Kuguma ku butegetsi kwa Kabila si ‘business’ y’u Rwanda- Min. Mushikiwabo
*Avuga ko hagati y’u Burundi n’u Rwanda nta bushotoranyi buherutse, S. Africa ngo biri mu buryo
Mu kigaro n’Abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo avuga ko kuba Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaguma ku butegetsi bitareba u Rwanda kuko iki gihugu gifite ubwigenge bwacyo n’abagituye bakaba bagomba kwihitiramo ibibabereye birimo n’imiyoborere.
Minisitiri Mushikiwabo wari ubajijwe icyo u Rwanda ruvuga ku kuba Perezida Kabila akomeje kuguma ku butegetsi nyuma yo kurangiza manda yagenerwaga n’Itegeko Nshinga (ry’icyo gihe) n’ubutumwa bwo guha iki gihugu, yavuze ko igihugu nka Congo kigenga ndetse ko abagituye bafite ububasha bwo kwigenera ibibakwiye.
Ati “ Kuba perezida Kabila yaguma ku butegetsi si business y’u Rwanda, Abanye-Congo barigenga, bafite ubushobozi bwo kwihitiramo ibibakwiye, bagahitamo ushobora kubayobora nka perezida w’igihugu.”
Avuga ko Leta y’u Rwanda idashobora gufatira imyanzuro iki gihugu n’ubwo ari igihugu cy’abaturanyi gusa ko u Rwanda rwiteguye gufasha aba baturanyi kugera ku mahitamo ababereye mu gihe baba bakeneye ubwunganizi.
Ati “ Ntabwo tubereyeho gutanga inama ku bandi bantu kuko baba bagomba kuganisha igihugu cyabo bagendeye ku mahitamo n’ubwumvikane bw’abaturage.”
Mu minsi ishize muri iki gihugu cya DRC humvikanye imvururu zaterwaga no kutavuga rumwe ku kuba Perezida Kabila akomeje kuguma ku butegetsi zanaguyemo abanyagihugu n’abashinzwe umutekano batari bacye .
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko u Rwanda ruba rurajwe inshinga n’mutekano w’akarere bityo ko Leta y’u Rwanda izakomeza gukorana n’ibihugu bihana imbibi birimo na DRC kugira ngo ibihungabanya umutekano bitabona aho bimenera bikaba byabangamira inyungu z’abatuye ibi bihugu.
Avuga ko nta bushotoranyi buturutse i Burundi buherutse…
Minisitiri Mushikiwabo wanagarutse ku mibanire n’ibindi bihugu byagiye byumvikanamo agatotsi hagati yabyo n’u Rwanda, avuga ko u Burundi bwakunze kugira ibyo bushinja u Rwanda ariko ko ubu bisa nk’ibyahosheje.
Avuga ko ibyaberaga muri iki gihugu cy’abaturanyi byagiraga ingaruka ku Rwanda no ku banyarwanda detse bamwe mu bayobozi b’u Burundi bakagira ibyo bashinja u Rwanda.
Ati “ Icyo tubona muri iyi minsi ni uko nta giherutse kuba hagati y’u Burundi n’u Rwanda, abavandimwe b’Abarundi benshi bari hano mu Rwanda tuzakomeza kubitaho kugeza igihe habereyeho umuti bagasubizwa mu gihugu cyabo.”
Mushikiwabo yagarutse kuri bimwe mu byafatwaga nk’ibyagombaga kuvamo umuti w’ibibera I Burundi byagiye byimwa amatwi n’abakwiye kubyubahiriza nko kwanga ibiganiro bya Benjamin Mkappa wari washyizweho nk’umuhuza.
Umubano hagati y’u Rwanda n’Afurika y’Epfo na wo wigeze kuzamo agatotsi bitewe na bamwe mu bashinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda bahungiye muri iki gihugu bituma n’abadepolomate bo muri ibi bihugu bahagarikwa ku mirimo.
Mushikiwabo avuga ko buhoro buhoro ibi bibazo bikomeje gukemuka. Ati “ Imibanire yateye intambwe, ibintu biri kugenda bisubira mu buryo buhoro buhoro.”
Mushikiwabo wanagarutse ku mibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika, yavuze ko mu mezi atatu ashize umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yagiriye ingendo zitandukanye mu bihugu byo muri Afurika nka Mali, Sao Tome, Gabon, Togo, Congo Brazzaville.
Umukuru w’igihugu kandi yagiriye ingendo mu bihugu nka China, Ubwongereza, USA, no muri Leta ya Vatican mu butumire bwa Papa Francis bwanavuyemo gusaba imbabazi kwa Kiliziya Gatulika ku ruhare rwayo muri Jenoside.
Min Mushikiwabo avuga ko aha hose umukuru w’igihugu yabaga ajyanywe n’ibikorwa bigamije kuzamura imikoranire hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu biganisha ku majyambere y’ababituye.
Avuga ko muri izi ngendo umukuru w’igihugu yatanze ibiganiro byatanze umusanzu ukomeye mu kubaka Isi ifite ubukungu butajegajega no guharanira ubuzima bwiza bw’abayituye. Agashimira Abanyarwanda kuko ibi byose biherwaho kubera ibyo baba bakoze.
Photos© M. Niyonkuru/Umuseke
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
1 Comment
Najyaga nibwira ko ahari dushobora kuba twaragize uruhare mu kujya ku butegetsi bwa Kabila niba nibuka neza. Niba byaba ari byo wenda, buriya tunagize uruhare mu kugumaho kwe mu gihe twaba tubifitemo inyungu n’ubwo ntabihamya bidashidikanywaho, ntibyashoboka ko hari icyo byatumarira? Mumbabarire kuba ubanza naba nibeshya ntawamenya. Errare humanum est.
Comments are closed.