Digiqole ad

Ubushinwa nibudakomanyiriza Koreya ya ruguru tuzabyikorera- D. Trump

 Ubushinwa nibudakomanyiriza Koreya ya ruguru tuzabyikorera- D. Trump

Ngo nibatabikora azabyikorera

Mu kiganiro na The Financial Times, Perezida wa USA Donald Trump yongeye kuvuga ko yiteguye guhangana bikomeye n’ubutegetsi bwa Kim Jong Un muri Korea ya ruguru kubera ibisasu bya kirimbuzi bukomeje kugerageza. Yasabye u Bushinwa gukomanyiriza inshuti yabo Koreya ya Ruguru bitaba ibyo we akabyikorera.

Ngo nibatabikora azabyikorera
Ngo nibatabikora azabyikorera

Yavuze ko niba u Bushinwa bwanze gukorana na USA ngo bahangane n’ubutegetsi bwa Piongyang we ubwe azabyikorera ku ngufu za USA yonyine.

Biteganyijwe ko muri iki Cyumweru ko Trump azahura na Perezida Xi Jinping bagahurira ahitwa Mar-a-Lago kuri Hotel y’akataraboneka ya Trump afite muri Leta ya Florida, USA.

Donald Trump yabwiye The Financial Times ati: “Tubyumvikane neza ko u Bushinwa nibudashaka gufatanya natwe kuri iki kibazo cya Koreya ya ruguru twe tuzabyikorera. Ibi mubyumve neza.”

Trump kandi ati: “Ndabizi neza ko u Bushinwa ifite ijambo rikomeye kuri Koreya ya ruguru kandi bugomba kudufasha kuyumvisha ko igomba guhindura imyitwarire ikareka gukomeza kuba ikibazo ku mutekano wacu.

Umunyamakuru yamubajije niba we wenyine yabasha guhangana n’ikibazo cya Koreya ya ruguru wenyine undi aramusubiza ati: “Cyane rwose!”

Ubutegetsi bwa USA bufata Koreya ya ruguru nk’igihugu cyugarije umutekano wayo ku rwego rwa mbere.

Umujyanama wa Leta mu by’umutekano  witwa McFarland avuga ko USA izi neza ko Koreya ya ruguru ifite ibisasu bishobora kugwa ku butaka bwayo bityo ko igomba kugira icyo ikora bikiri mu maguru mashya.

 

 

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma gato y’uko Perezida Donald Trump arahirira kuyobora USA, Koreya ya ruguru imaze kugerageza ibisasu bivugwaho kuba byagera ku butaka bwa USA bigera kuri bitatu.

Ndetse mu kwezi gushize Perezida Kim Un yavuze ko umwanzi wabo uziyibeshya ikarasa iwabo bazahita bamuhindura umuyonga bakoreshe misile zabo kirimbuzi kandi zigera kure cyane.

Ibi byarakaje USA kandi bituma umwuka wongera kuba mubi hagati yayo n’ibihugu bivugwaho gukorana n’ubutegetsi bwa Pyonngyang harimo u Bushinwa n’u Burusiya.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish