Digiqole ad

Abasiganwa barenga 4000 bitezwe muri Kigali International Peace Marathon

 Abasiganwa barenga 4000 bitezwe muri Kigali International Peace Marathon

Abasiganwa barenga 4000 bitezwe Kigali International Peace Marathon

Isiganwa mpuzamahanga ‘Kigali International Peace Marathon’ izatangira muri Gicurasi byitezwe ko rizitabirwa n’abakinnyi barenga 4000 barimo benshi b’abanyamahanga.

Abasiganwa barenga 4000 bitezwe Kigali International Peace Marathon
Abasiganwa barenga 4000 bitezwe Kigali International Peace Marathon

Kuva tariki 21 Gicurasi nibwo hateganyijwe isiganwa mpuzamahanga rizenguruka umujyi wa Kigali mu gusiganwa ku maguru. Iri siganwa riri ku ngengabihe ya ‘International Association of Athletics Federations’  IAAF rigiye gukinwa ku nshuro ya 13.

Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda ‘RAF’ Rukundo Johnson yabwiye Umuseke ko imyiteguro irimbanije kandi ko biteze abiyandikisha basaga 4000.

Rukundo yagize ati: “Imyiteguro y’iri siganwa itangira mu ntangiriro z’umwaka. Inama zitandukanye zarakozwe kandi kwiyandikisha birakomeje ku kicaro cy’ishyirahamwe.

Uyu mwaka twiteze abasiganwa barenga 4000 mu byiciro byose biganjemo abanyamahanga. Kuko usibye ababigize umwuga biyandikisha, turifuza no gutumira abasiganwa babiri, umugabo n’umugore muri ibi bihugu duturanye. Twiteze isiganwa riryoshye kurusha ay’imyaka ishize.”

Uyu munyamabanga yakomeje atubwira ko ibyiciro bizakinwa ari; full marathon (42km), half marathon (21km) na run for fun ikinwa n’abatarabigize umwuga, abageze mu za bukuru n’abana (7km).

Imihanda izakoreshwa muri ‘half marathon’, abasiganwa bazahaguruka kuri stade Amahorom bace Chez Lando, Gishushu, MTN Centre Nyarutarama, Gacuriro basubire ku Gishushu, banyure ku nteko ishinga amategeko, Umubano Hotel bagaruke ku Gishushu, Gisementi, Tigo, KIE, Control Technique, Sports View Hotel basoreze kuri stade Amahoro.

Abasiganwa muri full marathon bo bazanyura muri iyi mihanda inshuro ebyiri bahatanira gutwara umudari ufitwe na James Cheritich Tallam wahize abandi muri Kigali International Peace Marathon y’umwaka ushize.

Umunyakenya Tallam James Cherittich niwe wegukanye Marathon ishize
Umunyakenya Tallam James Cherittich niwe wegukanye Marathon ishize

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish