Digiqole ad

Kuva muri Rayon njya muri APR FC nicyo cyangoye mu buzima- Bizimana Djihad

 Kuva muri Rayon njya muri APR FC nicyo cyangoye mu buzima- Bizimana Djihad

Djihad avuga ko kuvuka mu muryango w’abakinnyi b’umupira w’amaguru byamuharuriye inzira

Mu kiganiro kirambuye Umuseke wagiranye n’umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi Bizimana Djihad avuga ku mateka ye, yemeje ko ibihe byo kuva muri Rayon ajya muri APR FC aribyo byamugoye bikanamuhangayikisha cyane mu buzima bwe.

Abona ari amahirwe kuko abakinnyi bose mu Rwanda bahora bifuza gukini APR FC na Rayon nk'amakipe akomeye mu Rwanda
Abona ari amahirwe kuko abakinnyi bose mu Rwanda bahora bifuza gukini APR FC na Rayon nk’amakipe akomeye mu Rwanda

APR FC na Rayon sports nk’ikipe zikomeye kurusha izindi mu Rwanda, abakinnyi benshi barota kuzikinira. Gusa kubera guhangana cyane si kenshi umukinnyi ava muri imwe ngo asinyire indi. Abakinnyi babikoze bagahirwa hari Bizimana Djihad.

Uyu musore wavukiye mu mujyi wa Rubavu tariki 12 Ukuboza 1995 kuri Bizimana Asman na Uwimana Aisha ntiyagowe no kumenyekana mu mupira w’amaguru kuko avuka mu muryango w’ibihanganye muri uyu mwuga, harimo; umubyeyi we wakiniye Marine FC, nyirarume Haruna Niyonzima na Sibomana Abdul bazwi cyane muri APR FC na Rayon sports, Muhadjiri Hakizimana uri muri APR FC ubu, na Niyonkuru Ramadhan wa Musanze FC.

Byatumye atangira gukina ruhago ari muto. Kumenyekana kw’umuryango akomokamo byatumaga akinira amakipe y’ibigo yizeho akiri muto. Gusa Se ntiyifuzaga ko akina by’abanyamwuga. Djihad yabwiye Umuseke ati:

“Niga mu mashuri abanza nabaye kapiteni w’ikigo ndi muto kubera umuryango nkomokamo waru uzwi. Gusa kujya mu makipe y’abana ntabwo papa yabishakaga kuko nubwo yari umukinnyi wa Marine FC icyo gihe ntiyakundaga ko abana be bagera ikirenge mu cye. Byatumye ntangira gukora imyitozo bihoraho ari uko ngeze mu mashuri yisumbuye.”

Nk’abandi bana bavuka i Rubavu, Djihad Bizimana yahereye mu ikipe itozwa na Jitiada Mungo bita Vigoureux. Buri mwaka iyi kipe yazamuraga abakinnyi bitwaraga neza mu makipe y’i Rubavu. Djihad yashimwe na Etincelles FC muri 2011, ayisinyira amasezerano y’umwaka n’igice.

Nubwo yari afite imyaka 17 gusa, yagiriwe ikizere na Sogonya Hamissi Kishi watozaga Etincelles FC. Yakinnye imikino myinshi, kandi agora amakipe akomeye.

“Imikino ntazibagirwa, harimo umwe twatsinzwe na APR FC i Rubavu 3-1 muri 2012. Guhura n’abakinnyi bakomeye nka; Bagore, Wagaluka, na ba Karekezi byabaga biteye ubwoba. Ariko kuko nari muto nta gitutu nishyiragaho. Byarampiriye ntsindira ikipe yanjye igitego cy’impozamarira, nanacenze Mbuyu Twite. Byari ibirori kuri njye.”

Uyu musore yatangiye gushakwa n’amakipe menshi. Kwigaragaza ku mikino ikomeye byamushakiye isoko kugera muri 2013 ubwo Didier Gomez Da Rosa watozaga Rayon sports yabye ubuyobozi bw’ikipe ye kugura uyu musore uteri uzwi cyane.

Umwaka w’imikino wa 2013-14 nibwo yasinyiye Rayon sports imyaka ibiri y’amasezerano, ikizere cyo gutungwa n’umupira w’amaguru kiriyongera.

“Umunsi wo gusinya muri Rayon sports ntabwo nzawibagirwa. Nararyamaga ijoro ryanga gucya. Naje i Kigali kuko amasezerano nagombaga kuyasinyira kuri Mille Collines. Kuhagera nkasanga ndi kumwe na Bakame nawe wari uje gusinya byaranshimishije cyane. Nari nahawe agaciro gakomeye, bituma mbona ko nshobora no gukina umupira nk’umwuga.”

Kujya muri Rayon sports byamuhesheje umwanya uhoraho mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20. Akomeza gukoresha imbaraga nyinshi kuri muri iyi kipe yabaga i Nyanza.

Mu mwaka wa kabiri Djihad yakiniye Rayon sports nibwo yabonye igihembo akesha umupira w’amaguru bwa mbere kuko yatowe nk’umukinnyi w’umwaka mu gikombe cy’amahoro. Gusa ntibashoboye kugitwara kuko batsinzwe na Police FC 1-0 ku mukino wa nyuma.

Uwo mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro cya 2015 niwo yasorejeho ubuzima bwa Rayon sports kuko ibyumweru bike nyuma yawo yasinyiye APR FC, ‘Transfer’ yavugishije abantu benshi.

Bizimana Djihad avuga kuri ibi bihe yagize ati: “Ntabwo nzibagirwa ibyumweru bibiri namaze ndwanirwa n’amakipe abiri akomeye kurusha andi. Buri mukinnyi mu Rwanda ahora yifuza gukinira imwe muri ayo, ariko kugera ku rwego rw’uko akurwanira yombi nibyo bihe byangoye. Abantu bose bumvaga bashaka kungira inama, kumenya uwo numvira byarangoye cyane. Nafashe umwanzuro wo gukuraho telephone nkabanza nkatuza. Nagishije inama abo mu muryango bantanze muri aya makipe, nyuma mfata umwanzuro wo gusinyira APR FC”

Mu mwaka wa mbere muri APR FC Bizimana Djihad avuga ko yakiriwe neza kandi ntiyagorwa no kumenyera kuko yasanzemo abakinnyi benshi baziranye mu ikipe y’igihugu. Umwaka wanamuhiriye kuko yahise atwara igikombe cya shampiyona 2015-2016.

 

Djihad avuga ko kuvuka mu muryango w'abakinnyi b'umupira w'amaguru byamuharuriye inzira
Djihad avuga ko kuvuka mu muryango w’abakinnyi b’umupira w’amaguru byamuharuriye inzira
Bizimana Djihad yatangiye ubuzima bw'umupira w'amaguru muri Etincelles FC muri 2011
Bizimana Djihad yatangiye ubuzima bw’umupira w’amaguru muri Etincelles FC muri 2011
Ubu ni umukinnyi wo hagati wa APR FC n'ikipe y'igihugu Amavubi
Ubu ni umukinnyi wo hagati wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi
Bizimana Djihad yatowe nk'umukinnyi w'irushanwa mu gikombe cy'amahoro cya 2015
Bizimana Djihad yatowe nk’umukinnyi w’irushanwa mu gikombe cy’amahoro cya 2015
Mu mwaka wa mbere mu ikipe nshya, yahesheje APR FC igikombe cya shampiyona
Mu mwaka wa mbere mu ikipe nshya, yahesheje APR FC igikombe cya shampiyona

Roben NGABO

UM– USEKE

1 Comment

  • woowwww. Imana ikomeze ikwagurire ubushobozi rwose, haba hano mu Rwanda ndetse no ku umugabane w’uburayi uzagera yo. ukina umupira k’inyamwuga. komerezaho kdi ukomere ntunsike intege, ibyiza biri imbere. take care.

Comments are closed.

en_USEnglish