Digiqole ad

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi bashya b’Ubushinwa n’Ubuhinde

 Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi bashya b’Ubushinwa n’Ubuhinde

Perezida Kagame afata ifoto y’urwibutso na Ambasaderi mushya w’Ubushinwa.

Kuri uyu wa kane, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye ‘Village Urugwiro’ Ambasaderi mushya w’Ubushinwa mu Rwanda Rao Hongwei ufite ikicaro i Kigali, na Ambasaderi mushya w’Ubuhinde Ravi Shankar ufite ikicaro i Kampala muri muri Uganda.

Perezida Kagame afata ifoto y'urwibutso na Ambasaderi mushya w'Ubushinwa.
Perezida Kagame afata ifoto y’urwibutso na Ambasaderi mushya w’Ubushinwa.

Ba ambasaderi bombi bamushyikirije impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, ndetse bongera no kugaruka kuri gahunda zagutse u Rwanda rufitanye n’Ubushinwa n’Ubuhinde.

Ambasaderi mushya w’Ubushinwa umaze amezi abiri mu Rwanda, Rao Hongwei nyuma yo kubonana na Perezida yabwiye itangazamakuru ko yagiranye ibiganiro byiza na Perezida Kagame ku bijyanye n’uburyo barushaho kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi umaze imyaka 46.

Ambasaderi mushya w'Ubushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei aganira n'abanyamakuru.
Ambasaderi mushya w’Ubushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei aganira n’abanyamakuru.

Amb. Rao ngo yasanze abanyarwanda ari abahanga mubyo bakora, bafite impano n’ubushobozi bwo gutera imbere no kugera ku cyerekezo igihugu cyabo cyifuza.

Ati “Ku buyobozi bwiza bwa Perezida wanyu n’imikorere myiza ya Guverinoma n’abaturage, u Rwanda rwageze kuri byinshi kandi rwavuye kure mu kunga ubumwe bw’igihugu no kubaka igihugu.”

Amb. Rao ngo yizeye ko u Rwanda ruzakomeza gutera imbere mu myaka iri imbere, kandi avuga ko Ubushinwa n’u Rwanda bizakomeza gukorana mu nyungu z’ibihugu byombi kubera ko abakuru b’ibihugu byombi bafitanye umubano mwiza, ubucuti n’ikizere.

Imikoranire myiza y’ibihugu byombi ngo izafasha u Rwanda kugera ku cyerekezo rufite n’Ubushinwa ku rundi ruhande bugere ku ntego zarwo z’iterambere.

Ati “Nka Ambasaderi mushya w’Ubushinwa mu Rwanda ni iby’agaciro kandi mpeshejwe ishema n’inshingano nshya nahawe kandi mu gihe nzamara muri aka kazi nzakora uko nshoboye kose kugira umubano ukomeye uri hagati y’ibihugu byombi ukomeze gutera imbere, kandi nizeye ko Perezida wanyu Nyakubahwa Paul Kagame azabimfashamo.”

Ku rundi ruhande, Ambasaderi mushya w’Ubuhinde Ravi Shankar we yabwiye itangazamakuru ko yaganiriye na Perezida Kagame ku mubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi kuva mu 1 999.

Mu biganiro twagira “Twavuze no ku bufatanye mu iterambere hagati y’Ubuhinde n’u Rwanda, ubuhinde buzanezeza no gukomeza gufasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo z’iterambere, tuzaha agaciro umushinga wose u Rwanda ruzatugezaho cyane cyane mu mishinga y’iterambere ry’ibikorwaremezo mu Rwanda.”

Ambasaderi mushya w'Ubuhinde Ravi Shankar nawe aganira n'abanyamakuru nyuma yo kwakirwa na Perezida.
Ambasaderi mushya w’Ubuhinde Ravi Shankar nawe aganira n’abanyamakuru nyuma yo kwakirwa na Perezida.

Nubwo afite ibiro i Kampala ngo azajya aza i Kigali kenshi kugira ngo arusheho gukomeza umubano hagati y’Ubuhinde n’u Rwanda, ndetse yongera kwemeza ko Ubuhinde buri gutegura gahunda yo gufungura Ambasade ihoraho i Kigali mu Rwanda nk’uko Vice-Perezida w’Ubuhinde uheruka mu Rwanda yabyemeje, nubwo yirinze gutangaza igihe iyo Ambasade izafungurira imiryango, gusa ngo yizeye ko izafungura imiryango mu mezi macye ari imbere.

Ambasaderi mushya w'Ubuhinde mu Rwanda Ravi Shankar afata ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame nyuma yo kumugezaho urwandiko rumwemerera guhagarari igihugu cye mu Rwanda.
Ambasaderi mushya w’Ubuhinde mu Rwanda Ravi Shankar afata ifoto y’urwibutso na Perezida Kagame nyuma yo kumugezaho urwandiko rumwemerera guhagarari igihugu cye mu Rwanda.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Bienvenue au Rwanda

  • Bose biyambarira abacost nka Mobutu ….niho yayivanye.

Comments are closed.

en_USEnglish