Digiqole ad

Maj Rugomwa uregwa kwica umwana yongeye gusubirayo ataburanye gusa ngo arabishaka

 Maj Rugomwa uregwa kwica umwana yongeye gusubirayo ataburanye gusa ngo arabishaka

(Photo archive) Ubwo Maj. Dr Rugomwa yireguraga ko yagungaguranye n’uwo musore w’imyaka 18 ngo wari waje kumwiba.

*Me Rudakemwa we ngo ubutabera butinze ntibuba bukitwa ubutabera…

Maj. Dr Rugomwa Aimable uregwa kwica umwana amukubise, kuri uyu wa 11 Mata yongeye gutaha ataburanye mu mizi kuko Ubushinjacyaha bwahawe inshingano zo gusuzumisha umuvandimwe we Sivile Nsanzimfura Mamerito kugira ngo harebwe niba koko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe buvuga ko bitarakorwa.

Maj Dr Rugomwa yireguye ko yagungaguranye n'uwo musore w'imyaka 18 wari waje kumwiba
(Photo archive) Ubwo Maj. Dr Rugomwa yireguraga ko yagungaguranye n’uwo musore w’imyaka 18 ngo wari waje kumwiba.

Mu iburanisha riheruka urubanza rwasubitswe abaregwa bataburanye mu mizi kuko abunganira abaregwa bavugaga ko umuvandimwe wa Maj Rugomwa baregwa hamwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe byaba ari agahomamunwa kumva umurwayi wo mu mutwe yazanywe imbere y’ubutabera.

Urukiko rwa Gisirikare rwahise rusaba Ubushinjacyaha kujya gusuzumisha uyu bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe kugira ngo abahanga babigaragaze niba ari impamo.

Mu iburanisha ryari riteganyijwe kuri uyu wa kabiri, Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavuze ko umuhanga wagombaga gusuzuma Sivile Nsanzimfura yagize akazi kenshi akabura umwanya wo kubikora, gusa ko yabahaye gahanda (Rendez-vous) yo kuzabikora ku munsi w’ejo (kuwa gatatu tariki 12 Mata 2017).

Maj. Dr Rugomwa utanyuzwe n’ibi byatangajwe n’Ubushibjacyaha bwa Gisirikare bumurega ubufatanyacyaha mu kwica, yavuze ko hashize amezi ane bagaragaje iki kibazo ariko ko nta bushake bwo kugishakira umuti bwagaragaye.

Uyu musirikare usanzwe ari umuganga mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe wavugaga ko yifuza ubutabera yagize ati ” Niba bishoboka mwamburanya njyenyine…”

Gusa, Me Ngabonziza wunganira Maj. Rugomwa yavuze ko ikirego kiregwa umukiliya we ari kimwe n’ikiregwa umuvandiwe we bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Akavuga umukiliya we (Maj Rugomwa) ataburanishwa ukwe hatabanje gusuzumwa niba koko umuvandimwe we afite uburwayi, akavuga ko bakwihanganira umunsi w’ejo hagakorwa iryo suzuma, gusa ibizarivamo ntibirenze icyumweru bitaraboneka.

 

Me Rudakemwa we ngo ubutabera butinze ntibuba bukitwa ubutabera…

Me Jean Felix Rudakemwa uhagarariye abaregera indishyi z’akababaro muri uru rubanza, yabaye nk’uwunga mu rya mugenzi we Me Ngabonziza, yavuze ko niba amafaranga yo gusuzumisha umwe mu baregwa yaratanzwe ari ikimenyetso cy’ubushake bwo kubikora.

Akavuga ko ababuranyi bakwihanganira sivile Mamerito agasuzumwa kugira ngo inzitizi z’uru rubanza zive mu nzira, gusa na we avuga ko ibizava muri iri suzuma bidakwiye gutinda.

Ati ” Igiharanirwa ni ubutabera kandi ubutabera butinze ntibuba bukiri ubutabera.”

Ubushinjacyaha bwagaragarizaga urukiko ko bufite ubushake bwo kubahiriza izi nshingano kuko umuhanga wo kubikora yamaze no kwishyurwa, bwasabye umucamanza ko yasubika iburanisha kugira ngo ejo bazajye gupimisha uregwa ubufatanyacyaha.

Umucamanza ahise asubika urubanza arwimurira mu kwezi gutaha, ku itariki ya 09 Gicurasi 2017.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ahaaaa,nyunvira nawe !!ubutabera ni Ubw’IMANA.naho uwishwe yarigendeye Ahabwe kuruhukira mu maboko y amamalayika.naho nyir ukumwica amaso yuwo yishe ajye ahora amukanuriye ubuziraherezo puuu abagome gusa .

  • Uru rubanza nirwo rujyiye kuzatwereka igipimo cy’ubutabera bwo mu Rwanda, ikigaragara nuko rumaze guhinduka umukino ushobora kuzarangira icyaha cyo kwica gikuwe kuri uyu majoro Rugomwa kikegekwa kuwiswe umusazi udashobora kuburanishwa kuko ari umusazi nyine! Ubu kandi iyo aza kuba ari nk’umwana wuyu majoro wishwe urubanza ruba rwararangiye keda ariko kuko ari mwene ngofero bagomba kurutinza kandi hagashakwa inzira zo kurugoreka kugirango aba bicanyi babiri bashakirwe inzira zo kubikira badahanwe? Nihahandi habo n’ubutareba bw’Iwacu nibubarekura bamenyeko hari ubundi budahabwa ruswa bubikiye.

    • Ku bwabo bibwira ko ubw’Imana nabwo bazabutekinika nabwo bakabukira. Aba bicanyi se ntusigaye ubasanga aribo buzuye muri aya madini y’inzaduka, barigize ba pasteurs, abaririmbyi, abavugabutumwa, abahanuzi, abatambyi, abanyamasengesho….ubwo ngo baba biyeza, ariko ntibakamenye ko uwamennye amaraso ya muntu atezwa no gusakuza wihishe mu idini runaka !

  • Imana niyo izatanga igisubizo,Majoro nawe aho ari umutima ukomeze umurye,iherezo azabibazwa.Yaratinyutse ngo yarwanye n’umujura!!!!?umwana wihitiraga yigendera iwabo bamutumye!!?Rugomwa we ineza kimwe n’inabi ubisanga imbere.Na Nyamutegerakazaza ejo yakubera urugero,hari igihe agahinda wateye aba babyeyi kuri wowe kazikuba nka 5!!

  • Inkuru y uyu mwana yarambabaje cyane nkuko namwe mubikomojeho Denis na kabebe nanjye ndongera mbishimangire ko Ubutabera ni ubw’IMANA kandi yarangije kumurenganura.naho uwo mwicanyi umutima ujye uhora umuhondagura kandi amaso yuwo yavukije ubuzima amukanurire igihe cyose

  • BAFUNGURE DR AVURE ABANTU
    ARAKENEWE

  • ariko mana we

  • Ese ubundi umuntu nka major araburana uretse kutujijisha

  • Ubutabera ni ubw’Imana naho ibi ni ugushinyagurira umuryango wiciwe umwana gusa no kubatesha igihe naho gutsinda Major byo ni nka byendagusetsa nihehe mwene ngofero yaburanye n’ibikomerezwa koko? Uretse na Major na sgt ntimwamutsinda. Imana imuhe guhinduka arekere aho kwica inzirakarengane naho ubundi uretse nuyu mwana ushobora gusanga abo yishe ari ibihumbi nibihumbi.

Comments are closed.

en_USEnglish