Washington: Babanaga nk’umugore n’umugabo ari impanga batabizi
Umugore n’umugabo babana nk’abashakanye batunguwe no kuba ibizamini bya DNA byakorewe muri IVF clinic yo muri Washington DC bigaragaza ko bavutse ari impanga.
Uyu mugore n’umugabo bahuriye mu ishuri bagakundana bikagera aho bemeranya kubana akaramata bakanabishyira mu bikorwa bagiye gukoresha ibizamini kugira ngo babyare umwana wabo wa mbere (ni ko bigenda mu bihugu byateye imbere).
Umuganga wapimye uyu mugore n’umugabo yavuze ko ikiciro cya mbere cy’ibizamini bya DNA cyamweretse ko aba bombi bafitanye isano.
Ati “ Mbere nabanje gutekereza ko bashobora kuba bafitanye isano rya kure wenda ko bashobora kuba ari ababyara ariko nyuma nza gusanga bahuje buri kimwe cyose.”
Avuga ko uko ibyiciro by’iki kizamini byagendaga byegereza ku musozo yakomezaga kubona ko aba bombi bahuje utunyangingo twinshi ndetse aza gusanga baravutse ku italiki imwe yo mu mwaka wa 1984. Ati “ Icyahise kinza mu mutwe ni uko aba bombi ari impanga.”
Uyu mudogiteri wapimye uyu mugore n’umugabo bari bagiye kubyara amacugane (umwana uvuka ku bantu bafitanye isano rya hafi) yavuze ko byamugoye kubibasobanurira.
Gusa ngo bakimara kubwirwa iyi nkuru bayifashe nk’amashyengo kuko bombi ntawabyemeye.
Dogiteri wabapimye akomeza agira ati “ Umugabo yavuze ngo abantu benshi bavutse ku matariki amwe ndetse baranasa ariko ntacyo baba bahuriyeho.”
Akomeza agira ati “ Umugore yakomeje kumbwira ko ndi gushyenga, ariko nanjye nkumva iyo nza kuba ndi gusetsa ariko bagombaga kumenya ukuri.”
Umugore n’umugabo bahise bibukiranya amateka baciyemo, babwiye uyu muganga inzira yose y’ubuzima bwabo basanga ari impanga koko zaje guhurira mu ishuri.
Dogiteri ati “ Ukuri ni uko bombi baje kurerwa n’imiryango batavukiyemo (to be adopted) nyuma y’aho ababyeyi babo bitabiye Imana.”
Bombi bavuze ko icyo babwiwe n’ababareze ari uko ababyeyi babo bitabye Imana mu mpanuka y’imodoka ubwo bari bakiri bato.
UM– USEKE.RW