Abazacuruza ibihangano by’abahanzi ngo ntibavuganye nabo!
Inama Nkuru y’Abahanzi ‘Rwanda Art Council’ isanzwe ihurirwamo n’abahanzi nyarwanda iravuga ko itigeze iganira na Sosiyete Nyarwanda y’Abahanzi (Rwanda Society of Authors, RSAU) kubyo iyi iherutse kwemeza ibyo kwishyuza ibihangano by’abahanzi ababikoresha bagamije inyungu.
Kuwa gatanu ushize mu kiganiro n’abanyamakuru Rwanda Society of Authors (RSAU) iri kumwe na RDB batangaje uyu mushinga mushya wo kwishyuza ibihangano by’abahanzi ababikoresha bagamije inyungu guhera mu kwezi kwa karindwi. Hagamijwe guteza imbere ba nyiri ibihango by’ubwenge, bahereye kuri Muzika.
Nadine Bwiza uyobora RSAU yavuze ko iyi sosiyete izajya yegera abakoresha ibihangano by’abahanzi nk’amaradio, amateleviziyo, utubari, amahoteri, saloon de coiffure, utubyiniro tw’ijoro, amaresitora, imodoka zitwara abagenzi n’abandi bose bakoresha ibihano mu gushimisha abakiriya, ikumvikana nabo uburyo bishyura hakoreshejwe tariff yemejwe na Leta.
Ismael Ntihabose Umuyobozi w’Inama nkuru y’abahanzi, isanzwe ihurirwamo n’abahanzi b’abanyarwanda yabwiye Umuseke ko Sosiyete ya RSAU nta biganiro byihariye yagiranye n’urugaga rw’abahanzi kuri uwo mwanzuro.
Ntihabose ati “Icyo dushimira cyane Leta binyujijwe muri RDB ni uko umuhanzi agiye kugira agaciro agaheshejwe n’ibihangano bye. Icyo gikorwa cyaradushimishije. Ariko icyo tutumva ni ibiciro bizagenwa na RSAU ku gihangano cy’umuhanzi nta biganiro yagiranye nabo”.
Ntihabose asanga RSAU ikwiye kubanza kuvugana n’uru rugaga rw’abahanzi ibyo bumvikanye bikaba aribyo bijya mu bikorwa.
Ati “Aho umuziki w’u Rwanda ugeze hakwiye gusigasirwa ibyagezweho.Ibi bikaba bisaba ubukangurambaga busesuye kuri ba nyiri bihangano”
Ismael Ntihabose asanga iyi sosiyete atari yo ikwiye gushyiraho ibiciro byayo kuko nta burenganzira yahawe n’umuhanzi uwo ariwe wese.
Kuri we ngo umuhanzi niwe ufite uburenganzira busesuye ku gihano cye mu icuruzwa ryacyo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
6 Comments
umuseke.rw namwe mwamenya gusetsa!!!!
(No comment)
Akabazo k’amatsiko; Ubundi mu kinyarwanda definition y’Umuhanzi ni iyihe? Atandukaniye he se n’Umuhanzi “ukizamuka”?
Oroshya babirwaniremo rero!
Ahari inyungu niko bimera nimirwano uwi janja agakamata agatamira.
Ubundi umugambi nimwiza
ABAHANZI BENSHI BAMAZE KWANDIKIRA IBITANGAZAMAKURU NGO BAJYA BACURANGA IBIHANGANO BYABO KANDI KO BATAZABISHYUZA KUGIRA NGO BAMENYEKANE .UBWO SE HAZEMEZWA IKI HAGENDERWE KUKI.NTAKEREZA KO ABAZIKORESHA MU BITARAMO ,UTUBARI , KWAMAMAZA ARIBO BAGOMBYE KWISHYURA ABANDI BAKABA BABARETSE BIKAZAZA NYUMA.NGEWE NAMAZE GUSABA AMARADIYO YOSE KUZICURANGIRA UBUNTU NTA CASH NKENEYE KUKO NKENEYE KUMENYEKANA
Ngo ni sosiyeti y’ abahanzi????? ya nde na nde??? Ninde wabwiye bene iyi sosiyeti ko abahanzi bose bahimba bagamije ubucuruzi??? Amafaranga azava mu bihangano by’ abahanzi batakiriho azishyurwa nde gute? Bazamenya bate uwahawe indirimbo nk’ impano kwanza? Na RBA izishyura ariko? Ese nta masezerano akwiye kuba hagati y’ umuhanzi n’ iyi sosiyeti bityo udashaka ko aba bamwishyuriza bakamurekera ibihangano bye akabicuruza uko abishaka? Ku gitekerezo cyange izi mpuhwe z’ iyi sosiyeti ni izo……………..!!!!!!
Dore rere! Abahungu bamaze gukubita imibare babona ko harimo akamiya none bahashinze ibirato. Uw’ intege nke ahigike ab’ inkokora basarure aho batabibye!
Comments are closed.