Digiqole ad

Rayon igiye muri Nigeria gushaka uko yahindura amateka y’u Rwanda-Masudi

 Rayon igiye muri Nigeria gushaka uko yahindura amateka y’u Rwanda-Masudi

Masudi Djuma abona bagiye muri Nigeria gukina umukino ushobora guhindurira u Rwanda amateka1

Ku Cyumweru tariki 16 Mata 2017 Rayon sports izakina na Rivers United muri CAF Confederation Cup. Umukino ubanza uzabera muri Nigeria. Masudi Djuma utoza Rayon abona hageze ngo ikipe ye ihindure amateka mabi y’amakipe yo mu Rwanda yo gusezererwa kare mu marushanwa ya CAF.

Masudi Djuma abona bagiye muri Nigeria gukina umukino ushobora guhindurira u Rwanda amateka1
Masudi Djuma abona bagiye muri Nigeria gukina umukino ushobora guhindurira u Rwanda amateka1

Rayon sports ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ‘CAF Confederation Cup’ yakoze imyitozo kuri stade Umumena kuri uyu wa kane tariki 13 Mata 2017, kuva saa 08:30.

Abakinnyi 23 bakoze imyitozo ya nyuma bagomba gutoranywamo 18 bazahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa gatanu saa 09h, bajya muri Nigeria guhangana na Rivers United. Bazanyura i Lagos, bahite bafata indi ndege ibajyana muri Leta ya Rivers izamara isaha mu rugendo.

Iyi kipe yishimiye kugaruka mu kibuga kuri Abouba Sibomana na Nahimana Shasir bari bamaze igihe baravunitse, gusa uyu murundi we ashobora kutajyana na bagenzi be muri Nigeria kuko yakoze imyitozo inshuro imwe muri iki cyumweru. Nubwo Ange Mutsinzi Jimmy yakoze imyitozo, we na Abdul Rwatubyaye ntibazajyana na bagenzi babo kuko batemerewe gukina iki kiciro.

Masudi Djuma yabwiye Umuseke ko bagiye muri Nigeria gushaka umusaruro mwiza wahindura amateka mabi y’ikipe atoza n’u Rwanda muri rusange.

Masudi yagize ati: “Ntabwo ndi imana ngo ntangaze mbere ibyo tuzakora muri Nigeria, gusa mfite ikizere cyo kwitwara neza ngendeye ku bushake abakinnyi bagaragaza mu myitozo no ku kuba duhagaze neza mu mikino tumaze iminsi dukina.

Ni amahirwe aboneka rimwe tutifuza gupfusha ubusa kuko dusezereye Rivers United tukagera mu matsinda byahindura amateka mabi u Rwanda rufite mu marushanwa ya CAF. Bishobora gutuma mu myaka iri imbere twongererwa umubare w’amakipe dusohorora, kandi ntazongere gutangirira mu majonjora y’ibanze. Ni amateka mabi twifuza gukuraho kandi twizeye kuzabigeraho duhereye kuri uyu mukino ubanza.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko bazi neza ko ikipe bazahura nayo itajya itsindirwa mu rugo bityo ngo bazagerageza kugarira neza no gusatitira hamwe nk’ikipe. Kuko mu majonjora abiri yabanje Rivers United yatsinze AS Real Bamako 4-0 muri Nigeria inahatsindira Al Merreikh yo muri Sudan 3-0.

Rayon sports igeze kuri iki kiciro nyuma yo gusezerera Al Wau Salaam yo muri South Sudan na Association sportive Onze Créateurs de Niaréla yo muri Mali.

Intego yayo ni kugera mu matsinda byahesha ishema u Rwanda bikanayihesha ibihumbi 275,000 by’amadolari bitangwa na CAF.

Barahanganira umwanya muri 18 bazajya muri Nigeria
Barahanganira umwanya muri 18 bazajya muri Nigeria
Ange Mutsinzi Jimmy (hagati) arafasha abandi imyitozo ariko ntazajya muri Nigeria kubera ibihano
Ange Mutsinzi Jimmy (hagati) arafasha abandi imyitozo ariko ntazajya muri Nigeria kubera ibihano
Yari imyitozo irimo imbaraga n'ishyaka
Yari imyitozo irimo imbaraga n’ishyaka
Nahimana Shasir wari waravunitse yatangiye imyitozo
Nahimana Shasir wari waravunitse yatangiye imyitozo, ariko amahirwe yo kujyana n’abandi ni make
Mu myitozo ya nyuma, Savio Nshuti aragerageza gucenga Manzi Thierry na Mutsinzi Ange
Mu myitozo ya nyuma, Savio Nshuti aragerageza gucenga Manzi Thierry na Mutsinzi Ange
Bazagerageza kugarira no gusatirira hamwe nk'ikipe
Bazagerageza kugarira no gusatirira hamwe nk’ikipe
Kugera mu matsinda byafasha abakinnyi kubona amakipe akomeye abifuza
Kugera mu matsinda byafasha abakinnyi kubona amakipe akomeye abifuza
Mu myitozo ya nyuma mbere y'urugendo morale yari yose
Mu myitozo ya nyuma mbere y’urugendo morale yari yose

Roben NGABO

UM– USEKE

12 Comments

  • Mugende muhindure amateka basore bacu tuzaza kubakira ku kibuga mugarukanye isheja oyeee Gikundiro

  • Rayonsport izabikora pe!

  • Ikibi ni akanwa Just wait and see !!!!!!?

    • Ukurusha akanwa ninde?

  • Kubera Imana birashoboka

  • Imana izabafashe,kandi natwe turabasengera cyane,Rayon Sport turagukunda cyane.Yes We Can.

    • yes we can

  • MURAVUGA IMIKINO TURI MUCYUNAMO? RAYONS IBIKI SE/ GASENYI NOOO

  • Turi mucyunamo tuzamara 100 twibuka abacu.ariko nikipe yacu reka tuyishyigikire kuko nayo ntiyadutereranye uzi neza ko uyu mukino wari warasubitswe kubera banze kutererana abandi banyarwanda mugikorwa cyo kwibuka abacu .so Rayon sport congz kdi Imana ishobora byose izabane namwe ibahe guhesha ishema abanyarwanda.My God be with you!

  • abanyarwanda dukeneye insinzi basore

  • Yezu Mana yacu, tugusabye ngo wohereze Marayika wawe agende imbere y’ikipe yacu dukunda cyane Rayon Sports, mu rugendo igiyemo muri Nigeria, ayiheshe intsinzi, maze tuzagere mu matsinda. Urakoze Nyagasani Yezu ko ubiduhaye. Dukomezanye nawe kugera ku Gikombe gitahe mu Rwatubyaye, maze buri mu rayon ndetse buri Munyarwanda azasingize izina ryawe kuko wongeye guha ishema u Rwanda rwacu n’Abanyarwanda. Amen.

  • Uwiteka nyirimpuhwe duciye bugufi tugutakambira tugusaba tukwinginze Ngo udufashiri ikipe yacu “Gikundiro” izahanyurane umucyo.

Comments are closed.

en_USEnglish