvandimwe Jean Marie
  • 5. Usengimana Danny
  • 6. Nzarora Marcel

Mukura VS

  • 1. Niyonzima Ally
  • 2. Habimana Yussuf

Musanze VS

  • 1. Niyonkuru Ramadhan
  • 2. Hakizimana Yussuf

Bugesera FC

  • 1. Rucogoza Aimable Mambo
  • 2. Iradukunda Bertrand
  • 3. Nzabanita David
  • 4. Kwizera Olivier

AS Kigali

  • 1. Ndahinduka Michel
  • 2. Kayumba Soter
  • 3. Bishira Latif
  • 4. Murengezi Rodrigue
  • 5. Mubumbyi Bernabeu
  • 6. Iradukunda Eric

Pepiniere

  • 1. Mugisha Gilbert
  • 2. Nsabimana Jean De Dieu

Espoir FC

  • 1. Mbogo Ally

Roben NGABO

UM– USEKE

2 Comments

  • Hari nkibyo mbona bikanyobera, nkubwo koko bahamagara Faustin Usengimana Gute kd atagikina anarangwa nimvune akenshi?? Makanaki nagorwa nagorwa!!!!!!!!

    Hari umwana witwa Ange Mutsinzi ubizi Faustin ntiyanamugeraho rwose,njye aho kuzana Faustin nazana byibuze Rwatubyaye Abdul.

    Ikindi kuki barambiriza kuri APR gusa ntibahe Abandi bana Chance ngo bigaragaze. Njye nafata umwanzuro Ukakaye nkasiga RUSHESHANGOGA nkakuzanira umwana NYANDWI SADAM uyumwana arabizi kd yarabigaragaje. Nuko nyine Ndi MAKANAKI ntari Hey.

    Murakoze

  • Nigute mu bakinnyi 41 haburamo Nova Bayama, Mugabo, Mutsinzi, Mustapha, ….!!?

Comments are closed.

en_USEnglish