Digiqole ad

Kwibuka 23: Bamwe mu bahanzi n’Abanyamakuru baravuga iki?

 Kwibuka 23: Bamwe mu bahanzi n’Abanyamakuru baravuga iki?

Abahanzi n’abanyamakuru hari ubutumwa batanga muri iki gihe cyo kwibuka

Mu bihe byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu bahanzi bakunze gutanga ubutumwa bw’ihumure babinyujije mu bihangano byabo nk’indirimbo n’imivugo. Muri iki gihe tugiye kwinjira mu cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside ku nshuro ya 23 bamwe mu bahanzi n’abanyamakuru batandukanye mu Rwanda bagize icyo bisabira Abanyarwanda n’abagizweho ingaruka na Jenoside by’umwihariko.

Abahanzi n'abanyamakuru hari ubutumwa batanga muri iki gihe cyo kwibuka
Abahanzi n’abanyamakuru hari ubutumwa batanga muri iki gihe cyo kwibuka

Butera Knowless

Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless avuga ko kwibuka Jenoside biba bikwiye kugaragarizwa mu bikorwa birimo abafite ibikomere batewe na jenoside kugira ngo babakomeze muri ibi bihe biba bikomeye.

Avuga ko ibikorwa byo kwegera abagizweho ingaruka na jenoside bidakwiye kuba ibyo mu kwezi kwa Mata gusa.

Ati “ Kuba umuntu ni ukugira umutima wa kimuntu, ni ukuba imfura, ni ukwibuka ko niba wariye hari undi utariye ugahangayikishwa no kumenya uti kanaka utabayeho neza ni iki namufasha , nibaza ko iri ari ryo terambere rirambye cyangwa se ariko kuba umuntu.”

Nzeyimana Luckman

Nzeyimana Luckman ni umunyamakuru wa Royal Tv avuga ko amateka Abanyarwanda banyuzemo akwiye kuba inyigisho zibaganisha kumva ko ari bene Kanyarwanda bakagendera kure icyabatanya bakimakaza ibibahuza.

Ati ” Abenshi ntabwo twari turiho ariko  ni amateka, ababyeyi bacu barabitwigishije barabitubwira.  ikintu nabwira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ni uko amateka twanyuzemo agomba kutubera  inyigisho,  tugomba gutera imbere tugatekerereza igihugu cyacu, tukakigira paradizo.”

Patient Bizimana

Patient Bizimana uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Gospel avuga ko guhumuriza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ari ingenzi.

Uyu muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana atanga ubutumwa burimo n’ijambo ry’Imana.

Ati ” Mu bihe nk’ibi bitoroshye twinjiyemo ndahumuriza abarokotse n’Abanyarwanda muri rusange nk’uko Imana ibidusaba yo nyir’ihumure ryose itube hafi kandi yomore ibikomere.”

Yatanze n’umurongo ukubiyemo ubutumwa buri wese akwiye kugenderaho akumva ko gutanga ihumure bimureba. Ati  “ Yesaya 40:1′ hagira hati ‘Muhumurize abantu banjye mubabwire ibyururutsa umutima’.”

Nemeye Platini

Uyu muhanzi wo mu itsinda rya  dream boys avuga ko muri ibi bihe umuhanzi akwiye guharanira gutanga ubutumwa bwubaka.

Ati ” Ubundi ubutumwa nk’umuntu w’umuhanzi aba agomba gutanga muri ibi bihe byo kwibuka ni ubwubaka societe, ubuhanzi bwacu bukwiye kuba igikoresho cyo kunga abantu.”

Phil Peter

Phil Peter ni umunyamakuru w’Isango Star avuga ko igihe nk’iki cyo kwibuka Jenoside ari umwanya wo gushaka ibyasana imitima yashenguwe n’ibyabaye mu Rwanda.

Ati ” Ni ibihe bifite igisobanuro gikomeye nk’undi munyarwanda wese uzi amateka yo kubura abantu benshi, Abanyamahanga bakwiye kwifatanya natwe mu rwego rwo kubaka no gusana imitima y’abantu bagifite ibikomere bya jenoside.”

Auddy kelly

Umuhanzi Auddy Kelly arasaba Abanyarwanda gushyira imbaraga mu bumwe bwabo. Ati ” Icyo navuga muri iki gihe,  ni uguharanira gushyira imbaraga mu bumwe bwacu nk’Abanyarwanda kuko ntawundi watwubakira igihugu cyacu atari twe Abanyarwanda.”

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish