Digiqole ad

Buravani na Andy Bumuntu ni abahanzi b’abahanga u Rwanda rufite- Ben Kayiranga

 Buravani na Andy Bumuntu ni abahanzi b’abahanga u Rwanda rufite- Ben Kayiranga

Ben Kayiranga avuga ko Yvan Buravani na Andy Bumuntu bari mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite

Umuhanzi Kayiranga Benjamin wamamaye cyane mu ndirimbo yise ‘Freedom’, avuga ko yashimishijwe no gukorana indirimbo na Yvan Burani & Andy Bumuntu ndetse atungurwa n’ubuhanga bafite.

Ben Kayiranga avuga ko Yvan Buravani na Andy Bumuntu bari mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite

Ben Kayiranga umaze imyaka 30 mu Bufaransa, ubu ari mu Rwanda aho yaje kwibuka ku nshuro ya 23 u Rwanda rwibuka rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo yari agitegura urugendo rwe ngo aze mu Rwanda, avuga ko yagejeje igitekerezo cye kuri Yvan Buravani cyo kuba bakorana indirimbo ivuga kuri Jenoside.

Gusa agatekereza ko bishobora kuzafata igihe cyo kuyikora kubera ko batari hamwe ngo bungurane ibitekerezo ku butumwa bagomba kuyitambutsamo.

Ben yabwiye RoyalTv ko yatunguwe no kugera mu Rwanda asanga Yvan Buravani yararangije gushaka injyana {Melody} iyo ndirimbo izaririmbwamo ndetse yaranamaze gukora inyikirizo “Chorus”.

Mu gutangira gukora iyo ndirimbo bise ‘Turibuka’, nibwo Buravani yabwiye Ben Kayiranga ko azi umuntu ushobora gushyiramo ijwi rye indirimbo ikarushaho kuba nziza aribwo bahise bahamagara Andy Bumuntu.

Kuba nta muhanzi w’umunyarwanda uramenyekana cyane mu karere, Ben asanga atari uko ari abaswa. Habura gushorwamo imari n’ibigo byikorera.

Akomeza avuga ko n’ihuriro ry’abahanzi rifite akazi katoroshye ko gushakira hamwe icyateza umuziki w’u Rwanda imbere. Gusa bishoboka cyane mu gihe baba bahurije hamwe umugambi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • nukuri ndabagukunda kdi cyane muririmba neza cyane

Comments are closed.

en_USEnglish