Digiqole ad

RSE: Hacurujwe Treasury bond n’imigabane ya miliyoni hafi 19

 RSE: Hacurujwe Treasury bond n’imigabane ya miliyoni hafi 19

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa mbere ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwagaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) n’imigabane bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 18 952 000.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Hacurujwe ‘Treasury bond’ zifite agaciro k’amafaranga 4,900,000 yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 103.5 ku mugabane umwe.

Impapuro zacurujwe ni iz’imyaka itanu Guverinoma yashyize ku Isoko mu mwaka ushize wa 2016 (FXD 3/2016/5Yrs), Guverinoma izamara kwishyura tariki 20 Kanama 2021, zikaba zifite inyungu ya 12.25%.

Ku isoko hacurujwe kandi imigabane 132,800 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 11,952,000 yacurujwe muri ‘deals’ enye, ku mafaranga 90 ku mugabane ari nacyo giciro wariho kuwa gatanu ushize.

Hacurujwe kandi imigabane 20,000 ya I&M Bank ifite agaciro k’amafaranga 2,100,000 yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 105 ku mugabane.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” bitacuruje ntibyahindutse.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 41,500 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 245-255 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.

Ku isoko hari imigabane 299,700 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 137 – 140 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.

Hari n’imigabane 211,300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 95 ku mugabane, hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 300,000 ku mafaranga 90 ku mugabane.

Hari kandi imigabane 333,000 ya I&M Bank igurishwa ku mafaranga 105 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 90,100 ku mafaranga ari hagati ya 95 – 100.

Hari n’ubusabe bw’abifuza kugura impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga 400,500,000 ku mafaranga ari hagati ya 102 – 104 ku mugabane, ariko nta mpapuro zigurishwa zihari.

Source: Rwanda Stock Exchange (RSE)

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish