Digiqole ad

Polisi irasaba itangazamakuru kuyifasha guhangana n’ibyaha bigezweho

 Polisi irasaba itangazamakuru kuyifasha guhangana n’ibyaha bigezweho

Dr Bizimana Jean Damascene uyobora CNLG, na IGP Emmanuel Gasana baganira n’abanyamakuru.

Mu nama yahuje ibitangangazamakuru binyuranye bikorera mu Rwanda na Polisi y’Igihugu, impande zombi zumvikanye ku bufatanye mu kurwanya ibyaha bigezweho birimo ibiyobyabwenge, iterabwoba, gucuruza abantu, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bihangayikije igihugu.

Dr Bizimana Jean Damascene uyobora CNLG, na IGP Emmanuel Gasana baganira n'abanyamakuru.
Dr Bizimana Jean Damascene uyobora CNLG, na IGP Emmanuel Gasana baganira n’abanyamakuru.

Iyi nama yanitabiriwe na Minitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye ari nawe ufite mu nshingano Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, urwego rwa DASSO, n’abandi bafatanyabikorwa.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu IGP Emmanuel Gasana washimye inama nk’iyi ihuza Polisi n’itangazamakuru kuko ngo igenda itanga umusaruro, dore ko inzego zombi zikunze no guhurira ku nkuru bombi bakusanya amakuru.

IGP Emmanuel Gasana yavuze ko Polisi ubwayo yonyine itakwifasha mu guhangana n’ibyaha idafatanyije n’itangazamakuru,

Ati “Kuko dufite inshingano zo kugeza ku baturarwanda ibyo dukora kandi tugakoresha uburyo nk’ubungubu bw’itangazamakuru, iyi nama ni nziza cyane.”

IGP yashimiye itangazamakuru uruhare rifite mu iterambere ry’igihugu no guhangana n’ibyaha by’umwihariko. Ati “Dukwiye kubita izina rya ba Ambasaderi ba Polisi mu gukumira ibyaha.”

IGP Gasana yavuze ko muri rusange ibyaha byagabanutse cyane mu Rwanda nubwo hatabura ibyaha bito bito bikigaragara.

Asaba itangazamakauru gufasha Polisi mu gukumira ibyaha birimo ibikorerwa ku ikoranabuhanga (Cybercrimes), ruswa, ubujura, ibiyobyabwenge n’ibindi.

Ati “Mwumve ko ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko atari byiza, mu Rwanda atari byiza,…ni ugufatanya kugira ngo dukumire. Birasaba gufatanya mu buryo bwa kinyamwuga kugira ngo dushobore,…ubu intwaro ya media irakomeye cyane, ni ngombwa ko duhora turi kumwe twese. Nagira ngo dufatanye kurwana iyi ntambara mu buryo bwa kinyamwuga, ni byiza kubyiyemeza kandi reka tubishyire mu bikorwa ibyo twiyemeje.”

IGP Gasana kandi yasabye itangazamakuru ko mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igihugu kigiye kwinjiramo, ryatanga umusanzu mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n’abapfobya Jenoside.

IGP Gasana (uri uvuga) yasabye abanyamakuru ubufatanye mu kurwanya ibyaha.
IGP Gasana (uri uvuga) yasabye abanyamakuru ubufatanye mu kurwanya ibyaha.

Minitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yashimye uruhare rw’itangazamakuru mu kubaka igihugu kizima aho abayobozi bagaragariza abaturage ibyo bakora, kandi ashima intambwe yatewe mu gufasha itangazamakuru kwisanzura kuko ubu batakijyanwa mu nkiko cyane.

Gusa, nawe ashimangira ikibazo cy’ibitangazamakuru cyane cyane ibikorera kuri internet bitangaza amakuru bidafitiye gihamya yise “Fake news”.

Nawe yasabye itangazamakuru muri rusange gufatanya n’inzego z’umutekano mu guhangana n’ibyaha ubu byiganje mu Rwanda birimo icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ruswa n’ibifitanye isano nayo, ibyaha bishyingiye ku ikoranabuhanga, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, kwangiza ibikorwaremezo, ibyaha bihungabanya umutekano wo mu muhanda binyuze mu biganiro n’inkuru zitangazwa.

Ati “Nagira ngo nsabe ko iri huriro ryiza twarikoresha mu kurwanya ibyaha mu buryo bufatika, ibyo nshyize ku rutonde sibyo byaha byonyine, mbishyizeho kubera ubukana bwabyo bifite n’ingaruka bifite kuri Sosiyete yacu kuri iki gihe,…Ubukangurambaga, kuburira abashobora kwishora mu byaha, kwamagana ababikora, gukurikirana uko amategeko ahana ibyaha ateye, no gukurikirana mu nkiko mugatangaza ibihakorerwa zose ni inzira itangazamakuru ryakoresha bigatanga umusaruro.”

Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) Barore Cleophas nawe yashimye inama nk’iyi kuko yatumye Polisi nk’urwego rukunze gusabwa amakuru rubasha kumva imikorere y’itangazamakuru kandi hagati y’impande zombi barushaho gukorana neza, ndetse asaba ko imikoranire yarushaho gutera imbere.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish