Digiqole ad

{Komera Rwanda} indirimbo irimo umugore wa nyakwigendera Minani Rwema

 {Komera Rwanda} indirimbo irimo umugore wa nyakwigendera Minani Rwema

Jackline (i buryo) Nelson (hagati) na mugenzi wabo bose bahuriye muri iyo ndirimbo

Born to worship Rwanda  n’itsinda  ry’abayobozi  b’abaramyi bava mu matorero atandukanye bagera kuri 17. bashyize hanze indirimbo yo kwibuka inzira karengane za zize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irimo n’umugore wa Minani Rwema.

Jackline (i buryo) Nelson (hagati) na mugenzi wabo bose bahuriye muri iyo ndirimbo

Iyo ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana ndetse no guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuriza Jackline umugore wa nyakwigendera Minani Rwema, yabwiye Umuseke ko iyo ndirimbo ihuriwemo abashaje n’abakiri bato.

Icyo akaba ari ikimenyetso cyerekana ko amateka atareba imyaka gusa ahubwo ari aya buri munyarwanda wese uzi aho igihugu cyavuye mu 1994 n’icyerekezo gifite.

Ati “ Iyi ndirimbo ivuga amagambo yo gukomera ikongera ikavuga amagambo yo gushima Imana kuko  aho tugeze byafatwaga nk’inzozi. Uwakoraga Jenoside yifuzaga ko nta n’umwe wasigara wo kubara inkuru”.

Umuriza  Jackline  akomeza avuga  ko iyo ndirimbo inuzuyemo ishimwe ku Mana kuko ariyo yayoboye abitangiye igihugu bakanahagarika Jenoside yifuzaga kumara uwitwa Umututsi wese.

Umuhanzi Nelson Mucyo nawe uri muri iyo ndirimbo {Komera Rwanda}, yabwiye Umuseke ko aho u Rwanda rugeze mu myaka 23 ruvuye muri Jenode yakorewe Abatutsi ari aho kwishimira.

Ibyo byose akaba ari ububasha Imana yahaye abayobozi bakuru b’igihugu bwo kuba bahindura igihugu paradizo y’abanyarwanda. Kugeza ubwo amahanga aza kwigira byinshi ku Rwanda.

Ati “Ntabwo twakwibagirwa ko Imana yagize uruhare mu kuba igihugu cyacu ubu gituje kinafite umutekano ntanga rugero no ku bindi”.

Nelson Mucyo  avuga ko ubutumwa yagenera abanyarwanda bose ari ukwiha imbaraga zo gukora ibindi bintu byiza birushijeho. Kuko iyo umuntu yibuka bimuha n’imbaraga zo kwiyubaka.

https://www.youtube.com/watch?v=iomi6ljkv74

Daddy SADIKI RUBANGURA

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Iyi ndirimbo ni nziza, big up to Born to Worship Rwanda!
    Imana ikomeze imiryango yacu yasigaye!

    ababyeyi,abavandimwe n’ inshuti zacu bagiye tukibakeneye nibaruhukire mu MAHORO!

Comments are closed.

en_USEnglish