Kamonyi: Pasitoro arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 7
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi buratangaza ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 03 Mata, police yo muri uyu murenge yaraye itaye muri yombi umupasiteri ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarika buvuga ko uyu mupasiteri yaje aje gusura umuryango utuye mu mudugudu wa Karehe mu kagari ka Sheli agasanga ababyeyi b’uyu mwana badahari agahita amusambanya.
Claire Kayitesi usanzwe ashinzwe imari n’ubuyobozi mu murenge wa Rugarika akaba yarasigariyeho umunyamabanga Nshingwabikorwa uri mu kiruhuko ati “ Mama we atashye amubwira uko ibintu byagenze ahita ahamagara police.”
Uyu muyobozi mu murenge wa Rugarika avuga ko uyu mukozi w’Imana akimara gukora aya mahano yahise yigendera. Ati “ Bamufatiye i Kigali yari yatashye.”
Avuga ko uyu mupasiteri yahise atabwa muri yombi umwana na we agahita ajyanwa ku bitaro kugira ngo bamukorere ibizamini, ubu iperereza rikaba rikomeje.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Inkuru ituzuye!!! Ni pastor w’irihe dini? Ubwo ntimututse abapastor bose??
ababyeyi bumwana nabo nindagare isi tugezemo umwana nukumugira isakoshi ntawukwiye kumusiga wenyine .
Ikirura cyiyambitse uruhu rw’intama gusa! Birababaje kandi ubu afite n’urugo> Se iyo ashaka abakuze ko batabuze yo gatsindwa.
ahubwo yagakwiye gukatirwa atanaburanye yogashya
Nukubabona bagenda bikoreye bible kandarinkozizibibi tugombakuzica kuko bazatumarahurubyaro
Comments are closed.