Abazahatanira ‘African Movie Academy Awards 2017’ bazatangarizwa mu Rwanda
African Movie Academy Awards (AMAA) ni ibihembo bihabwa abanditsi ba filime {Script writer}, abakinnyi {Actors}, abayobozi ba filime {Directors} na filime nziza kurusha izindi ku mugabane wa Afurika. Bwa mbere ibirori bifungura irI rushanwa, binatangarizwamo abazahatana bizabera mu Rwanda mu kwezi gutaha.
Iri rushanwa ryatangirijwe muri Nigeria mu mwaka wa 2005. Kuva icyo gihe ibihembo bikaba byaragiye byegukanwa n’ibihugu bitandukanye birimo Afurika y’Epfo, Ghana, na Burkinafaso.
Umwaka ushize ku nshuro ya 12 ibi bihembo bitangwa, ibirori byo gutangiza iri rushanwa no gutangaza abahatanira ibihembo byabereye Lagos muri Nigeria, gusa mu myaka yabanje byabereye mu mijyi nka Nairobi, Accra, Banjul, Johannesburg, Lilongwe, Ouagadougou na Los Angeles muri USA.
Mu bihugu 24 byari bifite filime zibihagarariye mu mwaka wa 2016, ibigera ku 10 gusa nibyo byabonye ibihembo. Afurika y’Epfo yegukanamo ibihembo bitanu {5} ari nayo yaje ku mwanya wa mbere.
Yaje ikurikwe n’igihugu cya Burkinafaso cyegukanye ibihembo bine {4} ndetse na Ghana nayo yabonyemo ibihembo bine {4}.
Ku nshuro ya 13 iri rushanwa rigiye kuba, biteganyijwe ko igitaramo cyo gutangaza filime n’abantu bazahatanira AMAA 2017 kizaba hagati y’itariki ya 13 na 15 Gicurasi 2017, muri Kigali Convention Center.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW