Rusizi: Umugabo wacukuraga umusarani wamugwiriye ahita apfa
Buzindu Celestin wo mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yaraye aridukiwe n’ubutaka bw’umusarani yari ariho acukura ahita yitaba Imana.
Abaturiye hafi y’aho uyu mugabo yacukuraga umusarani babwiye Umuseke ko bumvise ikintu kiriduka, bakumva n’ijwi ry’umuntu utaka rimwe bakihutira kureba ibibaye bagasanga yagwiriwe n’uyu musarani.
Uyu mugabo wari usanzwe akora umurimo wo gucukura imisarani yagwiriwe n’uyu wamuhitanye amaze kugera muri metero 10 z’ubujyakuzimu.
Aba baturage bihutiye gutabara n’ubwo ntacyo bari gukora, bavuga ko babuze icyo bakora kuko nyakwigendera yari yagwiriwe n’itaka ryinshi bakihutira kumenyesha inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano.
Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Gihundwe kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma. Nyakwigendera asize umugore n’abana barindwi.
Ubuyobozi bw’umudugudu wa Karangiro na Ngoma bwahise bukoresha inama, bwihanganisa umuryango wabuze uwabo.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW