Digiqole ad

Umukino ubanza wa CAF Confederation Cup, Rayon itsinzwe 2-0 na Rivers Utd

 Umukino ubanza wa CAF Confederation Cup, Rayon itsinzwe 2-0 na Rivers Utd

Rivers United yishimira kimwe mu bitego bishobora kuyijyana mu matsinda ya CAF Confederation Cup

Rayon sports itsinzwe na Rivers United yo muri Nigeria 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup. Abasore ba Rayon babonye uburyo bwinshi bwo kugabanya ikinyuranyo ariko ntibahirwa.

Rivers United yishimira kimwe mu bitego bishobora kuyijyana mu matsinda ya CAF Confederation Cup
Rivers United yishimira kimwe mu bitego bishobora kuyijyana mu matsinda ya CAF Confederation Cup

Kuri iki cyumweru tariki 16 Mata 2017 nibwo hakinwe umukino wa CAF Confederation Cup utarabereye igihe kubera icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, uhuza Rivers United yo muri Nigeria na Rayon sports yo mu Rwanda.

Uyu mukino wabereye kuri Yakuba Gorow Stadium mu mujyi wa Port Harcourt wo muri Leta ya Rivers yo muri Nigeria, ntiworohereye ikipe ihagarariye u Rwanda kuko watangiye isatirwa.

Mu minota ya mbere ba myugariro Mugabo Gabriel, Munezero Fiston na Nshuti Dominique Savio usanzwe ukina hagati gusa uyu munsi wakinnye nka myugariro bakoze akazi katoroshye kuko basatirwaga cyane na ba rutahizamu ba Rivers United.

Nyuma y’iminota icumi abasore ba Rayon sports batangiye kwibona mu mukino bagerageza kwiharira umupira no gusatira bakoresheje impande zakinagaho Manishimwe Djabel na Nova Bayama. Hagati y’umunota wa 10 n’uwa 15 yabonye ‘corner’ eshatu ariko ntizabyazwa umusaruro.

Rayon sports yageragezaga gushaka igitego cyo anze yaciwe intege n’igitego gitunguranye cya Rivers United yakiniraga imbere y’abafana bake bayo. Ku munota wa 29 iyi kipe yari mu rugo yafunguye amazamu ku mupira watakajwe na Moussa Camara awuha Emeka Francis Atuloma wahise wahise atera ishoti mu izamu. Iki gitego cyafashije Rivers United gusoza igice cya mbere iri imbere

Igice cya kabiri cyatangiye Rayon sports ya Masud Djuma igaragaza inyota yo gushaka igitego. Ku munota wa 55 byashobokaga ko ikibona ku mupira Manishimwe Djabel yahaye Kwizera Pierrot amaze gucenga ba myugariro babiri, ariko ishoti ry’uyu musore w’umurundi rica iruhande rw’izamu.

Stanley Eguma utoza Rivers United yahise asimbuza yongera imbaraga mu busatirizi yinjiza Asamoah Godbless watsinze kimwe mu bitego bitatu ikipe ye yatsinze Al Merreikh yo muri Sudan mu ijonjora rishize ry’amarushanwa ya CAF.

Uyu rutahizamu yagoye cyane Rayon sports binayiviramo gutsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 51 cyatsinzwe na Guy Kuemian ku ishoti rikomeye ryahindukije ku nshuro ya kabiri Ndayishimiye Eric Bakame urindira Rayon sports .

Nyuma yaho, myugariro w’ibumoso Eric Irambona yinjiye asimbuye Manishimwe Djabel. Bituma Nshuti Dominique Savio asubira mu mwanya amenyereye wo gusatira. Tidiane Kone asimbura Niyonzima Olivier Sefu naho Muhire Kevin afata umwanya wa Nova Bayama.

Byatanze umusaruro kuko Rayon sports yongeye kubona uburyo bune bwashoboraga kubyara ibitego ariko ba rutahizamu bayo barimo Moussa Camara na Tidiane Kone ntibabubyaza umusaruro, umukino urangira batsinzwe 2-0.

Umukino wo kwishyura Rayon sports isabwa gutsindamo 3-0 ngo ijye mu matsinda ya CAF Confederation Cup uzaba kuwa gatandatu tariki 22 Mata 2017, saa 15:30 kuri stade Amahoro i Kigali.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (C), Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Munezero Fiston, Dominique Savio Nshuti, Niyonzima Seif, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Nova Bayama, Djabel Manishimwe, Moussa Camara.

Rivers United: Sunday Rotimi, Ifeanyi Ubah , Zoumana Doumbia ,Emeka Ogbugh, Brhoji, E. Emeka, Esisa.Asukimunsi, Austin Festus, Guy Kuemian Venance, Christian Weli,

Roben NGABO

UM– USEKE

9 Comments

  • Nzaba ndeba ngo Muzakomeza mujyahe ariko ko Nigeria itazajya mu gihano nka Malimwamenyereye kugendera ku. MAhirwe yabandi gutsinda Wawusalama yo mu gihugu kitazwi mu mupira w’amaguru byarabavugishije mujye ku Mavi Nigeria nayo ihanwe mwambuke mugende kuko mwamenyereye

  • Bafana ba rayon sport mwirirwa musakuza ngo Apr ni star a domicile nandi mazina adafite ishingiro ko mbona ahubwo mwe muri hanyuma ya Apr! gutsindwa na equipe ya nyuma iwabo 2:0 koko!!! erega nabanya Mali mwarabacitse ngaho nimubare inshulo mumaze guhondagurwa uko zingana maze mumbwire nizo apr yatsinzwe!!
    Ivuzivuzi ryabarenze ritagira ibikorwa.

    • harya weho udasakuza abadutsinze bari babanje gutsinda 4-0 iyihe niba wibuka neza? hahahahaha iyo babitsinze ntabwo yagutsinze 9-0 ukemera 7 gusa harya ubwo ninde uri inyuma yundi nutekereza nea

  • Ahubwo naho babatsinze bicye cyane ,amahirwe yanyu yo kuzamukira Ku giceri yararangiye ni muhame hamwe,ntago wagira umutoza nka Masudi uvugavuga ngo ujyere mu matsinda pe,hariya ni ahibikorwa apana amagambo!!!ngo arikwitegura umukino wo kwishyura ngo ubanza ntawubara hhhhhh,abatoza baragwira

  • Bafana va APR nakabaye mbagaya kubwizi comments zigaragaramo ubwenge buke. ariko simbagaye kuko nziko benshi murimwe mwabanye mwanabaye munka cyane imyaka myinshi kurusha imyaka mumaze i Rwanda mu bantu. iyo niyo mitekerereze y’umukonyine, umugolf, cyangwa umunyamu. ariko njye umenyereye rayon sport nagirango mbabwireko satellite FC yadutsinze 3-2 inaha muri 2002 tuyitsinda 4-1 iwayo. nanabibutse ko umukino ugisigaje iminota 90 haracyari Kare rwose mube muretse guhondoga. murakoze

  • Wowe wiyise Sankara sigaho gusebya iryo zina ntabwo rijya ryitwa ababonetse bose, ngo abakonyine, abanyamulenge, abagolf nibindi ntazi uhuraguye, ahubwo wowe ugaragaje ubujiji n’ivangura rikabije, abo uvuga bakuriye mu nka wari ukwiye kumenya icyabibateye kandi bari bafite igihugu kibabyara, benewanyu nibo batumye batiga sha kandi utarabarushaga ubwenge, naho izo nka ugaya zagize uruhare runini mukubasubiza uburenganzira bwabo no kuba Apr ubu iriho kandi ikaguhangayikisha na bene wanyu batekereza nkawe sha, hama hamwe ahubwo ugaragare ukuntu uri inyatsi naho apr nabafana bayo ubafashe hasi ntaho muzigera muhurira muri byose kuko baragusize.

  • Mugume kurugo mwa bikona mwe mureke gikundiro yikinire. Mube mukina na sunrise mureke guta ibitabapfu

  • Rayon ndagukunda nzakugwa inyuma

  • Imana iradukunda iriya kipe tuzayitsinda kdi ibitego byinshi birenze

Comments are closed.

en_USEnglish