Nsabimana ucuruza ibyuma bishaje yatomboye imodoka muri ‘Babongere’ ya Bralirwa
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 03 Werurwe Nsabimana Francois usanzwe agura akanacuruza ibyuma bishaje (bizwi nk’injyamani) ashyikirijwe imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubish double cabine yatsindiye muri tombola ya ‘Babongere’ ya Bralirwa .
Nsabimana Francois w’imyaka 32 arubatse afite umugore n’abana babiri atuye ku Gitikinyoni mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, avuga ko yaraye agize aya mahirwe yo gutombora imodoka amaze kunywa amacupa y’inzoga ya Primus arindwi.
Uyu munyamahirwe watomboye iyi modoka ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, avuga ko akimara kubona ko atsindiye iyi modoka yabaye nk’ubonekewe.
Ati ” Napfunduye nkibona amapine nitera hejuru ntari nabona imodoka abantu twari turi kumwe ni bo bamfashe.»
Uyu munyamahirwe watomboye kimwe mu bihembo bikuru biteganyijwe muri iyi tombola imaze amezi abiri, avuga ko iyi modoka izamufasha kwagura business ye.
Ati « Igiye kumpindurira ubuzima kuko nari nsanzwe ncuruza ibyuma ariko ubu iyi modoka igiye kwagukira mu muryango dutangira ubuzima bushya kuko nifuzaga gukora ubucuruzi bundi none biciye muri Brarirwa.»
Ngo yizeye ko n’ikindi gihembo gikomeye muri iyi tombola azakegukana kuko asanzwe ari umukunzi w’ikinyobwa cya Primus gitungangwa n’uruganda rwa Bralirwa rwabaye ubukombe mu gutanganya inzoga mu Rwanda.
Ati ” Ndashima imana yamfashije nkaba mbashije gutsindira imodoka, ndashima na Brarirwa yateguye iki gikorwa kandi nizeye ko n’inzu nzayitsindira.”
Nsabimana usanzwe yinywera ikinyobwa cya Primus avuga ko ntako bisa kwica akanyota warangiza ukagira amahirwe yo kwegukana imodoka nk’iyi ifite agaciro.
Ati ” Ubundi primus tuyinywera 700 Frw sinajyaga mu kabari ngo ndenze 3 500 Frw kandi rwose ayo ntago yagura imodoka.”
Fred Nyangezi uhagarariye Brarirwa yavuze ko iyi gahunda ya Tombola ya ‘Babongere’ ikomeje ndetse ko ibihembo bikomeye nk’inzu bikirimo bityo ko abanyamahirwe bakwiye gukomeza kugerageza amahirwe.
Ati « N’ubwo iri muri gahunda zo kwamamaza ariko igamije no gufasha umuturage guhindura ubuzima, uyu watsindiye imodoka ndakeka ko iyi modoka kuva none igiye gufasha umuryango we kwiteza imbere.»
Photos © Innocent ISHIMWE/Umuseke
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Mwitonde kuko niba ugomba kunywa amacupa arindwi yose ngo utombore imdoka, hari uzapfa atarageza no ku macupa ane! Ni inama nabagiraga!
Ni uko yagize amahirwa nyine ! naho ubundi utwo yari yakoreye twose yari atumariye muri “zana irindi” !
Comments are closed.