Valens Ndayisenga yageze muri Autriche mu ikipe ye nshya ‘Tirol Cycling Team’
Abakinnyi b’abanyarwanda basiganwa ku magare by’umwuga bakomeje kwiyongera. Valens Ndayisenga watwaye Tour du Rwanda 2016 yageze mu mwiherero w’ikipe ye nshya Tirol Cycling Team yo muri Autriche.
Kuwa mbere tariki 3 Mata 2017 nibwo Valens Ndayisenga yahagurutse mu Rwanda ajya i Burayi gutangira imyitozo muri Tirol Cycling Team yashinzwe muri 2008. Amaze amezi atatu asinyiye amasezerano y’umwaka n’igice .
Uyu musore wavuye muri Team Dimension Data yamaze kugera mu mujyi wa Vienne kandi yakiriwe neza nkuko yabitangarije Umuseke kuri uyu wa gatatu.
Ndayisenga yagize ati: “Nakiriwe neza. Ni igihugu ngezemo bwa mbere ntamenyereye. Harakonje cyane ku buryo urubura rukigwa. Ni ikipe iba mu buzima butandukanye n’ubwo twabagamo muri Dimension Data aho twabaga hamwe nk’ikipe. Kuko Tirol yiganjemo abenegihugu ba hano muri Autriche, abakinnyi bakora imyitozo bataha iwabo.
Ntabwo ndamenya gahunda y’amasiganwa nshobora kwitabira kuko nta gihe ndahamara. Ubu mbana na Team Manager w’ikipe ari kunyitaho no kumenyereza kandi nizeye ko byose bizagenda neza.”
Uyu musore w’imyaka 24 uvuka i Rwamagana ukomeje kuzamura urwego rwe mu gusiganwa ku magare, agiye mu ikipe iri ku rwego rw’amarushanwa ya Continental (amarushanwa yo ku rwego rwa gatatu inyuma ya World Tour).
Roben NGABO
UM– USEKE