Gasabo: Impanuka y’ikamyo yahitanye bane barimo abana 3 bavuye ku ishuri
Mu mudugudu wa Nyakabungo, akagali ka Gasaze mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo, ahagana saa Sita, ikamyo yari itwaye itaka yakoze impanuka irenga umuhanda yica abana batatu bari bavuye ku ishuri. Uwari uyitwaye yashizemo umwuka nyuma yo kugezwa kwa muganga.
Umuvuguzi wa Police ishami ry’umutekano wo mu muhanga, CIP Emmnanuel Kabanda yabwiye Umuseke ko iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa sita.
Uwabonye iyi mpanuka iba, yabwiye Umuseke ko iyi kamyo yari itwaye itaka, iza guta umuhanda igonga abana batatu bari bavuye ku ishuri, ihita ikomeza mu ngo z’abaturage isenya inzu iri hafi aho.
Avuga ko muri iyi nzu yasenywe n’iyi kamyo nta muntu wari urimo. Uwari utwaye iyi kamyo, yaje kwitaba Imana, akigezwa mu kigo nderabuzima cya Nyacyonga.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Birababaje!ivyo bibondo nuyo mushoferi Imana ibahe iruhuko ridashira.
Oh my God! Mbega inkuru iteye agahinda! Imiryango yabo mukomere, Imana ibahe imbaraga kuko ntibyoroshye.
Ababuriye ababo muriyi mpanuka bihanga
Comments are closed.