Digiqole ad

Jarama: Ngo ‘Policing’ ibasanga mu ngo ikabaka ruswa yo kunywera

 Jarama: Ngo ‘Policing’ ibasanga mu ngo ikabaka ruswa yo kunywera

*Ngo guhera kuri 1 000 Frw ntibayasubiza inyuma,
*Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko aba baharabika ubuyobozi,…

Abaturage biganjemo abagore bo mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma barashinja bamwe mu bashinzwe kunganira inzego z’umutekano bazwi nka ‘Community Policing Comities’ kubasanga mu ngo ku minsi yabayeho ibikorwa rusange bakabaka amafaranga bababwira ko ari ukugira ngo badatabwa muri yombi. Ngo babaka kuva ku 1 000 Frw kuzamuka bagahita bigira mu kabari.

Ni mu murenge wa Jarama havugwa izi nzego zaka ruswa yo kunywera
Ni mu murenge wa Jarama havugwa izi nzego zaka ruswa yo kunywera

Aba baturage biganjemo abo mu kagari ka Karenge bavuga ko benshi muri aba bakwa aya mafaranga ari abatabasha kujya muri ibi bikorwa kubera iza bukuru n’izindi mpamvu nk’uburwayi.

Ngo abandi baba ari abagore baba boherejeye abagabo babo bo bagasigara mu mirimo yo mu rugo nko kwita ku bana.

Bavuga ko iyo habaye ibikorwa rusange nk’inama cyangwa umuganda aba bashinzwe umutekano baba basakiwe kuko birirwa bazenguruka mu ngo batanabakangurira kwitabira ibi bikorwa ahubwo bakabaka amafaranga kugira ngo babakingire ikibaba.

Ngo nta fagitire cyangwa ikindi kemezo bahabwa kigaragaza ko baciwe aya mande akajyanwa mu isanduku ya Leta, bakavuga ko iyo bamaze kubaca aya mafaranga bahita baruhukira mu tubari bakanywera aya amafaranga bakuye mu baturage.

Uwiragiye Philipe ati ” Iyo habaye ibirori aba CPCs (Community Policing Comities) baba babonye amaramuko baherutse gufata umugore wanjye bamuca 1 500 nahise mpamagara gitifu w’akagari ndabimubwira ambwira ko azabikurikirana ariko ntabyo yakoze.”

Mpabuka Elias nawe ati ” Ntureba ko nk’uyu munsi habaye umuhango wo kwibuka, ubu policing nyinshi ziri mu ngo uwo zisanzweyo zimwaka amafaranga zikajya kuyanywera, tuyatanga tugira ngo zitatujyana ku murenge.”

Uyu Mpabuka avuga ko baherutse kwaka amafaranga umukecuru ugeze mu za bukuru utanabasha kujya gukurikirana ibi bikorwa ariko abuze uko agira areba uwo aguza 1 500 Frw bari bamwatse ubundi ngo feri ya mbere bayifatira mu kabari.

Mulise Djaphet uyobora uyu murenge wa Jarama yahakanye ibi bivugwa n’abaturage ayiboye, avuga ko variho baharabika ubuyobozi bwabo.

Ati ” Ibyo bintu nta bihari rwose, abo bantu ni ababa bashaka guca abantu intege gusa baharabika ubuyobozi.”

Akomeza avuga ko nta rwego na rumwe rurakira iki kibazo akaba ariyo mpamvu afata ibi nk’ibinyoma bigamije guharabika inzego z’umutekano.

Mulise uyobora umurenge wa Jarama ahakana ibivugwa n'aba baturage agahamya ko ari ababa bashaka guharabika ubuyobozi
Mulise uyobora umurenge wa Jarama ahakana ibivugwa n’aba baturage agahamya ko ari ababa bashaka guharabika ubuyobozi

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • RRA ishobora gukemura icyo kibazo burundu. Izatange utumashini ku buryo amafranga y’isuku, umutekano, n’andi acibwa abantu mu ngo, hazajya hatangwa EBM.

    • Ikibazo si RRA na IBM zayo, ikibazo ni akarengane gashingiye ku nda nini ! Harya aba ba community policing bo bagenwa n’irihe tegeko-nshinga, ko ryo natoye ejobundi ntabari barimo ?

  • Nanjye ntuye I Jarama mu Kagari k’Ihanika, Umudugudu wa Kivugiza barayanyatse agera ku 1000, mvuze bari banyirengeje.

    • Uyu Gitifu wanyu ni ubuswa cg asangira nabo? Mbere yo guhakana ibikorwa n’aba baturage yagombye kwiha igihe cyo kubigenzura ibi vuga.

  • Ingendo y’umwana ni nki ya se! N’uwa Aforodisi koko! Aramushyira.

  • amakosa y imyandikire tjrs, baba ari abagore baba boherejeye!!!! policing nyinshi ziri mu ngo uwo zisanzweyo!!!!! yahakanye ibi bivugwa n abaturage ayiboye!!!!! avuga ko variho baharabika!!!!. Murebe ayo makosa yose mu nkuru imwe kwerii.

Comments are closed.

en_USEnglish