Digiqole ad

Musanze: Umugabo n’umugore we bararegwa kwica uwo bivugwa ko yari ‘umwinjira’

 Musanze: Umugabo n’umugore we bararegwa kwica uwo bivugwa ko yari ‘umwinjira’

Alphonsine n’umugabo we Boniface bo mu mu mudugudu wa Nyakarambi, akagari ka Bumara mu murenge wa Rwaza bari mu maboko y’Ubushinjacyaha bakekwaho kwica uwitwa Ngomiraruhije Bartazard bivugwa ko yari amaze igihe kinini aca inyuma Boniface ku mugore we.

Abaturanyi b’uyu muryango ukurikiranyweho kwica umuturanyi wabo bavuga ko mu ijoro ryo kuwa kabiri w’iki cyumweru umubiri wa nyakwigendera bawusanze ku bwiherero bwo kwa Boniface.

Aba baturanyi babwiye Umuseke ko muri uru rugo rwapfiryemo Ngomiraruhije hasanzwe amakimbirane aturuka ku kuba uyu mugabo witabye Imana yajyaga aza guca inyuma nyir’urugo mu gihe adahari.

Bavuga ko ibyo guca inyuma nyiri uru rugo byari bimaze igihe kigera ku myaka 10.

Umwe mu baturanyi babo utifuje ko umwirondoro we utangazwa avuga ko umugabo wo muri uru rugo atari agikunze kuba mu rugo kuko umugore we yamutotezaga akanyuzamo akanamukubita.

Ati “ Yajyaga acishamo (umugabo) akigira gupagasa mu burasirazuba kugira ngo arebe ko yahunga umugore we.”

Umuyobozi w’umudugudu wa Nyakarambi, Hakizimana Jean de Dieu watabajwe n’umugore wo muri uru rugo avuga ko basanze umubiri wa nyakwigendera ufite ibikomere bibiri mu mutwe bigaragaza ko ashobora kuba yishwe akubiswe.

Avuga ko bahise bitabaza Police igahita ijyana umubiri wa Ngomiraruhije ku bitaro bya Ruhengeri, ukaba warashyinguwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 06 Mata 2017.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yabwiye Umuseke ko umugabo n’umugore bo muri uru rugo bahise batabwa muri yombi.

IP Innocent Gasasira avuga igipolisi cyahise gikora iperereza ry’ibanze ndetse ko dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ngo bukurikirane aba bombi.

Byabereye mu karere ka Musanze
Byabereye mu karere ka Musanze
Mu murenge wa Rwaza ni ho uyu muryango ukekwaho kwica umuturanyi usanzwe utuye
Mu murenge wa Rwaza ni ho uyu muryango ukekwaho kwica umuturanyi usanzwe utuye

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze

en_USEnglish