Digiqole ad

AMAFOTO 30: Nsengimana yegukanye isiganwa rya mbere muri Rda Cycling Cup 2017

 AMAFOTO 30: Nsengimana yegukanye isiganwa rya mbere muri Rda Cycling Cup 2017

Abasiganwa bahagurutse ku giti cy’inyoni mu mujyi wa Kigali basoreza i Huye mu isiganwa rya mbere muri Rwanda  Cycling Cup y’uyu mwaka, ryahariwe kwibuka Byemayire Lambert wari visi perezida wa FERWACY. Nsengimana Jean Bosco yarisoje ari imbere.

Nsengimana Jean Boscoatangiye neza 2017
Nsengimana Jean Bosco atangiye neza 2017

Kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Mata 2017 hatangijwe ku mugaragaro Rwanda Cycling Cup 2017 igizwe n’amasiganwa icumi. Iryabimburiye andi ni ‘Memorial Byemayire’ ryapimaga 158KM mu bakuru.

Bahagurutse ku Giti cy’inyoni saa 09:40 ari abakinnyi 31 ariko abashoboye kurisoza ni 11gusa kuko ryasojwe bazenguruka umujyi wa Huye inshuro esheshatu (6), abo uwa mbere yazengurukaga muri urwo rugendo basezeraga mu irushanwa badasoje.

Mubatashoboye gusoza isiganwa harimo Hakuzimana Camera (wavuye muri Benediction Club ubu ukinira Huye Cycling Club for All), Gasore Hategeka wegukanye Rwanda Cycling Cup 2016 n’abandi.

Bagendeye mu gikundi kuva i Kigali kugera mu Nkoto za Kamonyi ubwo abasore bane barimo Ukiniwabo Rene Jean Paul wa Les Amis Sportifs, Uwizeyimana Bonaventure na Nizeyimana Alexis ba Benediction Club na Uwingeneye Jimmy wa Cine Elmay Cycling Club bacomokaga mu gikundi bakagisiga.

Bageze mu mujyi wa Muhanga, Kabgayi na Byimana bakiyoboye kugera mu Ruhango ubwo Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Club na Jean Claude Uwizeye bakoreshaga imbaraga nyinshi bakabasatira.

Bageze i Nyanza basize igikundi iminota ibiri n’amasegonda 38 bituma binjira Huye banatangira kuyizenguruka bahanganye ubwabo. Banyuze ku Mberabyombi – stade Huye- Ku iposita- Twiga Motel – Hotel Ibis – Ku isoko – CHUB – Kaminuza y’u Rwanda – Hotel Credo bagasubira ku mberabyombi. Bahazengurutse inshuro esheshatu (6).

Nsengimana Jean Bosco yasoje iri siganwa asiga mugenzi we bakinana Bonaventure Uwizeyimana, bombi umwaka ushize bakinaga nk’ababigize umwuga ku mugabane w’uburayi ariko ubu bagarutse gukina mu Rwanda.

Mbere yo gutangira na nyuma yo gusoza iri siganwa hafashwe umunota wo kwibuka Byemayire Lambert wari visi Perezida wa FERWACY washizemo umwuka mu Ukuboza 2016.

Uko bakurikiranye:

Mu bakuru na U23: Kigali

  1. Nsengimana Jean Bosco (Club Bénédiction de Rubavu) : 4h 14’ 19’’
  2. Uwizeyimana Bonaventure (Club Bénédiction de Rubavu): 4h15’ 47’’
  3. Ukiniwabo René, yanabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23 (Les Amis Sportif de Rwamagana): 4h 17’ 00’
  4. Munyaneza Didier (Club Bénédiction de Rubavu): 4h17’ 00’’
  5. Byukusenge Patrick (Club Bénédiction de Rubavu): 4h17’01’’
  6. Uwingeneye Jimmy (Cine Elmay Cycling Club): 4h17’01’’
  7. Uwizeyimana Jean Claude (Les Amis Sportif de Rwamagana): 4h18’ 11’’
  8. Nduwayo Eric (Club Bénédiction de Rubavu):4h18’11’’
  9. Hakiruwizeye Samuel (Cycling Club for All):4h18’11’’
  10. Uwiduhaye: 4h18’11’’

Mu batarengeje imyaka 18 bo bahagurutse Muhanga bazenguruka Huye kabiri

  1. Manizabayo Eric 2h 25’ 50”
  2. Mbarushimana Jimmy 2h 28’ 20”
  3. Myhoza eric 2h 28’ 20”
  4. Kwizera Elie 2h 28’ 54”
  5. Ngiruwonsanga Daniel 2h 28’ 54”
  6. Habimana Jean Eric 2h 28’ 54”
  7. Hakizimana Emmanuel 2h 28’ 54”
  8. Gahemba Barnabee 22h 28’ 54”
  9. Ngabonziza Yves 2h 30’ 32”
  10. Mugisha Abert 2h 30’ 05”

Mu bagore bahagurutse i Muhanga basoreza Huye

  1. Girubuntu Jeanne D’arc 2h 34’ 38”
  2. Nirere Xaverine 2h 34’ 38”
  3. Ingabire Beatha 2h 34’ 38”
Mbere y'isiganwa abayobozi baryo bafashe umunota wo kwibuka Byemayire
Mbere y’isiganwa abayobozi baryo bafashe umunota wo kwibuka Byemayire
Les Amis Sportifs mbere y'isiganwa
Les Amis Sportifs mbere y’isiganwa
Hakuzimana Camera (wa mbere ibumoso) yavuye muri Benediction Club ubu niwe uyoboye CCA y'i Huye
Hakuzimana Camera (wa mbere ibumoso) yavuye muri Benediction Club ubu niwe uyoboye CCA y’i Huye
Huye Cycling Club for All ijya inama mbere y'isiganwa
Huye Cycling Club for All ijya inama mbere y’isiganwa
Hadi Janvier ubu ni umwe mu batoza muri CCA y'i Huye
Hadi Janvier ubu ni umwe mu batoza muri CCA y’i Huye
Batangiye isiganwa mu gikundi
Batangiye isiganwa mu gikundi
Bageze mu Nkoto abakinnyi bane bacomoka mu gikundi
Bageze mu Nkoto abakinnyi bane bacomoka mu gikundi
Abaturiye umuhanda bahanze amaso uko abasiganwa baterera umusozi wa Rugobagoba
Abaturiye umuhanda bahanze amaso uko abasiganwa baterera umusozi wa Rugobagoba
Bonaventure Uwizeyimana na Ukiniwabo Rene Jean Paul bamaze ibilometero byinshi bari imbere
Bonaventure Uwizeyimana na Ukiniwabo Rene Jean Paul bamaze ibilometero byinshi bari imbere
Igikundi kiyobowe na Hakiruwizeye Samuel cyakoresheje imbaraga nyinshi ariko nticyafata abagiye mbere
Igikundi kiyobowe na Hakiruwizeye Samuel cyakoresheje imbaraga nyinshi ariko nticyafata abagiye mbere
Nathan Byukusenge wahagaritse gukina igare muri 2016 ubu ni commissaire w'amasiganwa
Nathan Byukusenge wahagaritse gukina igare muri 2016 ubu ni commissaire w’amasiganwa
Bari benshi birebera isiganwa bamwe banafata amafoto y'urwibutso
Bari benshi birebera isiganwa bamwe banafata amafoto y’urwibutso
Isiganwa ryitiriwe kuzirikana ibikorwa byubaka umukino w'amagare byakozwe na Byemayire Lambert wari visi perezida wa FERWACY
Isiganwa ryitiriwe kuzirikana ibikorwa byubaka umukino w’amagare byakozwe na Byemayire Lambert wari visi perezida wa FERWACY
Abana bo mu muryango wa Byemayire bareba uko isiganwa rigenda
Abana bo mu muryango wa Byemayire bareba uko isiganwa rigenda
Umuryango wa Byemayire witabiriye isiganwa ryo kwibuka umubyeyi wabo
Umuryango wa Byemayire witabiriye isiganwa ryo kwibuka umubyeyi wabo
Ruhumuriza Abraham uzwi muri uyu mukino, ubu ari mu batoza ba CCA y'i Huye
Ruhumuriza Abraham uzwi muri uyu mukino, ubu ari mu batoza ba CCA y’i Huye
Bazengurutse kabiri umujyi wa Huye, Nsengimana atangira gusiga bagenzi be
Bazengurutse kabiri umujyi wa Huye, Nsengimana atangira gusiga bagenzi be
Jean Claude Uwizeye kapiteni wa Les Amis Sportifs yarangije ayoboye igikundi cya kabiri
Jean Claude Uwizeye kapiteni wa Les Amis Sportifs yarangije ayoboye igikundi cya kabiri
Nyuma yo kwegukana Rda Cycling Cup 2015 Nsengimana atangiye neza iy'uyu mwaka
Nyuma yo kwegukana Rda Cycling Cup 2015 Nsengimana atangiye neza iy’uyu mwaka
Uwizeyimana yabaye uwa kabiri
Uwizeyimana yabaye uwa kabiri
Ukiniwabo yabaye uwa gatatu
Ukiniwabo yabaye uwa gatatu
Abatsinze mu byiciro bine by'isiganwa ry'uyu munsi
Abatsinze mu byiciro bine by’isiganwa ry’uyu munsi
Jean Rene Ukiniwabo watsinze mu batarengeje imyaka 23
Jean Rene Ukiniwabo watsinze mu batarengeje imyaka 23
Imanizabayo Eric niwe watsinze mu batarengeje imyaka 18
Imanizabayo Eric niwe watsinze mu batarengeje imyaka 18
Jeanne d'Arc Girubuntu niwe watsinze mu bakobwa
Jeanne d’Arc Girubuntu niwe watsinze mu bakobwa
Nsengimana yatsinze isiganwa ahembwa ibihumbi 100
Nsengimana yatsinze isiganwa ahembwa ibihumbi 100
Nyuma y'isiganwa umuryango wa FERWACY uyobowe na Bayingana Aimable washyize indabo ku mva ishyinguyemo Byemayire
Nyuma y’isiganwa umuryango wa FERWACY uyobowe na Bayingana Aimable washyize indabo ku mva ishyinguyemo Byemayire

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish