P. Bizimana yasohoye indirimo ‘Ibihe’ ihumuriza abari mu gahinda
Patient Bizimana umaze imyaka umunani mu murimo kuririmba indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana kuri uyu wa 04 Mata yashyize hanze indirimbo yise ‘Ibihe’ irimo ubutumwa butanga ihumure ku bantu bari mu bihe bitaboroheye by’akababaro.
Uyu muririmbyi wo mu itorero rya Restoration church Masoro avuga ko iyi ndirimbo izaba iri kuri album ye ya gatatu izaba yitwa igitambambuga ikazaba ikurikira izindi ebyiri nk’Ikime cy’igitondo na Impumuro yo guhembuka yamuritse mu myaka ishize.
Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Patient Bizimana avuga ko iyi ndirimbo ibihe yaraye ashyize hanze irimo ubutumwa bwo kwibutsa abari mu bihe by’amage ko gutabarwa kwegereje.
Patient Bizimana usanzwe utegura igitaramo kiswe Easter Celebration cyo kwizihiza umunsi mukuru wo kwizihiza izuka rya Yezu, avuga ko afite byinshi ahishiye abakunzi be muri iki gitaramo.
Ati “ Intego mfite ni uguhuriza hamwe urubyiruko n’abantu bakuru yaba abakristo n’abatari abakristo mu kwizihiza izuka rya Yesu Kristo binyuze mu muziki.”
Avuga ko iki gitaramo kigiye kuba ku nshuto ya gatatu kiri ku rwego rwa Afrika y’Iburasirazuba.
Iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi bakomeye ku rwego rw’Afurika barimo Apotre Apollinaire w’i Burundi na Marion Shako wo muri Tanzania.
Uyu muhanzi wanatangiye gutekereza uko iki gitaramo kizagenda mu myaka iri imbere avuga ko ashobora kuzatumira abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza barimo Solly Mahlangu wo muri Afrika y’Epfo bakoranye igitaramo cy’amateka mu mwaka wa 2016
Ati “ Mu baririmbyi bakomeye ku isi nifuza gutumira, harimo Don Moen wo muri Amerika na Darlene Joyce Zschech wo muri Australia.”
Igitaramo cya Easter Celebration kizabera Radisson Blu Hotel kuri Pasika tariki 16 Mata, Kwinjira muri iki gitaramo ni 5 000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10 000 Frw mu myanya y’icyubahiro.
https://www.youtube.com/watch?v=TsSIPhoQ8dI
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Wow. 9c one kbsa. Thx bro Patient, be blessed
Comments are closed.