Mgr Kambanda arasaba Abakristu gutsinda inda nini bafasha abakene
Mugihe kuri iki cyumweru abakiristu bitegura kwizihiza umunsi wa Pasika umushumba wa Kiliziya Gatolika muri Dioyosezi ya Kibungo Musenyeri Antoni Kambanda arahamagarira abakirstu kwirinda inda nini bakita kubababaye. Avuga ko by’umwihariko kuri uyu wa gatanu mutagatifu aba ari umunsi ukomeye cyane ku bakirstu gatulika. Uyu munsi bamwe muribo twasanze basuye abarwayi mu bitaro bya Kibungo.
Uwa gatanu Abakristu Gatulika bawuha agaciro nk’umunsi w’ububabare bwa Yezu ari nawo abitangiraho kumusaraba.
Musenyeri Antoni Kambanda avuga ko abakirsistu bagomba kurangwa n’urukundo by’umwihariko kuri uyu wa gatanu mutagatifu akabasaba kwigomwa ibyo bari kurya bakabifashisha abababaye bari kwa muganga n’ahandi.
Ati “Kuri uyu wa gatanu umukiriristu asabwa gusiiba, ntabwo ari ukwiyiriza byo kwiyicisha inzara gusa ahubwo ni ukwigomwa kugirango bitoze gutsinda inda nini, ibyo umuntu yigomwe akabifashisha abakene, ndasaba rero abakiristu kubigenza gutyo”.
Ubu butumwa bwa Musenyeri bwaba bwumvikanye cyangwa busanzwe buzirikanwa kuko twanyarukiye mubitaro bya Kibungo tuhasanga abakristu baje gufasha abarwayi.
Sekamana Azades umujyanama muri Cholar ya Mutagati Gaburiyeri iririmba muri Cathedrale ya Kibungo mu izina ryabo yari ayoboye muri iki gikorwa cy’urukundo yatubwiye ko bakoze ibi kugirango basangire nabafite ibibazo.
Ati “Dusabwa kurushaho gusangira na bagenzi bacu ibyo dufite nk’uko yezu nawe yasangiye n’intumwa ze akadusaba natwe gusangira na bagenzi bacu”.
Abarwayi bahawe ubufasha bishimiye uburyo iyi Choral ya St. Gabriel yabasuye bakavuga ko iki ari igikorwa kibakomeza muburwayi bwabo.
Abemera Yezu Kristu nk’umukiza wabo bakemera ko yazutse, baritegura kwizihiza izuka rye kuri iki cyumweru. Tubifurije Pasika nziza.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
3 Comments
ubu butumwa buramutse bukurikijwe nabayobozi bakuru bigihugu wenda umutwaro wo guhangana nizamuka ryibiciro ku masoko wakorohera abaturage dore ko abayobozi bazamuriwe imushahara nibibatunga kugira ngo bahangane nibyo bibazo ariko ntawari wafata iyambere ngo agiye gufasha abari gusuhukira za uganda cg se avuge ati reka imishahara yabo igabanywe hongerwe abahembwa dukeya,erega nubushake bubura gusa ….
Ese kuki badatoza abayoboke b’amadini gukora bakava mu bukene aho gutegereza ko gusagurirwa n’abakora bataruhuka ngo batunge imiryango yabo. Ikindi bababwire ko ak’imuhana kaza imvura ihise. Harya ngo barababeshya ngo hahirwa abakene. Birababaje ahubwo.
@mami we, uri umuntu mubi cyane. Iyo umuntu asomye ibyo wanditse hajuru aha ahita abona icyo uricyo. Ubwo se ubona abakene bariho aribo babyiteye.
Comments are closed.