Digiqole ad

Burundi: Agathon Rwasa ngo abasirikari ‘barashaka kumwica’

 Burundi: Agathon Rwasa ngo abasirikari ‘barashaka kumwica’

Agathon Rwasa wo mu batavuga rumwe na Leta yatorewe kuba V/Perezida w’Inteko

Agathon Rwasa muri iki gihe wungirije Umukuru w’Inteko ishinga amategeko y’u Burundi ngo afite impungenge ko ashobora kwicwa  niba Leta idakoze ibishoboka ngo yihutishe ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo.

Agathon Rwasa umuyobozi wa FNL, ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Nkurunziza
Agathon Rwasa umuyobozi wa FNL, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza

Agathon Rwasa ni umunyapolitiki uri mu batavuga rumwe na Leta ufite ishyaka rya Politiki FNL(Forces Nationales de Liberation) ryamaze igihe mu ishyamba rihanganye n’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

Rwasa yabwiye Reuters ko hari abapolisi n’abasirikare bamaze iminsi bashaka kumuhitana.

Avuga ko bamwe mu bategetsi bari mu ishyaka riri ku butegetsi (CNDD-FDD) bajya bashyira iterabwoba kuri bamwe mu bayoboke ba FNL kandi ngo bitandukanye n’ibyo bemeranyijwe mu masezerano basinyiye i Kampala mu 2016.

Rwasa ati: “Hari abantu mu Burundi bibwira ko kwica Rwasa bizatuma bagera ku butegetsi bakadamarara. Ariko rwose ntabwo urupfu rwanjye rwazatuma ibintu birushaho kuba byiza muri iki gihugu.”

Umuvugizi wa Leta witwa Jean Claude Karerwa yavuze ko nta muntu ushaka guhohotera Rwasa kandi ngo habaye hari abo azi yabarega mu nkiko niba abifitiye ibihamya.

Karerwa yasabye Rwasa kwirinda imvugo yateza umwiryane mu baturage.

 

Minisitiri w’ububanyi n’amahaganga w’u Burundi Alain Aimé Nyamitwe avuga ko Leta yateye intambwe zigaragara zo kuganira n’abatavuga rumwe nayo ngo n’ikimenyimenyi ni ibiganiro biheruka byabaye muri Gashyantare uyu mwaka.

Kubera imidigararo yavuze mu Burundi nyuma y’uko Perezida Nkurunziza atorewe kuyobora kiriya gihugu  Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, rivuga ko abaturage bagera ku bihumbi 390 bamaze guhungira mu bihugu bituranye n’u Burundi, abenshi bakaba bari mu Rwanda na Tanzania.

Muri iki Agathon Rwasa yungirije Umukuru w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, uyu mwanya akaba yarawushyizwemo na Perezida Pierre Nkurunziza muri Nyakanga ishize.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Nyabarongo yica uyishyiriye!

  • uburundi ko amakuru yaho aba asa n amatangazo yurupfu se. ntibibabaje kuko nawe yishe benshi

  • Mwihorere napfa yagize ngo ntazaba asibye imva ye! Nawe kandi yishe benshi, sinumva ngo ingabo ze nizo zishe impunzi z’abanyamulenge babaga mu Gatumba?!

    Yibwiye ko arusha iki abandi bapfuye harimo n’abo ingabo ze zambuye ubuzima zibahohoteye?

  • Ntawifuriza undi inabi, ariko nawe aramutse agerewe mu kebo nk’ako yagereye impunzi z’Abanyamulenge mu gatumba yabona isomo. u Burundi bwubakiye ku muco wo kudahana niyo banahannye barihanukira.

Comments are closed.

en_USEnglish