Digiqole ad

APR FC itsinze Vision FC 3-0, Mwiseneza Djamar atsinda nyuma y’imyaka ibiri

 APR FC itsinze Vision FC 3-0, Mwiseneza Djamar atsinda nyuma y’imyaka ibiri

Mwiseneza Djamar watsinze igitego cya gatatu cya APR FC yari amaze imyaka itatu adatsinda

Amakipe yo mu kiciro cya mbere mu mupira w’amaguru w’u Rwanda yatangiye gukina igikombe cy’Amahoro 2017. APR FC yatangiye neza itsinda Vision FC 3-0, birimo icya Mwiseneza Djamar wari umaze imyaka ibiri adatsinda.

Mwiseneza Djamar watsinze igitego cya gatatu cya APR FC yari amaze imyaka itatu adatsinda
Mwiseneza Djamar watsinze igitego cya gatatu cya APR FC yari amaze imyaka itatu adatsinda

Ikipe y’ingabo z’u Rwanda APR FC yatangiye urugendo rwo gushaka igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa kabiri tariki 18 Mata 2017. Yakinnye na Vision FC umukino ubanza wabereye kuri stade Umumena.

Ni umukino Jimmy Mulisa utoza APR FC yari akeneye intsinzi kuko yifuza igikombe cy’amahoro kuko amahirwe yo kwisubiza icya shampiyona y’u Rwanda ari make kuko arushwa na Rayon sports iyoboye urutonde amanota umunani (Rayon ifite n’ikirarane).

Nubwo yabanje mu kibuga bamwe mu bakinnyi badasanzwe babona umwanya, yabonye umusaruro kuko ku munota 23 yari yafunguye amazamu ku gitego cya Sekamana Maxime ku mupira yahawe na Onesme Twizerimana.

Mbere yo kurangiza igice cya mbere APR FC yabonye igitego cya kabiri cya Twizerimana Onesme warengeje umupira umunyezamu wa Vision FC Ndahiro Patrick byatumye igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Mu gice cya kabiri APR FC yagarukanye intego yo gusatira no gushaka ibindi bitego kuko yahise inasimbuza, Nshuti Innocent asimbura Onesme Twizerimana, Mucyo Fred Januzaj asimbura Benedata Janvier naho Mwiseneza Djamar afata umwanya wa Fiston Nkinzingabo.

Yakomeje kubona uburyo bushobora kubyara igitego ariko inshuro eshatu amahirwe apfushwa ubusa na Innocent Nshuti wagiyemo asimbuye.

Habura iminota itatu ngo umukino urangire Mwiseneza Djamar yatsindiye APR FC igitego cya gatatu ku mupira yahawe na Ngabo Albert wakinaga nka myugariro w’iburyo. Uyu mugabo APR FC yakuye muri Rayon ashyira akadomo ku myaka ibiri yari amaze adatsinda mu mikino y’amarushanwa kuko abiheruka tariki 8 Gashyantare 2015 ubwo ikipe ye yatsindaga Etincelles FC.

Imikino y’igikombe cy’Amahoro

Kuwa kabiri tariki 18 Mata 2017

  • Esperence 0-4 Espoir FC
  • Vision FC 0-3 APR FC

Kuwa gatatu tariki 19 Mata 2017

  • Rugende vs Rayon Sports (Stade de Kigali, 15:30)
  • Heroes Fc vs AS Kigali (Kicukiro, 15:30)
  • Etoile de l’est vs SC Kiyovu (Ngoma, 15:30)
  • Akagera Fc vs Amagaju Fc (Rwinkwavu, 15:30)
  • Vision JN vs AS Muhanga (Rubavu, 15:30)
  • Miroplast Fc vs Gicumbi Fc (Stade Mironko, 15:30)
  • United Stars Fc vs Police Fc (Kabagari, 15:30)
  • Hope Fc vs Bugesera Fc (Rutsiro, 15:30)
  • Aspor Fc vs La Jeunesse Fc (Kicukiro, 13:00)
  • Kirehe Fc vs Etincelles Fc (Kirehe, 15:30)
  • Intare Fc vs Mukura VS (Kamena, 15:30)
  • Rwamagana City Fc vs Sunrise Fc (Rwamagana, 15:30)

Abakinnyi 11 babanjemo muri APR FC
Abakinnyi 11 babanjemo muri APR FC
Abasore biganjemo abakiri bato babanjemo muri Vision FC
Abasore biganjemo abakiri bato babanjemo muri Vision FC
Abatoza ba APR FC bayobowe na Jimmy Mulisabareba uko abasore babo bitwara
Abatoza ba APR FC bayobowe na Jimmy Mulisabareba uko abasore babo bitwara
Antoine Hey utoza Amavubi yarebye uyu mukino
Antoine Hey utoza Amavubi yarebye uyu mukino
Vision FC yanyuzagamo igasatira ariko ntibyaze umusaruro uburyo babonye
Vision FC yanyuzagamo igasatira ariko ntibyaze umusaruro uburyo babonye
Sekamana Maxime yafunguye amazamu yabanje gucenga umunyezamu
Sekamana Maxime yafunguye amazamu yabanje gucenga umunyezamu
Twizerimana na Sekamana bitwaye neza mu gice cya mbere
Twizerimana na Sekamana bitwaye neza mu gice cya mbere
Onesme Twizerimana mbere yo gutera ishoti ryavuyemo igitego cya kabiri cya APR FC
Onesme Twizerimana mbere yo gutera ishoti ryavuyemo igitego cya kabiri cya APR FC
Onesme Twizerimana yatsinze anatanga umupira wavuyemo igitego
Onesme Twizerimana yatsinze anatanga umupira wavuyemo igitego
Barifuza gutwara igikombe cy'Amahoro kuko amahirwe y'icya shampiyona ari make
Barifuza gutwara igikombe cy’Amahoro kuko amahirwe y’icya shampiyona ari make

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish