Inzozi za Rayon zisojwe na Rivers Utd iyisezerera muri CAF Confederation Cup
Umukino wo kwishyura mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup urangiye kuri stade Amahoro, Rayon sports inganyije na Rivers United yo muri Nigeria 0-0 bituma isezererwa muri iri rushanwa kuko yatsinzwe 2-0 mu mukino ubanza.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Mata 2017 nibwo hamenyekanye indi kipe yiyongera ku yandi 15 azakina imikino y’amatsinda y’irushanwa rya CAF rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, ‘CAF Confederation Cup 2017’.
Kugera kuri icyo kiciro niyo ntego Rayon sports yari ihagarariye u Rwanda yari yihagarariye mbere yo gutangira uyu mwaka w’imikino, ariko izo nzozi zirayoyotse nyuma yo gusezererwa na Rivers United ku giteranyo cy’ibitego 2-0 mu mikino yombi.
Umukino wo kwishyura Masudi Djuma utoza Rayon sports yawujyanyemo intego yo gusatira ngo yishyure ibitego yatsindiwe muri Nigeria. Byatumye akoresha abakinnyi benshi basatira barimo Moussa Iyi kipe yari imbere y’abakunzi bayo yatangiye isatira cyane.
Ku munota wa munani gusa Moussa Camara yashoboraga gufungura amazamu ku mupira yahawe na Nova Bayama wakinaga uruhande rw’iburyo rwose ariko ntiyabyaza ayo mahirwe umusaruro. Nyuma y’iminota itatu gusa Kwizera Pierrot yakorewe ikosa na Emeka Aturoma akuka urutugu byatumye akina umukino wose ababara.
Abakinnyi bo hagati ba Rivers United bacunze cyane uyu murundi Rayon sports isanzwe igenderaho kugera ku munota wa 21 ubwo yongeraga gukorerwaho ikosa, aniterera coup franc ariko umutwe wa Manzi Thierry ntiwaboneza mu izamu.
Iminota ya nyuma y’igice cya mbere yaranzwe no kwiharira umupira ku bakinnyi bo hagati ba Rivers United barimo Emeka Atuloma, Ayobami Asekunowo, na Festus Austine. Byatumaga amahirwe ya Rayon sports yo ikinira cyane ku mpande za Nova Bayama na Nshuti Dominique Savio ariko ntibyagira icyo bihindura ku gice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Igice cya kabiri kigitangira Rayon sports yakoze impinduka Tidiane Konea atanga umwanya kuri Irambona Eric, Niyonzima Olivier Sefu asimbura Mugisha François utari wari wabonye ikarita y’umuhondo mu gice cya mbere.
Kwinjira kwa Irambona usanzwe ari myugariro w’ibumoso byatumye Nshuti Dominique Savio wakinaga uruhande rwose aguma imbere ngo afashe abandi gusatira no gushaka ibitego.
Byatanze umusaruro mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, ahindura imipira itatu ashaka umutwe wa Moussa Camara ariko ba myugariro ba Rivers United; Zoumana Doumbia, na Emeka Atuloma bari bamurinze bakamusumba.
Rivers United nubwo yari ifite impamba y’ibitego bibiri yatsinze mu mukino ubanza yatangiye gukinira ku gitutu kuko yasatirwaga bikomeye na Rayon sports. Byatumaga abanya-Nigeria bakora amakosa menshi.
Myugariro w’iburyo Nweke Ifeanyi yagowe cyane na Nshuti Dominique Savio amukoreraho amakosa ane mu minota 10 gusa, harimo n’irikomeye yakoze ku munota wa 57, umusifuzi Matemera Norman amuha ikarita itukura.
Ikizere cyo gukomeza ku bafana bari benshi muri stade cyazamutse kubera iyi karita bitera Rayon sports gusatira cyane ikipe yari isigaranye abakinnyi 10 mu kibuga.
Ku munota wa 73 Masudi yongeye gukora impinduka, Mugabo Gabriel aha umwanya Manishimwe Djabel nawe wagerageje amashoti atatu mu minota ya nyuma ariko ntiyajya mu izamu ryari ririnzwe na Sunday Rotimi.
Nubwo umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, Nshuti Dominique Savio wigaragaje cyane niwe watowe nk’umukinnyi w’umukino.
Inzozi za Rayon sports zo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup zahise zigera ku iherezo, Rivers United ihita itsindira miliyoni 200 frw azahabwa amakipe yose azajya muri iki kiciro. Ayo makipe ni; TP Mazembe, CS Sfaxien, ZESCO United, FUS Rabat, Smouha, Recreativo do Libolo, MC Alger, CF Mounana, Horoya, Rivers United, Platinum Stars, SuperSport United, Al-Hilal Al-Ubayyid, Mbabane Swallows, Club Africain, KCCA.
Abakinnyi 11 babanje ku mpande zombi
Rayon sports: Ndayishimiye Eric Bakame (C), Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Mutsinzi Ange, Mugisha François, Kwizera Pierrot, Nova Bayama, Nshuti Savio, Nahimana Shassir, Moussa Camara, Tidiane Koné.
Rivers United: Sunday Rotimi, Ifeanyi Nweke, Zoumana Doumbia, Emeka Atuloma, Ayobami Asekunowo, Festus Austine, Bolaji Sakin, Kuemian Guy, Emeka Ogbugh, Esosa Igbinoba, Nzube Anaezemba.
Photo: Ishimwe Innocent/UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE
13 Comments
ngayo nguko kwizera uburozi gusa nibyo bituma gasenyi iseba aho rukomeye
Rayon yacu mwakoze kwitwara neza.Mukomereze aho.
Batazi Rayon bagombye kujya mu mateka bakamenya ukuntu yashinzwe nizo yahangaye nazo kuva kera zitanakibaho.
babandi bo hanze aha bababeshya ngo muzakora nk ibya \rayon ya 1994…………..ngo murashoboye nk ‘ umupira wa kera……ryaaaaaariiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii barabashuka
erega gasenyi ntayindi kipe yashobora uretse wausalam kereka FIFA ibazamuye nkuko nubushize bari babahetse kd batsinzwe.
Ngo ntayindi kipe yashobora? Idukubitira APR tugatahana ibyishimo.
ariko iki kigoryi ngo ni eto gishinja Rayon amarozi kibikuyehe? amarozi ayobewe ko aribo bayafite yibagiwe uko byagenze batozwa na Rubona nikiganiro yagiranye n abanyamakuru bemera ko bayakoresha? kuba rayon ivuyemo kuko ntiyigeze iseba nkamwe mwavuyemo eugikubita
Noneho apr si ekipe ko yabate 4 kubusa ikabatera na 1 ikabatwara igikombe cy amahoro? ubwo apr ni equipe ahubwo ni ingirwa eqipe.
imikino imaze kuba itatu yikurikiranya APR ikubita gasenyi uburozi bugapfuba bagataha barira. kd ikibabaje nuko tubakubita muminota yambere mugataha byibuze mudafannye match yose
niba hari ikipe murwanda dushobora ni Rayon.
Ariko Aimable rwose nawe urashimishije pe. Nizere ko witeguye kuzakomera iyo equipe utemera amashyi ejo bundi. Hariya muzavuga ngo iki noneho ra!!!!! Mwacishije make ko ikubise mukeba uyirenza urugo? Uyu mwaka wo ndetse ndabona mutazanasohoka!!
mwakoze bana bana bacu ubutaha muzagera kure, mwatweretse umukino Mwiza nkuko bisanzwe. ndashima Masudi wagaruye abafana kubibuga.
Erega bafana ba rayon mwe kwikoma abafana ba Apr kuko namwe iyo yatsinzwe muravuga kubarusha, uwo uvuga ngo nubutaha muzasohoka ntawubyanze ariko se wagize ngo muzarenga aho nubundi mugeze!!!!
nibyo turafana ariko tumenye ko football yacu ikiri kurwego rwo hasi cyaneee.
Comments are closed.