Digiqole ad

Kicukiro: Ya nka yatemwe abaganga barayidoze, ngo izakira

 Kicukiro: Ya nka yatemwe abaganga barayidoze, ngo izakira

Mu ijoro ryo kuwa mbere ni bwo abagizi ba nabi bataramenyekana batemye bikomeye inka y’uwitwa Ferdinand Mukurira warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu kagali ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, abaganga b’abamatungo bamaze kudoda iyi nka baremeza ko ishobora gukira.

Iyi nka yatemwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku wa mbere

Umwe mu baganga b’amatungo bari kuvura iyi nka yabwiye Umuseke ko iri koroherwa kuko ibasha kurisha nubwo yari yaratakaje amaraso menshi. Ngo kuba iri kubasha kurisha hari ikizere ko izakira.

Abaganga boherejwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’ubworozi, Rwanda Agriculture Board (RAB), nibo bayidoze.

Kugeza ubu ngo abakekwaho kuba baratemye iyi nka mu buryo buteye ubwoba baracyashakishwa n’inzego z’umutekano, nk’uko Polisi yabitangarije Umuseke.

Hari amakuru avuga ko iyi nka yari ifite amezi ku buryo yaburaga iminsi 90 ngo ibyare.

Inka ya Ferdinand ubwo yabyukaga agasanga yatemwe ahagana ku ijosi
Inka ya Ferdinand ubwo yabyukaga agasanga yatemaguwe bikomeye ku ijosi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ni byiza cyane tuyifurije kugarura ubuzima, uwayitemye nubwo ataramenyekana akwiye kwigaya cyane, nari njyiye kuvugango ni imbwa ariko nsanze kwaba ari ugutuka iryo tungo riturindira urugo. Uyu muntu watemye iyi nka nkeka ari mu itsinda ry’abantu bafite gahunda yo gutuma abanyarwanda bahora bacanamo, kuburyo ibikomere byabo bihora bivirirana, ntibazigere bakira. Abo bantu kandi nta bandi ni abumvako abanyarwanda biyunze bakaba umwe hari inyungu zabo byatuma bahomba! Siniriwe mvuga ngo ni bande bo ubwabo bariyizi kandi nundi wese ushishoza ashobora kubakeka. Gusa bakwiye gukizwa kuko barimo gukorera umuriro muri ino si kandi nuyu bacana ushobora kuzabatwika nubwo bihishe inyuma y’ingufu z’ikibi. Munyarwanda ukoreshwa mu guhora abahutu n’abatutsi bashyamiranye menyako iyo ntego mwihaye ntaho izabageza, izo nyungu z’ikibi murazirya umwanya muto kuko Uwiteka ntazakomeza kwihanganira ibibi mukora, nubwo mutwihishamo we ariko aba ababona, muciriweho urubanza. Hindura umutima inzira zikigendwa ejo utazaba uri kubazwa ibyo wakoraga ugasanga uri kubeshyabeshya ngo warashutswe nka babandi barimbuye imbaga nyuma bakitwaza gushukwa!!! Menyako igisubizo cyo gushukwa ejo nta gaciro kizahabwa.

  • ferdinand ihangane, Imana ihora ihoze.icyonzi neza bazafatwa kuko inzego z’umutekano ndazizeye.
    nawe ube maso uwakoze ibi nimwe yashakaga ,ubu yakubwiyeko yakubuze.
    Mana urihangana!!!!!!!!!!!!.

  • Dufite ikoranabuhanga ri kurura amashusho(image scanner)abo bagizi banabi bafatwa nibyaha byinshi byagabanuka.
    Mbere yuko umuntu agira nabi age yibuka ko ikiza cg kibi umuntu akora hari isarura imbere ye ndetse no kurubyaro rwege.
    Imana igukomeze wowe nyirinka,iyaguhaye iracyahari.

Comments are closed.

en_USEnglish