Rwankuba: Abajura bibye Laptops 15 mu kigo cy’ishuri
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri abajura bataramenyekana binjiye mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Rwankuba biba mudasobwa zigendanwa 15. Ngo bari basanze abazamu basinziriye.
Ubu bujura ngo bwabaye mu masaha akuze mu mudugudu wa Musango, Akagali ka Nyakamira, mu Murenge wa Rwankuba mu Karera ka Karongi.
Umwe mu bakozi kuri iki kigo yabwiye Umuseke ko ikigo gisanzwe gicungirwa umutekano n’abarinzi babiri ariko ngo bari basinziriye ubwo abajura bazaga kwiba.
Ubu bujura bubaye nyuma gato y’uko abana batashye bagiye mu biruhuko bya Pasika.
Mu myaka irenga itanu ishize ngo ni ubwa mbere Groupe Scolaire Musango yibasiwe n’ubujura nk’ubu.
Abazamu barindaga iki kigo nibo bahise batabwa muri yombi mu iperereza rikomeje.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW