Digiqole ad

ARPL: APR FC ikomeje kwegera Rayon Sports

 ARPL: APR FC ikomeje kwegera Rayon Sports

Kuri iki cyumweru APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego bibiri ku busa (2-0) bituma irushaho kugabanya ikinyuranyo cy’amanota Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere iyirusha.

APR FC iri kuva neza mu bibazo yari imazemo iminsi kubera kudatsinda.
APR FC iri kuva neza mu bibazo yari imazemo iminsi kubera kudatsinda.

Ni ibitego byombi byabonetse mu gice cya kabiri bitsinzwe na ba myugariro Aimable na Ngabo Albert, byatumye APR FC izamura amanota yayo.

Ubu APR FC ya kabiri irarushwa amanota atanu (5) na Rayon Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda “Azam Rwanda Premier League” n’amanota 55. Gusa, Rayon Sports izigamye imikino ibiri itakinye kubera imikino nyafurika yari irimo.

Mu yindi mikino, Amagaju FC yanganyije na Sunrise FC  1-1, Bugesera FC itsinda Gicumbi FC 3-1, Pepiniere FC itsindwa na Espoir FC 2-0, Kirehe FC kirehe itsindira iwayo AS Kigali 1-0, naho Etincelles FC inganya na Police FC ishaka umwanya wa kabiri ubusa ku busa.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish