Digiqole ad

Muyumbu: Nyuma yo kujugunywa muri Nyabarongo akavamo yababariye abamwiciye abe

 Muyumbu: Nyuma yo kujugunywa muri Nyabarongo akavamo yababariye abamwiciye abe

Uwimana Erinestine yarokowe n’Imana mu buryo bw’igitangaza

Ernestine Uwimana ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atuye mu murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana. Yahaye ubuhamya abari baje kwibuka Abatutsi barenga ibihumbi 14 bashyinguye mu rwibutso rw’i Muyumbu ababwira ukuntu Interahamwe zamuhize zimwita Umututsikazi w’icyitso, zikamuvumbura aho abantu bari baramuhishe mu mwobo, nuko yaje gutanga imbabazi.

Uwimana Erinestine yarokowe n’Imana mu buryo bw’igitangaza

Hejuru y’umwobo yahishwemo bahateye imigozi y’ibijumba nyuma Interahamwe ziramuvumbura zijya kumujugunya muri Nyabarongo ariko Imana iramutabara, kandi yabaye uwa mbere mu kubabarira abamwiciye abe.

Umuhango wo kwibuka Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Rwamashyongoshyo n’indi mirenge yose yari igize Commune Bicumbi, bashyinguye mu rwibutso rwa Muyumbu witabiriwe n’abacitse ku icumu baharokokeye bakihatuye na n’ubu hamwe n’abandi baturutse hirya no hino mu Rwanda.

Muri uyu muhango kandi hashyinguwe imibiri iherutse kuboneka igera kuri makumyabiri n’abatandatu (26).

Erenestine  Uwimana waroshywe mu ruzi ariko akarokoka nyuma, yabwiye abari aho ko Jenoside yabaye amaze igihe gito arongowe. Ngo yari mushya muri ako gace, abantu bari bazi ko ari Umututsikazi, ariko ngo akaba n’icyitso cy’Inkotanyi kuko ngo ‘yasaga n’Abahima’.

Interahamwe zahize Abatutsi bose bari mu gace yari atuyemo zirabica, harokoka mbarwa. We kubera ko bavugaga ko uretse kuba ari Umututsikazi, ko ari n’icyitso cy’Inkotanyi, baramuhize ariko Imana ikajya imurinda nk’uko yabivuze.

Abandi bamaze kubica ari we usigaye na muramukazi we,  yasanze umuntu amusaba kumuhisha undi asanga nta handi yamuhisha kubera ko yatinyaga ko bazamuvumbura ahitamo gucukura icyobo amushyiramo, ariko asigaza aho guhumekera n’ahinjirira urumuri, ku ruhande ateraho imigozi y’ibijumba mu rwego rwo kujijisha ngo abicanyi bazagire ngo ni mu murima usanzwe.

Nyuma y’igihe runaka nyir’umurima akaba ari nawe wari wamuhishe, yahisemo kuhamukura kugira ngo batazahamusanga kubera ko imvura yaragwaga ikamanura ibitaka.

Yitwikiriye ijoro arahamukura kugira ngo bujye gucya aho bagiye bakandagira hatose ku buryo nta wabona ibirenge byabo ngo akurikirane ikirari cyabo.

Bageze ahantu  uwamuhishe, amusaba ko yaba arebye ahandi ajya, batandukana batyo.

Nyuma y’igihe yaje guhura na muramukazi we bakomezanya urugendo ruruhije. Mu gihe cyakurikiyeho, Interahamwe zarabafashe, zirabyina zishima ko zibonye icyitso zari zarabuze.

Uwimana yabwiye abari bateraniye aho ko yatangajwe no kubona abantu babyina bagahamiriza kuko babonye umuntu wo kwica kandi ari inzirakarengane.

Ati: “Sinarinzi ko abantu babona umuntu bajya kumwica bagahamiriza nk’abacyuje ubukwe.”

Mu marira menshi yavuze ko bahise babajyana kuri Nyabarongo we na muramukazi we, bagenda babakubita ibibatira by’imihoro ariko ngo Imana irabarinda ntibabatema.

Bageze kuri Nyabarongo abicanyi bagiye ‘impaka z’uburyo bwo kubica’, bamwe bakifuza ko babanza kubaca imitwe bakabona kubajugunyamo, abandi bavugaga ko bababoshye bakabajugunyamo byaba ari byo.

Mu gihe bari bamaze kwemeza ko bagiye  kubanza kubaboha, umwe yahise ajugunya Erenestine Uwimana muri Nyabarongo na muramukazi we bose bagwamo.

Kubera ko we yari agifite akabaraga kandi adashaka kubona muramukazi we asoma nkeri, yagerageje koga ngo amutabare, Interahamwe zari hejuru y’ikiraro zitangira kumutera imijugujugu y’imihoro ariko ntihagira umufata.

Babonye agiye kumurohora, umwe muri bo yihuse afata ingashya atera muramukazi we mu mutwe, ahita acika intege yitaba Imana.

Nyabarongo yashokanye Uwimana ariko nyuma aza guhura n’umurambo w’umugabo we bari barajugunyemo, amubwirwa no kubona imyambaro yari yambaye n’imisaya ye kuko yari yaratangiye kubyimba.

Ngo nibwo yari akimubona kuva Jenoside yatangira kandi bari bamaze igihe gito bashakanye. Uruzi rwa Nyabarongo rwarakomeje ruramutembana ariko aza guhura n’utwatsi imusozi arambuka ahura n’isayo n’inyamaswa z’ahitwaga Mwogo hakurya mu Bugesera.

Izo nyamaswa zirimo inkima, imvubu n’izindi nta n’imwe yigeze imugirira nabi. Nyuma y’uko Jenoside ihagaritswe n’izahoze ari ingabo za APR, Uwimana yaje gushaka undi mugabo atinze kuko byari byaramunaniye kwiyakira.

Inda ya mbere yatwise yavuyemo ariko iya kabiri iravuka, afite umwana w’imyaka 12. Umugabo bashakanye nyuma yitabye Imana mu buryo yita bw’amanzaganya, yicaye iwe areba Televiziyo.

Ubwo inkiko Gacaca zatangiraga abamwiciye bamusabye imbabazi arazibaha, ngo ntawagira nk’uko undi agize.

Asoza ubuhamya bwe yasabye abari aho ko bazabwira abagize uruhare muri Jenoside bakababwira aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bayijugunye hanyuma ba nyirayo bakayishyingura mu cyubahiro.

Ati: “Mugira ubutwari mutubwire aho mwashyize abacu. Nta kibabaza nko kubona umutwe w’umuntu uyu munsi, ejo ukabona igihimba, amaguru… Ni mutubabarire muturangire aho abacu bari tubashyingure mu cyubahiro.”

Abandi bafashe ijambo barimo umuyobozi w’umurenge wa Muyumbu, David Mugirwa, uhagarariye imiryango yashyinguye imibiri kuri uyu wa Kane, Jean Paul Gakuba na bo bunze mu rya Uwimana basaba abantu gutanga amakuru y’aho imibiri iri igashyingurwa neza.

Umuhango wo Kwibuka Abatutsi bari batuye muri Bicumbi bashyinguye ku Muyumbu wari witabiriwe n’abantu bari hagati ya 1 000 na  1 300.

Imibiri 26 yataburuwe yashyinguwe mu cyubahiro
Abo mu miryango y’ababonetse nyuma batashyinguwe babazanye kubashyingura
Bamwe mu barokokeye muri Bicumbi
Bamwe mu baje gufata mu mugongo no gushyigikira abarokotse Jenoside muri Rwamashyongoshyo n’ahandi byegeranye
Bari abaturage benshi bitabiriye uyu muhango

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Izo mbabazi niba warazitanze bikuvuye ku mutima kandi wanazisabwe nabakujugunye muri nyabarongo nabo bakwiciye ndumva uri intwali mu zindi Mada.

  • Imana irikumwe nawe ma,kuko urumunya Mbabazi nawe izazikugirira kuko urazikwiye.

Comments are closed.

en_USEnglish