Digiqole ad

Episode 73: John na Nelson mu gukemura ibibazo, Martin ajya guca umuti wa mperezayo

 Episode 73: John na Nelson mu gukemura ibibazo, Martin ajya guca umuti wa mperezayo

Umuseke ubanje kubiseguraho kubera ko iyi nkuru yatinze kubageraho

John-“Ni wowe se cyangwa ndibeshye?”

Ako kanya nahise mpaguruka nsuhuza John ariko mbona asa n’uhinduye isura maze mpita mvuga,

Njyewe-“Ni njyewe rwose ngeze ino mukanya mpita mpura na ba bavandimwe, uyu yitwa….”

John-“Rekera aho nabibwiye, ahubwo se kuva ryari wirirwa mu mayoga? Nelson! Aka kanya uribagiwe koko?”

Njyewe-“Rwose ntabwo nsanzwe njya mu mayoga, nta nubwo rwose hano nari mpazi, nazanye n’aba bavandimwe twamenyanye igihe Gasongo agira impanuka, dore uyu yitwa Fiston, uyu wundi nawe yitwa Frank”

John-“Gusangira simbyanze ariko icyo nkubaza ni iki, naguhamagaye ngo uze mu mayoga cyangwa naguhamagariye kuza ngo ngufashe gukemura ibibazo ufite? Eeeeh! Ntabwo mbyumva!”

Njyewe-“Rwose naje ari mwebwe nje kureba, si nari kwibuza amahirwe nabonye yo kumfasha gukemura ibibazo mfite, nageze muri gare ndabahamagara ariko ndababura mpura n’aba bavandimwe tuzana aha banyemerera kunyumva kuko ubu aho bigeze ingabo ndi kuzikura ku nzira kuko izo nari niteze zose zamanitse amaboko.”

John-“Ngo ingabo uri kuzikura ku nzira cyangwa uri kuzikura mu mayoga? Nelson urambabaje ntabwo nari nzi ko mu gihe gito waba uhindutse unahinduye imyitwarire bigeze aha.”

Njyewe-“Ni ukuri mumbabarire! Ndabizi nimunkundira mukanyumva muraza kumenya byose.”

Fiston-“Tonton! Uyu muvandimwe wacu nyamara afite ikibazo gikomeye, uko turi aha buri wese atanze ukuboko kwe twabasha kumukura mu rwobo arimo gusa niba wenda namwe mwifuza kumurwanaho ntacyo ubwo muzatubwira aho mukeneye inkunga yacu tuzaba duhari.”

Ako kanya John yaracecetse maze akomeza kwitegereza Fiston cyane hashize akanya ahita amubwira,

John-“Ariko sha, wowe nta hantu nkuzi?”

Fiston-“Nanjye ndabona atari ubwa mbere mbabonye”

John-“Ntabwo ukora hano ra?”

Fiston-“Nibyo ntabwo mwibeshye nkora hano rwose”

John-“Nonese uziranye na Nelson?”

Fiston-“Gusa se? Na Gasongo nawe ndamuzi ndetse na Aliane nako icyayi cyose ndakizi”

John-“Eeeeh! Ok, mumbabarire nari nutse inabi mugenzi wanyu, niba ari wowe wamutumiye byo nabyemera, naho niba yaje kundeba aho kugira ngo tubonane agahitira mu mayoga byo….”

Fiston-“Nti wumva se! Boss, nari mpabutse kabisa, uzi ko ari ubwa mbere nari mbabonye mwarakaye?”

John-“Hhhhhh! Ngaho mutereho abiri ubundi mumpe Nelson dufite byinshi byo kuvugana”

Fiston-“Sawa Boss!”

John yatambitse gato tumwitegereza ajya hirya natwe dusigara aho, amaze kurenga Fiston ahita ambwira,

Fiston-“Yewe yewe yewe! Nelson ngo uwo mukobwa yitwa Dovine?”

Njyewe-“Niko yitwa kabisa, uramuzi se?”

Fiston-“Gusa se? Imbere n’inyuma niyo bamuhinduriza ico yatoye ntiryamushiramo, hari umunsi asiba hano se? Ahubwo nari mbanje ari nundi!”

Njyewe-“Fiston! Ngayo nguko, uwo nyine ari kungerekaho inda ya Martin”

Frank-“Yebaba we! Ikimbabaje kuruta ibindi ni uriya mwana Brendah uganjwe n’intimba kandi uzira ubusa, ariko uzi ko kwangiza umuntu atari ukumugonga gusa, mbega!”

Fiston-“Eeeeh! Nelson, njye ubwanjye ndahamya ko Martin na Dovine mbahaye lodge hano inshuro zirenze eshanu!”

Frank-“Inka yanjye! Ye?”

Fiston-“Ahubwo iby’i Kigali byo simbizi, gusa Dovine ajya aza gufata ticket hano akamusanga yo”

Njyewe-“Eeeeh! Fiston! Nonese uko kuri ko ariko nshaka guhamya mbigenze nte?”

Frank-“Si ngaho byabindi nakubwiraga birabaye? Fiston! Hamya ukuri dutabare umuvandimwe wangu”

Fiston-“Eeeh? Ko numva bikomeye Bavandi?”

Frank-“Nonese umuvandimwe anigwe agaramye uterereho utwatsi?”

Njyewe-“Fiston! Gerageza unkure mu mazi abira, wenda umpe ikizere ngire imbaraga”

Fiston yaracecetse gato maze ako kanya haza umukobwa wari wambaye imyenda y’abakora aho twari turi ahita atubwira,

We-“Hano niho hari umusore witwa Nelson ra?”

Fiston-“Nana bite se? Nelson ninde umugutumyeho se?”

We-“Ni abagabo bicaye hariya!”

Fiston-“Ngo abagabo?”

We-“Yego! Umwe ni wawundi mushuti wawe!”

Fiston-“Eeeeh! Ok, Nelson n’uyu reka akamaremo ubundi aze”

Uwo mukobwa wakoraga aho amaze kugenda Fiston yahise avuga buhoro asa n’utwongorera,

Fiston-“Nelson uwo mushuti wanjye Nana yavugaga ni Martin wangu”

Njyewe-“Ngo Martin? Ahubwo reka ngende nishingikirize John mubwire n’akari imurori dore igihe yampereye”

Ako kanya nahise mpaguruka vuba vuba ngo ngende ariko Fiston ahita amfata ukuboko ndongera ndicara

Fiston-“Nelson! Uriya John ni Papa wawe?”

Njyewe-“Fiston! John mufata nk’umubyeyi kuko ukuntu yatwitayeho rwose angana Data wambyaye nubwo ntamuzi”

Fiston-“Eeeeeh! Mbega amahirwe! Kuri ubu biragoye kubona ukwitaho atarakubyaye! Ntuzi ko hari n’ugusanga mu bibazo wamwitabaza akakubaza ngo: Barakubyaye ngo nkurere? Nizere ko bitaza kuba”

Frank-“Byihorere wangu! Gusa uriya mu Papa niba atari na So ukubyara uzajye umwubaha, nk’ubu njye ndiragira nkicyura kuko icyo nifuza cyose nkibona, ariko hari igihe nifuza uwambwira ngo ca muri iyi nzira nkamubura, ibyo nibyo rero bishobora kuzatuma igihe kimwe nicuza, niba uriya mugabo umufata nka Papa wawe kubera ukuntu akwitangira nubundi genda ugaragaze ukuri kwawe urebe ngo uriya mugabo gito arakorwa n’isoni”

Njyewe-“Brothers! Ayo ni amahirwe akomeye ngize atagirwa na buri wese, nonese uru rugamba ndiho ndwana intwaro nyigire iyihe ko ngize amahirwe mukampa umwanya mukanyumvira aho abo nizeraga banyeretse ko ikizere nari mfite ari intizo?”

Frank-“Bro! Komera kandi ushikame mu gihe maze ku isi ndabizi neza ukuri kuratsinda”

Fiston-“Nelson! Burya iyo uwo wizeraga yaguhindutse ibintu biba byakanuye nk’ibiboga bitagira inyanya, gusa ukuri ufite muri wowe niko kuratuma utsinda uru rugamba”

Njyewe-“Ibyo ndabyumva”

Fiston-“Wowe tuza ubanze wakire byose, wakire ko Gasongo yagusize, wakire ko Martin atagucira akari urutega, wongere wakire ko uwo mukobwa w’umutima w’ubugome aguhigira kutakubura ngo ukunde uburanirwe maze nurangiza wihe ikizere”

Njyewe-“Nonese Fiston, nimara kwiha ikizere ngahamya ukuri, uranyemerera ko nawe uraguhamiriza?”

Fiston-“Nelson! Mbere y’uko nguhamya banza umenye ko burya ikizere kirema kandi ikizere kirakomeza, ibyo ari byo byose hari impamvu wamenye ko inzira wisanzemo igana ikuzimu maze ugakata ugasubira inyuma”

Frank-“Bro! Buriya no kuba uri kuvuga tukakumva kandi nta kizere waduhaga kiruta icyo wahaga abavandimwe nabyo byaguha gukomera, ikindi kandi uriya mu Papa aragushyigikiye kuko ahangayikishijwe n’ibazo byawe akaba ariyo mpamvu yaguhamagaye”

Fiston-“Nelson! Ndumva rero kuza guhamiriza imbere…”

Fiston akivuga gutyo nahise mbona John ahingutse nanjye mpita mpaguruka ngenda musanga duhurira mu nzira,

John-“Niko sha Nelson! Umuntu nagutumyeho ntabwo yakubwiye?”

Njyewe-“Eeeeh! Yambwiye nari ndi kumaramo ako nari nsigaje”

John-“Ok! Ngaho ngwino rero niba uri mu kuri ubandwe habona”

Njyewe-“Nta kibazo rwose”

John yarahindukiye nanjye ndamukurikira dutera intambwe dutera indi duhinguka aho Martin yari yicaye akimbona arikanga,

Martin-“Uuuuh? Ese uyu muhungu umukuye hehe John?”

John-“Hhhhhh! Uratunguwe se?”

Martin-“Nonese ntakorera i Kigali? Sibyo nakubwiraga se? Erega ni ugukora iriya gahunda naho umusimbura we ari tayali”

Nkimara kumva ayo magambo ya Martin nabaye nk’ukubiswe n’inkuba ariko nihagararaho nsa nk’utabyumvise ako kanya John ahita ambwira,

John-“Icara sha Nelson!”

Njyewe-“Murakoze!”

Martin-“Ubundi se niba ari ukuvumba iyo iryo cupa bariguha ugataha sha? Urabona wari wakura byo kwicarana n’abantu b’abagabo nkatwe twihaye?”

Njyewe-“Munyemereye tukicarana byanyubaka kuko ndi kwitoza kuziha nkamwe kandi niho ngana”

Martin-“Eeeeeh! Urumva ukuntu usubiza abantu mutangana? Kandi ushobora kuba wubahuka sha! Nako ni nabyo”

John-“Nonese Bwana Martin! Ubwo uwo musore niba akubwiye ko ari kwiga kwiha nkatwe akubwiye nabi?”

Martin-“Eeeh? Uyu nuko utamuzi, mukanya aratubwira ko turi za bihehe! Ntiyigeze kubimbwira se musanze…”

John-“Hhhhhhhh! Ubwo se urumva yabitinyuka koko?”

Martin-“Wowe amafuti y’uno musore ntayo uzi, ubu se nari….”

John-“Wivunika erega ni nayo mpamvu muzanye ngo tubikemure!”

Martin-“Uuuuuh? Nonese John! Gahunda z’akazi zikemurirwa mu kabari?”

John-“Gukemura ibibazo buriya ntibisaba amasaha ahubwo bisaba ukuri kuko ukuri kutarebera ku masaha, ndifuza kumenya ikosa rikomeye uyu mwana yakoze rituma usaba ko twamuhagarika by’agateganyo”

Martin-“Eeeh? John, ubu rwose waba ubihije inzoga, natahe amakosa afite ndabizi ntabyireguzo ayafitiye”

John-“Nyine ayo makosa niyo nshaka kumenya, Martin! Uyu musore yakoze iki?”

Martin-“Eeeeeh! Uzi ko nasize ntakinze inzugi z’imodoka? Reka nze gato”

Martin yahise ahaguruka maze asohoka yihuta cyane njye na John dusigara aho dutegereje ko agaruka.

Hashize umunota umwe, hashira ibiri uwa gatatu John ahamagara umukobwa umwe mu bashinzwe Serivise aza yihuta maze aramubwira,

John-“Wazaniye uno musore icyo kunywa se?”

We-“Yego Boss! Nonese uriya mugabo ko agiye Komande nyikomeze cyangwa?”

John-“Ntabwo agiye ahubwo anyarukiye muri parking gato araje”

We-“Uuuuh? Kandi mbonye….”

John-“Tuza sha turakwishyura”

Uwo mukobwa yahise akata aragenda hashize akanya azana ka ga Fanta nanywaga aransukira amaze kugenda,

John-“Nelson! Nirinze kugira icyo nkubwira kugira ngo menye ukuri, ntabwo ari uko nshaka kugutaba mu nama ahubwo niba ari ni ikosa ufite nshaka kurimenya maze ryaba rikwiye imbabazi ukazisaba”

Njyewe-“Nditeguye impande zose kandi ukuri kuri kumbyiganiramo”

John-“Byaba ari amahire uramutse ufite ukuri, byatuma nkongerera ikizere naho ubundi nsanze ufite amakosa byambabaza”

Njyewe-“Ukuri kundimo kuzwi nuwanteze amatwi, namwe nimunkundira mukanyuma ndabizi muraza kumenya byose, sinakwirengagiza byose ngo nibagirwe n’aho wadukuye, niyo nahinduka gute sinahinduka ngo mbe uwo kukuvuna kandi nifuza kuzagutwaza imbago”

John-“Ese? Iyo ibaye ariyo ntego yawe byaba ari byiza rwose, ahubwo se uyu mugabo noneho yagiye gufunga imodoka yasize muri gare cyangwa?”

Njyewe-“Wasanga yahuye n’undi muntu ahari akamurangaza”

John-“Reka nze muhamagare numve!”

John yakuye telephone mu mufuka maze mbona ari kurebamo ibyo ari byo byose yarebaga numero za Martin, arangije ashyira ku gutwi akomeza kugumishaho hashize akanya mbona ayikuye ku gutwi arongera akanda yes asubiza ku gutwi nanone mbona ayikuyeho maze ahita avuga,

John-“Uuuuh? Ko atayifata se kandi?”

Njyewe-“Eeeeh? Ubu se bimugendekeye gute ra? Mwongere muhamagare wenda mwumve ko noneho ayifata”

John yarongeye afata telephone ashyira ku gutwi noneho ahita ayikuraho yihuta ahita ambwira,

John-“Noneho se ko ayikuyeho bigenze gute?”

Njyewe-“Uuuuuh? Ngo ayikuyeho?”

John-“Ayikuyeho da! Ubu se tuvuge ko agiye?”

Njyewe-“Eeeh? Byanashoboka, erega buriya…”

Nkivuga gutyo wa mukobwa yahise azana Komande ya brouchette n’agafiriti ashyira aho ku meza maze John ahita amubaza,

John-“Niko! Ko uzanye ibya babiri se sinaguhaye Komande ya batatu?”

We-“Wa mugabo mwari muri kumwe yagiye”

John-“Oya ntabwo yatashye ahubwo yagiye hariya muri parking araje, ngaho ihute uze ubizanye kandi ubanguke”

We-“Nonese ko yanatwishyuye?”

John-“Uuuuh? Uravugisha ukuri?”

We-“Rwose yatwishyuye aratubwira ngo tunabongere munywe muhage tuyandike ku ruhande azaza kuyishyura ejo”

John-“Ye? Ibyo se birashoboka?”

We-“Ahubwo se mbazanire indi round?”

John-“Oya sha igendere”

Uwo mukobwa yarakase aragenda John akomeza kuzunguza umutwe asa n’utabyumva neza hashize akanya ahita avuga,

John-“Ariko buriya Martin nta soni afite zo kumfata akansuzugura akansiga hano akagenda ari njye namwihamagariye? ……………………………………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 74……

 

49 Comments

  • good. biraryoshye. mbaye uwa mbereeeeee

  • Martin azakorwa nisoni

  • Martin uri ikibwa nta kindi navuga. koko umuntu w’umugabo wihaye wa mugani wawe, unanirwa kwihagararaho. hagarara hamwe isi ikubone. oncle se ajyana umwana we muri lodge. Nelson mwiza courage ibyawe bigiye kuba byiza humura. igihe ni iki. Ariko umuseke noneho muradusondetse murakabya.

  • Ntunyumvira

  • Mbega najye mbaye uwambere gusoma.

  • Martin harahunze hahaha niho noneho John araza abyumve neza Martin nda mwanze yoo ko atangiye kumwara bitarajya ahangaragara nelson azira ubusa .Mwanditsi rwose ihangane uduhe Episode igaragara nahubundi uratwicisha amatsiko

  • Komeza

  • KOMEZA

  • NIBYIZA CYANE KO MARTIN AKWEPYE JOHN UKURI KWA MBERE KWA NERSON KUKO UMUNYABYAHA AHUNGA NTAWUMWIRUKANYE GUSA IYI EPSODE NI NGUFI CYANE ! PE MWATUGAVUYE ARIKO NERSON KOMERA UZATSINDA

  • iteka ukuri kuratsinda kandi ikinyoma kiraryana

  • Ni kagufi weeee
    Ark ni sawa..ukuri iteka kuratsinda

  • Mwakoze ariko nikagufi pe

  • Wooow ukuri kwa Nelson kuraje kugaragare sasa

  • Mbega!!Birababaje kubona Martin agenda nta kintu bavuganye. Na John ntabwo avuganye na Nelson nibura ngo twumve uko abyakira?

  • Ntakuntu yagutega amatwi kdi aziko agomba gutsindwa uko byagenda kwose

  • Mbega imbwa-Franck!
    Aragapuuuu.
    Ukuri kwajya kwagaragara.

    Ariko ni kagufi weeee! Pasika ya beep Koko!?

  • Ukuri kugiye kugaragara. Martin nagume hamwe agaragare. Ikinyoma ntikicara ku ntebe kabiri ariko ukuri guhoraho. Umuseke turabashimiye.

  • Oooh lala muratubipye pe ntunatubwiye niba nyuma nelson yaratekerereje john ukuri kose.Mbega umugabo mbwa utinyabukuri ngo ni martin

  • mbega martin yewe azaseba pe umwanzi agucira akobo imana igucira akanzu

  • Iteka ubundi ukuri kuryana mumatwi kdi nyiricyaha ahunga ntawumwirukanya niba john yarize analysis agendeye kubyo uramubwira haricyo ari buvumbure kuriyo ngirwa mugabo martin

    ila kila wakati ukweli unauma mutegaskio asiye nahakili anajisifu mwenyewe!

  • Mbega gato keza. murakoze ubutaha muzakongere!!

  • kagufi cyane pe

  • muradusondetsepe

  • Noneho mbaye uwanyuma gusoma! arko nuko mwatinze kuduha episode.

    Fares
    0722337737

    • Ndago ubaye uwanyu. Igikuru nuko ukuramo inyigisho

    • Ntago ubaye uwanyuma. Igikuru nuko ukuramo inyigisho

  • Mbega Martin gusa urwanira ukuri iteka aratsinda.gusa kabaye kagufi bikabije pe

  • Akagace kararhoshye, umwanditsi yahinduye umuvuno Nelson arikuvuga noneho ibintu bizima, nakomereze aho avuge ukuri, courage nelson!

  • Ayyyinya Martin Ko Uhunga Kare Hamahamwe Wumve Uko Ikinyoma Kimera Ngo Umusimbura Ari Tayari Kdi Wabona Ari Gasongo

  • Nizere ko iyejo izaba itubwira ko Nelson yabwiye byose Jhon kd na Jhon yamuteze amatwi! Oncle Martin naze arebe uko isi ireshya.

  • Ukuri kwatangiye gutsinda

  • ukuri gutangiye kubona ibimenyetso da

  • Yebabawe ni kagufi cyane

  • Eeeeeeenari nacicwe pe,kugenda kwa sugar dady martin biratuma Nelson avuga neza byose ,kandi ahise agaragazs amakosa,nelson urintwali cyane .ariko muradusondeka rwose mugerageze inkuru ndende

  • Yeah ni mimni kbsa ariko ni keza.thx umwanditsi
    ukuri kwa mbere nuko martin ahunze ntawumwirukanye
    Kabiri nuko Fiston azi byose nubwo bimukomereye ariko azahamya ukuri byanze bikunze kuko niyo ataguhamya tayali frank arakuzi
    Nelson va ibibazo imuzi ubwire john byose kdi ejo uzibuke kureba brendah rwose aragutegereje
    Gasongo,Dovine,Martin,Ganza,Jojo Shame upon youuuuuuuuuu

  • Umuseke.com bravo muraturyohereza ukuri guts inda ikinyoma

  • Mbega Martin ikinyoma cye gitangiye kumwirukansa hakiri kare. Nelson komera ukomeze kwakira byose ubwire John ukuri kose ndabizi aragufasha. Naho Fiston sinamurenganya nubwo azi ukuri ariko niba nta bimenyetso bifatika kuguhamya ntibyoroshye kereka niba abafata ayo ma lodge hari aho biyandika bagasinya cg harimo ama camera yakwifashishwa naho niba ari ukubibona gusa ntibihagije. Thx Umuseke.

  • uyu mugabo se ko anyonyomba? nahame hamwe. fiston se azemera kuvugisha ukuri?

  • Mjcool frank yakoze irihe kosa? Ahubwo martin niwe bita rukamba pe. Nelson nagire vuba abwire ukuri lose

  • Mjcool frank yakoze irihe kosa? Ahubwo martin niwe bita rukamba pe. Nelson nagire vuba abwire ukuri kose John

  • inkuru iraryoshye cyane ariko umwanditsi nawe ari gukabya kbs.episode eshatu zose umuntu ari munzira ataragera iyo ajya ataravuga ikimugenza?mugabanye kukagira agakuri kbs.

  • umuseke muri aba mbere nukuturyohereza kbs gusa mwaduhaye kagufi!ariko igishimishije n’uko ikinyoma cya Martin kigiye kugaragara

  • Mwonjyeye kutubihiriza pe nubu ndayibuze iyo mubitubwirira rimwe ejo ko nuyumunsi itinda

  • mwaramutse turabasaba mwakongera kuko muri kudusondeka ikindi niba mwahinduye gahunda mutubwire kuko amatsiko aba atwishe cyane

  • Mwaramutse ,umuseke rwose mwakabije kudusinziriza.Please amatsiko aratwishe nukuri.

  • nabyutse kare ariko nahebye 74muduhe

  • Martin karamugwiriye

  • Mwatwicishije amatsiko kbsa

  • Mwatwicishije amatsiko kbsa

Comments are closed.

en_USEnglish