Digiqole ad

Peace Cup: Rayon yanyagiye Rugende FC 9-0, birimo bitatu bya Shasir

 Peace Cup: Rayon yanyagiye Rugende FC 9-0, birimo bitatu bya Shasir

Nahimana Shasir utaherukaga gukina yatsinze bitatu mu icyenda ikipe ye yatsinze

Mu mukino wa mbere w’igikombe cy’Amahoro kuri Rayon sports yatwaye icy’umwaka ushize, inyagiye Rugende Football Club yo mu kiciro cya kabiri ibitego 9 – 0 birimo ‘Hatrick’ ya Nahimana Shasir wari umaze igihe adakina kubera imvune.

Nahimana Shasir utaherukaga gukina yatsinze bitatu mu icyenda ikipe ye yatsinze
Nahimana Shasir utaherukaga gukina yatsinze bitatu mu icyenda ikipe ye yatsinze

Stade Regional ya Kigali iri i Nyamirambo niyo Rugende FC yakiriyeho Rayon sports mu mukino utitabiriwe n’abafana benshi.

Tidiane Kone yafunguye amazamu ku munota wa 14 w’umukino, ku kazi gakomeye kari gakozwe na Nsengiyumva Moustapha wakinaga uruhande rwose rw’iburyo (right wing-back).

Nyuma yo kubona iki gitego Rayon sports yakomeje gusatira no kotsa igitutu ubwugarizi bwa Rugende FC yo mu kiciro cya kabiri bivamo penaliti ku munota wa 21 ku ikosa ryakorewe Tidiane Kone.

Penaliti yatewe na Lomami Frank arayinjiza kiba igitegi cya mbere atsindiye Rayon sports muri uyu mwaka w’imikino.

Ku munota wa 37 Nahimana Shasir yahawe umupira na Muhire Kevin nawe atsinda igitego cya gatatu cya Rayon sports nyuma y’ukwezi yari amaze adakina.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Lomami Frank yatsinze igitego cya kane ku mupira yahinduriwe na Nsengiyumva Moustapha.

Mu munota umwe gusa wongeweho Rayon Sports yabonye Coup franc Ange Mutsinzi atsinda igitego cy’ishoti bituma igice cya mbere ari 5-0.

Nyuma y’iminota ibiri igice cya kabiri gitangiye Tidiane Kone yazamukanye umupira yihuta, awuhinduye imbere y’izamu myugariro Jean Pierre wa Rugende aritsinda.

Masudi Djuma yakoze impinduka yongeramo amaraso mashya, Nizeyimana Idrissa yafashe umwanya wa Mugisha Francois Master, Nova Bayama asimbura Abouba Sibomana.

Byatumye Rayon sports ikomeza gusatira, ibona ibindi bitego bitatu byatsinzwe na Idrissa na Nahimana Shasir watsinze bibiri mu gice cya kabiri.

Uyu mukino warangiye Rayon sports itsinze Rugende FC ibitego 9-0 ubaye iminsi itatu gusa mbere yo kwakira Rivers United yo muri Nigeria muri CAF Confederation Cup 2017.

Rugende FC yakiriye umukino nayo yambara ubururu
Rugende FC yakiriye umukino nayo yambara ubururu
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga borohewe n'umukino wa Rugende FC
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga borohewe n’umukino wa Rugende FC
Myugariro wa Rugede FC agerageza kwaka Tidiane Kone umupira mu gice cya mbere
Myugariro wa Rugede FC agerageza kwaka Tidiane Kone umupira mu gice cya mbere
Mutsinzi Ange na Lomami Frank bitwaye neza muri uyu mukino
Mutsinzi Ange na Lomami Frank bitwaye neza muri uyu mukino
Lomami Frank mbere yo gutera Penaliti yavuyemo igiego cya gatatu
Lomami Frank mbere yo gutera Penaliti yavuyemo igitego cya gatatu
Abatoza ba Rayon sports bayobowe na Masudi Djuma (hagati) bishimiye gutangira neza igikombe cy'amahoro bitegura Rivers United
Abatoza ba Rayon sports bayobowe na Masudi Djuma (hagati) bishimiye gutangira neza igikombe cy’amahoro bitegura Rivers United
Rutahizamu Lomami Frank yishimira igitego cya mbere atsindiye Rayon sports kuva uyu mwaka w'imikino watangira
Rutahizamu Lomami Frank yishimira igitego cya mbere atsindiye Rayon sports kuva uyu mwaka w’imikino watangira
Nsengiyumva Moustapha watanze imipira ine mu icyenda yavuyemo ibitego
Nsengiyumva Moustapha watanze imipira itatu mu icyenda yavuyemo ibitego

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish