Rukumberi: Rya Bendera na ‘Banderole’ yo Kwibuka byatoraguwe mu bwiherero
Ngoma – Rya Bendera na Banderole yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 byari ku Kagari ka Rubona, mu Murenge wa Rukumberi, mu Karere ka Ngoma bikaza kubura mu ntangiro z’iki cyumweru, kuri uyu wa Gatatu byombi byatoraguwe mu bwiherero bwa Koperative Umurenge SACCO ya Rukumberi.
Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwo hamenyekanye amakuru ko hari abantu bitwikiriye ijoro bamanura Ibendera ry’igihugu na Banderole yo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuva icyo gihe abashinzwe umutekano n’abaturage batangiye kubishakisha, ndetse abari baraye irondo batabwa muri yombi mu rwego rwo gukora iperereza.
Kubw’amahirwe kuri uyu wa Gatatu nibwo byatoraguwe bwiherero bwa Koperative Umurenge SACCO y’Umurenge wa Rukumberi.
Amakuru Umuseke ukesha umwe mu baturage bari Rukumberi wabikurikiranye aravuga ko hari umuturage wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda watawe muri yombi ukekwaho kuba ariwe wari watwaye ririya Bendera ry’igihugu na Banderole iriho insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 23 Abatutsi bazize Jenoside.
Bivugwa ko amakuru yo guta muri yombi uriya ukekwaho kumanura ririya Bendera na Banderole yatanzwe na Nyina umubyara, gusa nawe ngo amaze gutabwa muri yombi yarabyiyemereye.
Mu gihe cyo Kwibuka umwaka ushize, muri aka Kagari ka Rubona, mu Murenge wa Rukumberi nabwo bibye ‘Bandelore’ yo ku rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma bayisanga mu rugo rw’uwari umuyobozi w’Akagari.
Ibiro by’Akagari ka Rubona bisanzwe byegeranye n’ibiro by’Umurenge wa Rukumberi.
Iki gikorwa kimwe n’ibindi bisa nacyo byavuzwe muri iki gihe cyo kwibuka, bifatwa na benshi nk’ikigaragaza ko hari abakifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
24 Comments
Ariko abazi gushishoza burabona turimo kuganahe koko? Ibendera ukarifata ukarita muri toilet koko. Ugafata igihugu cyawe cyakubyaye ukagita muri toilet???????
Let ikwiye gukora research ikareba niba tudafite abantu bahungabanye mumutwe.
Ikirango cy’igihugu n’igihugu nibintu 2 bitandukanye.
Embecile ubwo se uvuze wowengo uri makuza. Shyi. Ntimuhatume umuntu avuga nabi. Ibendera nigihungu nho ratandukanye harigihugu se kitarigira cyangwa haribendera uzi ritariryigihugu. Cunga sana
Igihugu kitari cyabona ubwingenge nurugero rworoshye umuntu yaguha mbere yogutangira uhuragura ibitutsi aho.kandi ibendera nubwo abantu baripfira rirahindurwa ariko igihugu nabanyagihugu ntamuntu numwe ujya ubahindura.Nubwo wagira gute abanyarwanda, abarundi, abacongomani bazahora arabakongomani.Ibendera ushobora guhindura uko wishakiye.Wumvise wowe wiyise kiki?
ubwo ushatse kuvuga iki ? ko abanyagihugu bashobora gupfira igihugu cyabo hanyuma bakarebera igihe utesha agaciro ibyo bemera bemeranyijeho ? none ku bwawe igihugu ni iki ? ni abantu ? abantu se bo ni iki ? barangwa n’ iki ?
Uko siko bahungabana ahubwo kuki Leta yemera ikorora ibibore nk’ibi????????????
IKIRAYI KIBOZE URAKIJUGUNYA KUKO KIBOZA N’IBINDI cyangwa urubuto ruboze warubika mu zindi mbuto???????????????never.Disposal….
sure? ubuse iyo ufashe ifoto yumuntu ukayijombagura ibyuma biba bivuza ik?
Birababaje nibatugifite abantu bafite imyumvire nk’uyu uvuga ngo ikirango cy’igihugu n’igihugu biratandaukanye. None se uwamubaza ikimutandukanya n’abandi banyafurika igihe atari mu gihugu cye yakibona. Iyo wambaye frag y’igihugu cyawe se uba wambaye iki si ubwenegihugu? Birababaje abagifite imyumvire yo kwiyambura igihugu cyabo barahangayitse.
@Damascene, u Rwanda rumaze guhindura ibendera kangahe? Umunyarwanda yahindutse incuro zingahe?
nzaze rero iwawe uko uhinduye umwenda njye kuwujugunya muri bwiherero ? ubwo se wowe wabibona ute ? ab’ iwawe na bo bavuga ngo nta ribi n’ umwenda uhindurwa ?
Utanjugunyeyo nshobora kubyihanganira utarenze uwo murongo.Habaho koreya ya ruguru na koreya yamajyepfo bose bemerako arabayakoreya.Bafite amabendera amwe? nonese byose nibirangira ntibazahura bagashyiraho ibendera bahuriyeho ariya bakayakandagira bayatwika kimwe nomuri south Africa?
Bashireho camera ,hari izibona nijoro ikora kuri internet,inafite motion detectors(utambutse wese ikamufata),
Abo bantu bose bafatwa bitavunanye
Mu Rwanda hari ibibazo n’akabazo. Nkuko bavuga ngo u Rwanda ni ighugu cy’imisozi igihumbi (1000) ariko ni n’igihugu cy’ibibazo igihumbi(1000).
Muri uru Rwanda dukeneye abaganga benshi basuzuma indwara zo mu mutwe, umenya twihutira gufunga abantu no kubacira imanza gusa cyangwa tukabahondagura nyamara nabo ubwabo atari bo babyiteye ahubwo ari uburwayi bafite. Njye nicyo nkundira abazungu iyo umuntu akoze icyaha babona kidasanzwe gikorwa n’umuntu muzima, uwagikoze bihutira kumujyana kwa muganga w’indwara zo mu mutwe aho kumujyana mu buroko. Iyo muri Amerika umuntu afashe amagi yaboze akayatera Perezida w’icyo gihugu ntabwo bamufata ngo bahite bajya kumufunga cyangwa ngo bamurase, ahubwo baramufata bakamujyana kwa muganga w’indwara zo mu mutwe bakareba neza niba koko adafite ubuhungabane mu mutwe we. Bagerageza no gucukumbura imibereho ye kuva mu bwana bwe bakareba buri kantu kose kajyanye n’imyitwarire ye.
Ariko hano muri Afurika uramutse ugerageje gutera Umuperezida w’igihugu amagi yaboze cyangwa inyanya zaboze, bahita banakurasa ako kanya, umenya batirirwa banata igihe cyabo ngo barajya kugufunga. Bahita bakurangiriza aho, umurambo wawe ntunahabwe benewanyu ngo bawushyingure.
Aho isi yacu igeze rero n’ibibazo by’insobe biyirimo,birakwiye ko duhindura imyumvire ku bakoze icyaha, tukabanza tukareba ngo ni iki cyatumye bagikora, mbere yo kwihutira gufunga cyangwa kwica uwo munyacyaha.
… uransekeje ! ngo ugatera perezida amagi yaboze ubundi leta ikagutangira amafaranga yo kwisuzumisha mu mutwe !! Hahaha ! Icyakunyereka ari wowe perezida ! nako ngo ikibiri cy’ undi kirakandika ! Ubwo wasanga aho utegeka, ufite ubutware nta n’ uwitsamura kubera kugutinya ; Naho abazungu ukunda komereza aho, ariko unakore ubushakashatsi umenye imvano y’ ibyo bibazo wise uruhuri isi ifite ! Nukora ubwo bushakashatsi uzasanga abo usuzugura muri Afurika yakubyaye ari abagabo, uzasanga kandi abo ukunda ari inkoramaraso, uzanamenya kandi ko ukwiye kwihugura mbere yo kwandika ibigambo byinshi byuzuyemo ubujiji !
Ibyo se wowe bigufasha iki iyo bamaze kubikora???yewega Boniface !!!wabonye ifasi muri America???ngaho bana nabo bazungu,nonese aho uba nta Perezida uhaba ko ntarakumva banditse ko haruwo wayateye se ngo bagutware kwa muganga???????so Foolish!!!!!!!!!!!
Biriya nububwa si ubumuntu!! Ariko akubwiye ukuri, ibendera nigihugu biratandukanye, gusa ikirango cy’igihugu nicyo kubahwa sicyo kujugunya mu toilet, biriya sibyo nubusazi rwose.
Yebabawe ariko ibisigaye biriho noneho biteyubwoba pe.Ntasoni !!!!
Birababaje kuba muri twe ABANYARWANDA. Dufite abatekereza ko ikirango cyigihugu gitandukanye Nigihugu. Nagusaba kwibaza ibi bibazo.
1. Kuki rimanikwa Ahantu hose?
2.kuki ryashyiriweho Itegeko mukuririnda utarikurikiza Ugahanwa?
3. Kuki urigira ku irangamuntu yawe?
Wihe ibisubizo cg Urorere, icyo nzicyo nuko nawe uziko uvuga Amanjwe. Ndi MAKANAKI.
@Makanaki we, ntabwo ibendera “barimanika”ahubwo “bararizamura”.
Ntibavuga Kumanika Ibendera Bavuga Kurizamura. Ntibavuga kurimanura bavuga Kuryururtsa. Nawe wanditse inkuru nyamukuru wanditse nabi.
Ubuse kuki atarambura nyina ingutiya ngo Amite, ngo numusazi?
Igihugu numubyeyi ibendera numwambaro wacyo kuki niba arumusazi atarambura nyina ingutiya. Agakina akinira kugihugu kitubeshejeho kiduhaye ishema twese noneho akumva atakinisha nyina agakinisha igihugu, ahubwo yarakwiye kuva muri sosiyete nyarwanda yagaye abanyarwanda
boniface ibyo wavuze nukuri kbs ahubwo nkuwo wyise va kunjiji wakubwiye nabi hhhh arasekeje kbs bakagombye kubanza kureba neza icyabimuteye wasanga haraho yarenganirijwe bigatuma arakara kariya kageni kugezaho yangiza ibendera na bande role bakamusaba imbabazi ariko nawe bakamukosorako atakagombye kurakara kuriya kd nawe akabisabira imbabazi byaba ari urugomo akabihanirwa namategeko cg basanga ari uburwayi nabwo bagamurikiza icyo amategeko ateganya njyewe ndumva aruko byakagombye kugenda
uriya mugabo ntago ari ubwambere akoze amarorerwa, ku buryo n’ubwo inzego z’umutekano zamujyanye abaturage basigaye bavuga ko ari ukumukingira ikibaba, ejo azagaruka. Mu cyunamo cy’ubushize yakwije igihuha ngo hari abantu bari kujya muri FDLR. bakoze iperereza basanga arabeshya ariko baramurekura. None yakabije atera intambwe idakorwa akorera amahano ikirango cy’igihugu. wibuke ko ari demob. bivuze ngo yigishijwe akamaro k’ibirango by’igihugu n’uburyo bigomba kurindwa. Iki ni ikibazo kiri serious bagombe bamukurirkirane niba hari n’abandi babiri inyuma babiryozwe. ikindi mwese muzi amateka, nabonye abenshi bibanze ku i drapeau gusa ibaze umuntu ufata banderole iriho ubutumwa bwo kwibuka akayikura ku rwibutso mu bihe byo kwibuka akayijugunya mu mazira ntoki? Ni ipfobya rya Genocide ritaziguye.
birababaje kuba tugifite abantu nk’aba muri societe nyarwanda.
Comments are closed.