Tuyisenge yitabiriye umugoroba wo Kwibuka i Gahanga
Intore Tuyisenge umenyerewe cyane mu ndirimbo zivuga imihigo y’uturere, izo mu gihe cyo kwibuka n’ibindi bikorwa bya leta, ejo yifatanyije n’abo mu murenge wa Gahanga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aha ni mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga ku rwibitso rwa Nunga hashyinguye imibiri y’inzirakarengane isaga 7564 yazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri uwo mugoroba wo kwibuka, Intore Tuyisenge yaririmbye indirimbo zirimo {Ihorere Rwanda na Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi}.
Ubutumwa bwiganje muri izo ndirimbo, avuga ko amacakubiri n’urwango byabibwe mu banyarwanda kuva ku mwaduko w’abakoroni. Ari nabyo byaje kubibwa no guhemberwa kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Izo ndirimbo za Intore Tuyisenge zumvukanamo kandi ubutumwa bwo kwerekana ko u Rwanda rutaheranwe nayo mateka mabi.
Nyuma y’ibyo bihe bitari byoroshye rwiyubatse kandi urwo rumuri rutazazima rugomba kuzahererekanywa n’ababakomokaho bazamenye ibyabaye bitazongera ukundi.
Yabwiye Umuseke ko nk’umuhanzi afite uruhare runini rwo kumvisha abantu ko ibyabaye bidakwiye kuzongera kuba ukundi. Ibi akaba atariwe gusa ubisabwa ahubwo bireba buri munyarwanda wese.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW