Digiqole ad

Hateguwe igitaramo kizitabirwa na Navio wo muri Uganda

 Hateguwe igitaramo kizitabirwa na Navio wo muri Uganda

Navio agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo kizabera kuri CHIC mu mujyi

Daniel Lubwama Kigozi wamenyekanye nka {Navio} mu muziki, ni umwe mu baraperi bakomeye bo muri Uganda. Amakuru agera ku Umuseke ni uko afite igitaramo agiye kuza gukorera mu Rwanda.

Navio agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo kizabera kuri CHIC mu mujyi

Icyo gitaramo kikazabera ahitwa kuri CHIC ku itariki ya 31 Werurwe 2017 aho kwinjira bizaba ari 10.000 frw ku muntu umwe, n’amatike 3 yo mu myanya y’icyubahiro kuri 50.000 frw.

Navio yakoze indirimbo zagiye zikundwa cyane zirimo “Ngalo”, “Bugumu”, “One & Only”, na “On and On”. Mu minsi ishize aza gukora indi yise ‘Njogereza’ ari nayo nshya ye iri hanze.

Uyu muraperi yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party cyari cyatumiwemo WizKid muri 2016. Icyo gihe nawe akaba yararirimbye umwanya muto.

Muri 2010 Navio yagaragaye mu ndirimbo yanditswe na R. Kelly { Hands Across the World } yahuje itsinda ry’abanyafurika ryiswe {One 8} ryarimo 2 Face Idibia, Fally Ipupa, Movaizhaleine,JK, Movaizhaleine na Ali Kiba.

Navio yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo, Klear Kut, One8, GNL Zamba, Michael Ross, Blue*3, Keith Sweat, Flex D Paper, R.Kelly, Fally Ipupa, Keko, Dr SID na Burn Boy.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish