Digiqole ad

Rwanda Cycling Cup izagera i Gicumbi nyuma y’imyaka 7 batabona igare

 Rwanda Cycling Cup izagera i Gicumbi nyuma y’imyaka 7 batabona igare

Umukino w’amagare ugiye kugera mu karere ka Gicumbi nyuma y’imyaka irindwi

Amasiganwa 10 azenguruka u Rwanda ku igare mu mwaka ‘Rwanda Cycling Cup’ aratangira mu mpera z’iki cyumweru bajya i Huye. Muriyo Abatuye akarere ka Gicumbi begerejwe rimwe muri aya masiganwa, nyuma y’imyaka irindwi batabona umukino w’amagare.

Umukino w'amagare ugiye kugera mu karere ka Gicumbi nyuma y'imyaka irindwi
Umukino w’amagare ugiye kugera mu karere ka Gicumbi nyuma y’imyaka irindwi

Rwanda Cycling Cup igiye gutangira gukinwa ku nshuro ya gatatu kuko yatangiye muri 2015. Ni amasiganwa agamije kuzamura impano nshya z’abanyarwanda bakina umukino w’amagare no gufasha abahize kwitegura Tour du Rwanda.

Uyu mwaka Rwanda Cycling Cup izaba igizwe n’amasiganwa icumi. Izatangira kuri uyu wa gatandatu Tariki 1 Mata 2017 isozwe Tariki 16 Ukuboza 2017. Harimo amasiganwa icyenda (9) azakinwa mbere ya Tour du Rwanda izaba mu Ugushyingo na rimwe rizakinwa nyuma yayo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa FERWACY, Bayingana Aimable yavuze ko bongeyemo imwe mu mihanda itamenyerewe nko guhagurukira mu karere ka Gicumbi kugira ngo abayituriye nabo baryoherwe n’umukino w’amagare.

Bayingana yagize ati: “Abasiganwa bazahagurukira banasoreze mu bice bitandukanye by’igihugu. Ni amasiganwa akurikiranwa n’abantu benshi kandi bakaryoherwa. Harimo n’isiganwa rizahagurukira mu karere ka Gicumbi (ahitwa mu Rukomo) risorezwe i Kigali. Twifuzaga guhagurukira mu mujyi wa Gicumbi ariko umuhanda waho ntabwo umeze neza. Gusa icyiza ni uko abatuye ako karere bagiye kongera kubona umukino w’amagare.”

Abakina umukino wo gusiganwa ku magare baherukaga kugera mu karere ka Gicumbi tariki 18 Ugushyingo 2010 kuri etape ya kabiri ya Tour du Rwanda yegukanywe n’umunya-Eritrea Daniel Teklehaimanot.

Amasiganwa yose agize Rwanda Cycling Cup 2017

  • Tariki 1 Mata: Memorial Lambert Byemayire: (Kigali -Huye circuit)
  • Tariki 6 Gicurasi: Farmers’ Circuit (Kigali-Nyagatare)
  • Tariki 20 Gicurasi: Race to Remember (Ruhango-Karongi circuit)
  • Tariki 24 Kamena: Shampiyona ‘course contre la montre individuel’ (Nyamata)
  • Tariki 25 Kamena: Shampiyona gusiganwa mu muhanda (Muhanga-Kigali circuit)
  • Tariki 22 Nyakanga: Race for culture (Nyamagabe-Nyanza circuit)
  • Tariki 19 Kanama: Central Race: Nyamata-Muhanga
  • Tariki 23 Nzeri: Muhazi Challenge: (Kigali-Rwamagana circuit)
  • Tariki 21 Ukwakira: Isiganwa ritegura Tour du Rwanda: Nyanza-Rubavu
  • Tariki 22 Ukwakira: Isiganwa ritegura Tour du Rwanda: Rubavu (circuit) -Musanze
  • Tariki 16 Ukuboza: Isiganwa risoza umwaka: Gicumbi (Rukomo)-Kigali circuit)
Aimable Bayingana yabwiye abanyamakuru ko intego yo kongera imihanda mishya muri Rwanda Cycling cup ari ukuyegereza abakunzi b'umukino
Aimable Bayingana yabwiye abanyamakuru ko intego yo kongera imihanda mishya muri Rwanda Cycling cup ari ukuyegereza abakunzi b’umukino

Roben NGABO

UM– USEKE

1 Comment

  • Good
    (Bayingana bazamuhe na Ferwafa ayizamure)

Comments are closed.

en_USEnglish