Digiqole ad

Amafoto ya ‘En couleur’ yerekana ibyaranze iherezo ry’ intambara ya kabiri y’Isi

 Amafoto ya ‘En couleur’ yerekana ibyaranze iherezo ry’ intambara ya kabiri y’Isi

Abasirikare bakomeye wagira ngo bafotowe mu minsi ya vuba

Muri iki cyumweru hasohotse igitabo cyerekana amafoto ya ‘en couleur’ (arimo amabara) yerekana neza uko ubuzima bw’ingabo z’Abongereza zari zibayeho mu Ntambara ya Kabiri y’Isi. Uburyo aya mafoto agaragara neza wagira ngo yafashwe mu cyumweru gishize.

Abasirikare bakomeye wagira ngo bafotowe mu minsi ya vuba
Abasirikare bakomeye wagira ngo bafotowe mu minsi ya vuba

Amwe mu mafoto bivugwa ko yafashwe na Lt  Vernon R Richards wo muri Batayo ya 361 ahagana muri 1944 habura igihe gito ngo intambara ihagarare.

Andi mafoto ari muri iki gitabo yafashwe n’abantu bikorera ku giti cyabo, indege z’intambara, ubu akaba aribwo ashyizwe hanze.

Muri aya mafoto hagaragaramo abasirikare b’abagore bateguraga imitaka y’abakomando, harimo ayerekana ingabo ziri mu myitozo, haba mu Butaliya no muri Tunisia ndetse no mu Bugiriki.

Harimo kandi andi mafoto ya  General Dwight D Eisenhower ari kumwe n’abandi bari bagize ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’Abongereza bari mu nama i London icyo gihe hari muri Gashyantare, 1944.

Hagaragara mo kandi amafoto y’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Winston Churchill ari kumwe n’abandi bayobozi mu biro bye hafi ya Downing Street(Inyubako Minisitiri w’Intebe akoreramo), icyo gihe hari muri Kamena 1945.

Aya mafoto yasohotse muri Daily Mail agaragaramo abasirikare bakomerekejwe n’amasasu, inzu zasenywe n’ibisasu, inganda n’ibindi.

Hagaragaramo kandi ifoto y’uwahoze akuriye umwe mu mitwe y’ingabo z’u Bwongereza zirwanira mu kirere ariwe Johnson ari kumwe n’imbwa ye.

Nubwo aya mafoto aterekena uko urugamba rwagenze hirya no hino mu Burayi, ariko yerekana ibihe bya nyuma by’iyi ntambara bivugwa ko yahitanye abantu barenga miliyoni 100 ku Isi hose.

Ibibunda bya rutura byakoreshejwe
Ibibunda bya rutura byakoreshejwe
Abana n'abakuru bishimiye ituze ryari rimaze kuboneka
Abana n’abakuru bishimiye ituze ryari rimaze kuboneka
Abasirikare bagaragara nk'abafotowe muri iyi minsi
Abasirikare bagaragara nk’abafotowe muri iyi minsi
Abasirikare bo muri za 40 wagira ngo bafotowe na camera ya vuba aha
Abasirikare bo muri za 40 wagira ngo bafotowe na camera ya vuba aha
Agaragara neza cyane
Agaragara neza cyane
Ibibunda bya rutura byarangiritse cyane
Ibibunda bya rutura byarangiritse cyane
Ibikoresho byakoreshejwe
Ibikoresho byakoreshejwe
Indege yakoreshejwe mu ntambara ya II y'Isi igaragara neza
Indege yakoreshejwe mu ntambara ya II y’Isi igaragara neza
Mu gutegura urugamba n'abakobwa barakoraga
Mu gutegura urugamba n’abakobwa barakoraga
Ni amafoto afite umucyo
Ni amafoto afite umucyo
Umusirikare wo muri za 40
Umusirikare wo muri za 40

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish