Buteera Andrew wari umaze amezi abiri mu mvune yatangiye imyitozo
Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC Buteera Andrew yari amaze amezi abiri hanze y’ikibuga kubera imvune. Nyuma yo kubagwa ivi muri Maroc ubu yatangiye imyitozo kandi afite ikizere cyo gusubira mu kibuga vuba.
Buteera Andrew yavunikiye mu myitozo ya APR FC muri Mutarama. Yagiye kubagirwa muri Maroc. Yitaweho n’abaganga baho kuva tariki 18 Gashyantare na 7 Werurwe 2017.
Yagarutse mu Rwanda, uyu musore w’imyaka 23 ahita akora ubukwe, yubaka urugo na Umulisa Yvonne mu mpera z’icyumweru gishize. Nyuma y’akaruhuko k’icyumweru kimwe, Buteera Andrew yatangiye imyitozo na bagenzi be.
Yabwiye Umuseke ko yakize neza gusa atarabona imbaraga zihagije ngo atangire gukina. Buteera yagize ati: “Ni ibihe biba bitoroshye ku mukinnyi w’umupira kuko kureba abandi bakina wowe urwaye birababaza cyane. Gusa ndashima imana n’abaganga banyitayeho kuko ubu narakize imvune mu ivi yashizemo. Icyo natangiye ni imyitozo yo gushaka imbaraga mu mubiri. Abatoza nibabona ngeze ku kigero bifuza bazankoresha mu mikino kuko narakize 100%”
Uyu musore atangiye imyitozo akurikira Muhadjiri Hakizimana na Ngabo Albert bari bamaze igihe baravunitse nabo batangiye gukora. Naho mugenzi wabo Blaise Itangishaka we aracyafite ukwezi hanze y’ikibuga.
Roben NGABO
UM– USEKE
1 Comment
Imana ishimwe. yo yagukijije ukaba wongeye kugaruka mu ruhando rwa ruhago amahoro.
Comments are closed.